Igitero cyo ku munsi w’inyana

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Icyo gitero cyabaye ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro,ahasaga mu w’1746 .Uwo Mwami yari afite uburyo bwihariye bwo gukoresha iminsi ye,maze imirimo ye akayigabanya mu minsi umunani,ifite gahunda ntatezuka. Buri munsi wagiraga umurimo wawo ,umushakira ibindi akamutegereza nimugoroba.Iyo minsi yari iteye itya:

  • Umunsi wa mbere n’uwa kabiri :Wari uwo kuragura.Uwamushakaga atarahuguka, yagombaga kuba azi kuraguza inkoko,intama,inzuzi n’ibindi…..
  • Ku wa gatatu no ku wa kane :Yirirwaga aca imanza.Uwamushakaga yirirwanaga na we ku karubanda yumva imanza cyangwa se nawe aburana.
  • Ku wa gatanu :Wari umunsi wo kurasa intego.Abamushakaga bazaga bitwaje imiheto,imyambi n’impiru ngo barase intego.
  • Ku wa gatandatu:Wari umunsi wo kwakira rubanda.Yirirwaga ku karubanda ariho bose bamusangaga
  • Ku wa karindwi :Wari umunsi wahariwe abagore be,akirirwana nabo ntawe umurogoya ,usibye gusa uwo kumutekerera itabi.
  • Ku wa munani :Ni ku munsi w’inka.Yirirwaga areba I Nyarurembo abamushakaga bitwazaga inkono n’inkuyu. Iyi gahunda yagendaga igaruka uko iminsi yagendaga ihita indi igataha.

Iki gitero cyo ku munsi w’inyana cyatewe ku munsi wa munani ,ari nayo mpamvu bakita igitero cyo ku munsi w’inyana ,kuko ariwo Gahindiro yari yarahariye kwita ku nka no kureba imitavu yavutse vuba . Icyo gitero cyatewe na Sayinsoga waciye ku iteka ry’umwami.Abandi banze ko yabatwara umuhigo ,baramwikurikiza ariko umwami ntiyabona uburyo yabahana.Ashaka kubahanisha imirwano ,maze anyagisha ku bwende inyana z;inyambo ze agirango bazaze kuzitwara,bazikurikire imirwano ihere aho.Inkuru mpamo y’uko icyo gitero cyagenze iboneka byimazeyo mu basiganuzi b’amateka y’u Rwada rw’ibyabaye ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro.