Aravuga aya Rureshwa

From Wikirwanda
(Redirected from Aravuga aya rureshwa)
Jump to: navigation, search

Aravuga aya rureshwa ni umugani baca iyo bumvise umuntu ugoronzora amagambo y’amayeri mo amanyakuri ashaka kuriganya abamuzi.Wakomotse kuri Rureshwa rwa Mugema w'i Rugendabari ku Ndiza (Gitarama) ahagana umwaka w'i 1400.

Uwo mugabo Rureshwa yabayeho ku ngoma ya Cyilima Rugwe. Yari yarabyirukanye na Rugwe kandi barareranywe kuko nyina wa Rureshwa yari umuja wa Ruganzu Bwimba se wa Cyilima Rugwe. Ubwo Ruganzu Bwimba agiye gutabara bucengeri mu Gisaka, yasize nyina wa Rugwe amutwite. Amaze kumubyara, Mugema nawe abyara Rureshwa; nibwo abana bombi bareranywe barakurana. Bukeye Rugwe ararogwa; bamuroga inzoka.

Amaze kuzingama, Rureshwa arigendera ngo atazamera nka we; ajya ku Ndiza ku musozi witwa Rugendabari kwa nyina wabo; akurirayo aba umusore. Amaze kwigendera, Rugwe ararogorwa, arakira arakura aba umusore, bamuha ubwami azungura se wabo Cyenge. Rureshwa yumvise ko Rugwe yimye, aribaza, ati «Ubu ninjya kwa Rugwe azandeba nabi kuko namutaye mu byago !» Ageze aho bimwanga mu nda; ariyemeza, ati «Ngiye kujyayo mpakwe n'abaja babanye na mama kugeza igihe bazampakirwa kuri Rugwe». Ubwo nyina yari yarapfuye.

Nuko Rureshwa araboneza ajya kwa Rugwe, ahakwa n'abaja be; akomeza guhakwa nabo ariko akirinda kubonana na Rugwe. Haciyeho iminsi arahembuka, aratinyuka ajya ku karubanda, ariko akahajya akebaguza; yabona Rugwe atungutse akisubirira mu gikari. Amaze kwibagirwa uko yari ameze noneho aratinyuka akajya aguma ku karubanda akina n'abandi basore baterana ingata.

Bukeye Rugwe ajya ku karubanda ashagawe n'abatware be; akebutse abona Rureshwa aramumenya, arangurura ijwi aramusuhuza. Rureshwa araza, ati «Uraho nyagasani» ( Icyo gihe cya kera ntibakomaga mu mashyi). Bararamukanya, Rugwe amufata ukuboko bajyana mu rugo amubaza aho yabaga. Rureshwa, ati «Burya umaze kurwara nabuze uwo tuganira n'uwo dukina nigira kwa mama wacu i Rugendabari ». Numvise ko worohewe niko kugaruka, ariko nkabura aho nca ngo tubonane. (Ayo niyo ya Rureshwa) . Cyilima aramubaza, ati «Ese ubu wabaga he ?» Undi ati «Nabaga mu baja nkabavomera bakangaburira».

Rugwe amaze kumva amagambo ya Rureshwa biramubabaza cyane; aramubaza, ati «Ko twabanye turi abakene, none nkaba naragutanze gukira urifuza iki naguha ?» Rureshwa, ati «Nyagasani icyankiza vuba ni uko wangira umunyanzoga wawe; kandi uzi ko tukiri abana twajyaga guhakwa ku banyanzoga ngo badufungurire !» Rugwe ati «Nguhaye kuba umunyanzoga, ukagira izawe mu nzu yawe utegeka, kandi ugategeka n'abanyanzoga bandi bose».

Kuva ubwo, Rureshwa ahabwa inzu bwite, anategeka abanyanzoga bose ba Rugwe. Mbese aratunga aratunganirwa yibagirwa uko yari ameze. Bukeye haza umuntu w'inshuti yabo yiriwe ku Karubanda yishwe n'inyota; aza kumusaba inzoga. Atungutse aho ari, ahasanga abantu bahwanye na we b'abakire. We yibwiraga ko natunguka Rureshwa amumenya kuko yari inshuti y'iwabo. Atungutse arasuhuza. Rureshwa amukebutse ntiyamureba n'irihumye. Ahubwo aramubwira, ati «Mva mu ruhando wa mbwa we !» Umugabo asubira inyuma yumiwe. Uwo mugabo yari afite inshuti ibwami kandi zikaba abanzi ba Rureshwa; ajya kubizitekerereza, azibwira n'uko mu nzu y'inzoga Rureshwa ategeka bimaze gusumba iby'ibwami. Ba bandi baca hasi bajya kurega Rureshwa kuri Rugwe, bati «Nyagasani nta bwo uzamenya aho wahumaniye», bati «Mbese uzi ko inzoga zawe zibamo rubanda rwose ?» Rugwe amaze kubyumva akeka ko ari iby'abarezi, ati «Nimugende nzabasubiza».

Nibwo agiye kugenzura Rureshwa. Ngo agere mu nzu ye y'inzoga asanga hari abantu baruta ab'ibwami, asanga Rureshwa yasinze. Aramubaza, ati «Ko ndeba uri umusinzi n'abantu bawe, inzoga zanjye uzitegeka buryo ki ?» Rureshwa aramusubiza, ati «Ni inzoga na nzoga, nureka gusinda nanjye nzabireka !» Rugwe arikubura arigendera; ariko agenda amurakariye kuko yigereranije nawe. Ageze iwe aramutumiza araza. Rugwe ati «Nkunyaze inzoga zanjye n'ibyanjye byose, kandi ntegetse ko nta muntu uzagusomya ku nzoga»; ati «Icyo ntakunyaze ni amazi».

Nuko kuva ubwo, Rureshwa, abantu bakajya bamwirinda, ntibegerane na we, apfa yishwe n'impangango. Amaze kwicwa n'urwo ruhato, rubanda bakomeza kuzirikanaamayeri ye, bayakomoraho umugani bacira ku muntu bumvise agoronzora amagambo uko bitari, bati «Aravuga aya Rureshwa». Banavuga ngo «Aravuga aya nyirarureshwa».

  • Kuvuga aya Rureshwa = Kugoronzora amagambo by'amayeri yo kubeshya.