Ibyivugo by’imyato

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Kamananga ka Sebajura wari indwanyi cyane akaba n'intiti mu guhanga ibyivugo
Ibyivugo ni nk’ibisingizo bisingiza intwari ku rugamba ,bigasingiza intwaro ,zikarata n’ubutwari bwabo. Ibyivugo by’imyato, Byabaga ari ibyivugo birebire kandi bikagira ibice bitaga’’ IMYATO’’. Twafata nk’urugero rwa Biraro bya Nyamushanja wahimbye ikivugo gisingiza umuheto wa Kigeli Rwabugili kitwa “Inkataza –kurekera “ .

Inkataza-kurekera

INTERURO ( I )

Inkataza-kurekera

Ya Rugombangogo

Ndi intwari yabyirukiye gutsinda

Singanirwa nshaka kurwana.

5. Ubwo duteye Abahunde

Nikoranya umuheto Muheto

Nywuhimbajemo intanage

Intambara nyirema

Igihugu cy’umuhinza nakivogereye

10. Umukinzi ampingutse imbere n’isuri

Umurego weranywuforana ishema

Nywushinzemo ukuboko ntiwananirwa,

Nongeye kurega inkokora

Nkanga umurindi hasi, ndarekera

15. Inkuba zesereza hejuru y’icondo

Ikibatsi kiyicana mu rubega

Intoki zifashe igifunga kirashya!

Imisakura imucamo inkora

Inkongi iravuga mu gihengeri

20. Mu gihumbi cye inkurazo zihacana inkekwe,

Inkuku yari afite ihinduka umuyonga

Agera hasi yakongotse

Umubiri we uhinduka amakara

N’aho aguye arakobana.

25. Ni ukubiswe n’iyo hejuru

Abato batinya kumukora

Bati “ubwo yanyagiwe n’Inkotanyi cyane “

Nimumureke mwe kumukurura

Ibisiga bimukembere aho!

30. Na byo bimurara inkera,

Bimaze gusinda inkaba

Byirirwa bisingiza uwantanagiye.

UMWATO WA II.

Indangamirwa kuvusha

Ya ruharirwashema

Umuheto ukura umuhanga ku ijabo

Waramvuwe mu Ijuri rya Rutete:

5. Aho waturutse ni murikomeye.

Ruteranyangabo

Inkaka zawukojejeho urwano

Rwema rw’umuronko

Ababaji bawugize inyamibwa

10. Mu kuwuntura ari inkare

Babonye ko udakwiriye ab’amakenga

Bati: nimuwushyire Inkotanyi cyane

We uzagira icyo awumaza!

Nkuhangajemo uruge

15. Uhinduka isarabwe

Ingabo nzigenda ku isonga

Ni usanzwe ndi isibo.

Tugisakirana n’urugamba

Nibasira ufite impenzi

20. Ayitambitsemo amacumu abiri

Ndayikongeza n’umuvaruganda

Aho bayishingiye icondo mpaca icyuho

Icyuma kigerera ku mubiri w’umukinzi

Ari gukura mu gitugu

25. Mbona umusakura umukungamo inkagwe

Inkwaya irangira amaze kugwa

Maze gutagaranyaiby’i Bushagire

Ntabaruka nambaye icyuma

Gitera abagabo ishema

30. Bakinshakaje mu cyano

Mvuga icyo namaze

Nti ; Rutinduka namwishije umugereka

Mu kuwukabura nkura mugitugu

Usohoka yawugwijeho ibitenga

35. Nawe mukeba agitera umugeri

Na Rwantako niko namugize

Umugaba muteye ubwuzu

Ati : Murangamirantango, urampimbaye,

Ngwino umbwire ibigwi

40. Nti : kuri Rugeyo nahagaritse Umuhinza

Nivugana umuheto wahiriwe n’ishya

Ubwo nambitse ingoma yacu

Ati : Rwizihirangabo,

Ubwo muteye kuri Ndago

45. Ko induru yavuze ukitangiza guhurura

Ni wowe wafatiriye Abahima ?

Nti : Urabaze Nyilingango

Ingundu nayigabizaga

Nyirayo agaragurika mu nkora y’inka

50. Ati “Ese Ndengabaganizi,


Ko bawugwijeho amashinjo,

Uwambariye ku cyenda gisa ?

Nti: Uwo kwa Murengezi yasaga icumi

N’uwo nacuze inkumbi mu Busarasi

55. N’uwo nasigaranye mu misibo y’intore,

N’ubwo duhombye inteko nari !she

Ati: Ndengabaganizi, uwambariye ukuri !

Ni umurimo w’Intwari

Abatigeze mu ntambara

60. Nibegame uwivugane!

Nywiregeye mu byano

Nizihira abagabo b’I Nyarubuga

Abashakamba bandangamira nywushumisha.

Bampitira mu ngororano

65. Mvuga n’aho nabaye ingenzi

Ntawe ukongisha impaka,

Bazi ko impangazamihigo

Yanterekeye gutsinda amahanga!


Hifashishijwe

Igitabo “Umuco n’ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu ,2012 )