Abanyamihango b' i Bwami
1. Umwami :Niwe wari umukuru w’igihugu w’ikirenga
2. Umugabekazi :Yari nyina w’Umwami ,agategekana nawe ,bakanganya ububasha mu gufata ibyemezo biyobora igihugu
3. Umwamikazi: N’ubwo umwami yagiraga abagore benshi, ariko havagamo umwe w’inkundwakazi akitirwa umugabo we agafata iryo zina.Ariko nta bubasha yagiraga mu ifatwa ry’ibyemezo biyobora igihugu ,kereka iyo umuhungu we yimaga ingoma,Nyamara nawe yari umwe mu banyacyubahiro b’I Bwami ,akubahirwa umugabo we .
4. Abatware b’intebe:batwaraga intara z’ igihugu
5. Abatware b’Inyambo:Babaga bashinzwe kwita ku bworozi,cyane cyane inka z’inyambo
6. Abatware b’ubutaka :Babaga bashinzwe imirimo yose ijyanye n’ubutaka ,nko gukata ibikingi,kwita ku burumbuke n’ibindi.
7. Abatware b’ingabo :Bari bashinzwe ubusugire bw’igihugu
8. Ibisonga :Byakoreshaga uburetwa n’amakoro ku misozi
9. Abahamagazi: Bari abagaragu b’Ibisonga, bakayobora imirenge ku birongozi ,mu by’uburetwa .
10. Abiru :Bari abanyamabanga n’abagaragu b’ingoma
11. Abagaragu b’ Umwami: baramushagara mw’ irambagira ry’ igihugu, bakagenda hamwe n’ itara rya rubanda rw’ umwami.
12. Abamotsi :Bari bashinzwe itangazamakuru ry’I bwami,no kumenyesha rubanda gahunda z’ubuyobozi
13. Abatahira: Bari .abagaragu b’abatware b’inyambo, bashinzwe kwita ku myororokere y’amashyo aya n’aya.
14. Abarenzamase:Bari abagaragu b’Abatahira ,bashinzwe kwahirira inka no kuzikukira
15. Abagendanyi:basasaga ibirago n’ ibyahi mu ngando z’ Umwami
16. Abagaba b’Ingabo:bagengaga imitwe y’ ingerero bakagaba ibitero
17. Abavuzi b’amacumu ;Bari bashinzwe itangazamakuru ry’ibyabereye ku rugamba
18. Abanyenzoga :Babaga bashinzwe inzoga z’I bwami umunsi ku wundi
19. Abanyamuheto:bacaga isaso
20. Intore:zahamirizaga mu matorero zigatoranywamo n’ ingabo z’ ingerero
21. Intasi:zagenzuraga imiterere y’ ibyaro n’ iy’ ibitero by’ ayo mahanga
22. Intarindwa: bari abahetsi b’ abamikazi
23. Intumwa:zoherezwaga mu butumwa bw’ amoko yose
24. Izimukwiye: bari abatwakazi babyiniraga Umwami
25. Imparamba:zateraga amasuka baterekereye kwa Nyirakigeli
26. Abatora: bubakaga inzu z’ ingando z’ Umwami
27. Abakannyi:bararaga izamu
28. Abadaraza:babohaga ibisenge by’ ingoro y’ umwami
29. Abanyakambere:bamenyaga iby’ amata ,isuku yo mu nzu, n’ibindi byose bijyanye n’uruhimbi
30. Abarigisi:bakamenya ibyo mu Kagondo
31. Abanyabyuma :bacurishaga n’ izindi ntwaro bakamenya amagaza y’ I bwami
32. Abanyabigagara:babuganizaga amata mu bisabo bagacunda bakavuruga
33. Banyirumugezi:basukuraga amariba y’ I bwami
34. Abakutsi:Bayoraga ivu n’imyanda
35. Abanyansika:Babohaga insika z’amazu y’ I Bwami
36. Abadogoro:bari abakecuru bakuburaga ku karubanda bagahabwa amacunda
37. Urubinda-mahwa:bari abakobwa b’ inshizi z’ isoni bakarema “Urukatsa”
38. Abajarajazi:bamenyaga umurimo w’ urubumbiro bakawuhembera
39. Abanyamuheno: bari abashumba b’ inguge y’ I bwami yakoreshwaga mu mihango yo kwimika umwami mushya
40. Abacurabwenge:bari abanyantekerezo n’ amateka y’ Igihugu
41. Abasizi:bahimbaga ibisigo bisingiza ingoma,bakitwa Intiti zitekererza ingoma
42. Abakongori:bararaguraga bagahanurira Ingoma
43. Abanyamuganura:baganuzaga umwami
44. Abavubyi: bakavuba imvura
45. Abahoryo: bakavuma ibyonnyi
46. Abahennyi:bakavuma ababisha
47. Abanyamasubyo :bagahamura imiti y’ amahumane
48. Abahaditsi :Bavuraga inka
49. Abaziritsi:bakavuza ingoma z’ I bwami ukwezi kose ,bakuranwa ku bihe
50. Uwazirikishaga: akaba umutware w’ abo Biru b’ abaziritsi b’Ukwezi
51. Uwakiraga imirishyo:ku ngoma ya Musinga akaba Rwiyama rwa Senyamisage akayakirira ku nteko y’ ishimiro ry’imirishyo i Gaseke kwa Cyilima. Ibyo bikagenda gutyo kuri iyo gahunda.
Hifashishijwe
- igitabo “Imizi y’u Rwanda “(NSANZABERA Jean de Dieu, Mutarama 2012)
- Ingoma i Rwanda,Simpenzwe Gaspard,1992