Ageze aharindimuka
«Ageze aharindimuka!» uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wali ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu. Wakomotse kuli Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare); ahagana mu mwaka1900.
Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka aliko ikomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu karere ka Busanza Nyiramavugo nyina we Rwogera yali ahafite umuhingisha w’ibwami witwa Rugara, arahingisha bituma aba umukungu muli ako karere atwara ka Giseke na Nyagisenyi (Komini Ruhashya).
Aho Nyiramavugo n’umuhungu batangiye hima Kigeli Rwabugili, yimana na nyina Murorunkwere. Murorunkwere azungura urugo rwa nyirabukwe. Rugara agumya kumubera umuhingisha. inzara iranga irakomera; abanyabusanza bakajya guca inshuro kwa Rugara akabaha ibyo baralira. Bajya ibwami gufunguza bagatuma kuli Rugara akohereza imboho zo kubaha. Bukeye abashonji bagikanyakanya b’i Busanza bajya inama yo kwiba Rugara; bamusahura ibigega n’imitiba barabyeza. Aliko atinya kujya kubivuga ibwami. Bukeye ibwami bamutumaho ngo yohereze imboho zo guha abashonji. Intumwa iregenda, iti «lbwami ngo zana imboho zo guha abanyanzara». Rugara abyumvise, ati «Mbigenje nte ! Ko natinye kubibwira ibwami none nkaba ndafite imyaka yo kwohereza !» Biramushobera ! noneho yigira inama yo kujya kubwira ibwami ko imyaka yashize. Aragenda abibwira Nyirakigeli Murorunkwere.
Abashonji babyumvise batera hejuru, bati «Imyaka irahali turabizi, ibyo Rugara avuga ni ukwangirira ngo abone uko abigurisha !» Nyirakigeli ararakara abaza Rugara, ati «Imyaka yanjye yamazwe na nde ?» Rugara aribaza ati «Nimvuga ko yashize barabona ko mbeshya, kandi nimvuga ko yibwe barambaza icyatumye ntabivuga mbere !» Alicecekera. Nyirakigeli ahamagaza abantu arabatuma, ati «Nimujyane na Rugara mundebere ko imyaka ihali kandi mugarukane».
Intumwa ziragenda zisanga nta myaka irangwa I Giseke. Babaza Rugara bati « Ibi bigega n’imitiba bingana bitya byamazwe nande?” Rugara arasubiza ati « Barabinyibye ntinya kubibwira i Bwami ». Abandi bati « Aba bantu bangana batya batuye ku rugo rwawe hamwe n’abaralirizi babibana ibintu bate ? » Bati « Abashonji bavuze ukuri ubanza koko warabigurishije ! » Barahindukira bageze i Bwami babwira Nyirakigeli ko nta myaka iri kwa Rugara koko ; « Urebye koko usanga yarayigurishije ». NYirakigeri abaza Rugara ati « Mbwiza ukuri aho wanshyiriye imyaka ». Rugara ati « Barayibye ». Nyirakigeli ararakara yitera hejuru abaza abari aho ati « Uyu mugabo nkwiye kumugenza nte ? » Abandi barahora. Abonye ko bahoze ati « Nta bwo mutanga,ahubwo nshiye iteka ko ntaho azatura !
Nuko Rugara arasenyerwa, aragenda ajya mu nshuti ze z’i Kinyamakara, araharara arahasibira. Za nshuti zimenye ko i Bwami baciye iteka ry’uko atazagira aho atura zigira ubwoba ziramwirukana. Rugara arahambira n’abana n’umugore. Ariko ubwo inzara ikaba yarabarembeje. Araboneza ku musozi wa Rukondo h’i Bufundu (Gikongoro) hari ku nshuti ze, aharaye rimwe na bo barabimenya baramwirukana. Bamaze kumujujubya, noneho yigira inama yo kujya i Rubona mu Nyaruguru ku bavandimwe be. Yashakaga kuzambuka ngo ajye i Burundi. Ashyira nzira aragenda,aterera igisi cya Kigasari ageze mu gikombe cy’imanga ya Birogo isereri iramugusha atemba muri iyo manga arashenjagurika akurizamo gupfa. Umugore n’abana nabo inzara irabanogonora.
Nuko uwo mugani waduka ubwo ukwira u Rwanda,kuva ubwo babona umuntu usabayangwa kubera inzara y’isangu kandi mbere ari we umukiro wabarizwaga ho bakamugereranya na Rugara bati « Ageze aharindimuka aka Rugara ! ». Aharindimuka « Imanga y’intagendeka. Kugera aharindimuka « Kuba mu makuba y’injyanamuntu ».