Imigani miremire
Imigani miremire ivuga ibintu bitabayeho kandi babonaga ko bitanashoboka,ariko bakabivuga nk’ibyabayeho. Nk’uko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza,imigani miremire ibarirwa mu buvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda.
Imigani miremire ni myinshi kandi ifatiye kuri byinshi.Hari ifatiye ku bantu ( abana,abagabo,abagore ) hari ifatiye ku nyamaswa n’inyoni (Inka,ihene,impyisi bakame ,inyange ).Ikiranga imigani ni uko usanga ivuga ibintu bitabayeho ndetse kenshi bitanasahoboka igashaka kubigira nk’ibyabayeho.
Hari abantu bagerageje kuyegeranyiriza mu bitabo nka Musenyeri BIGIRUMWAMI Aloys(imigani miremire ),Pierre SMITH (Le recit populaire au Rwanda ),hari n’abagerageje kuyisesengura ,bashaka kureba uko iteye cyangwa se ibyo ibitse cyangwa ibundikiye .Abo ni nka NDASINGWA Landuard (Les contes du Rwanda –essai d’analyse structural ) NSANGANIRA Jotham (Analyse Typologique du Recit Rwandais ).
Dore ingero zimwe z’imigani miremire :
-Impyisi na Bakame
-Maguru ya Sarwaya
-Semuhanuka n’umuhungu we Muhanuka
-Joriji Baneti
-Impyisi n’Imana
-Inzozi z’umuntu w’umukene
-Nyanshya ya Baba
-Saruhara rwa Nkomokomo
Umugani wa Ruhinyuza.
Ngiye kubacira umugani wa Ruhinyuza rwahinyuje Imana. Umugabo yarihoreye ajya kwiba, asanga umugore nyirurugo yabyaye, baryamye, basinziriye. Asanga Imana iri mu gutuka umwana, imubwira iti: "Mwana wanjye uravutse, ariko uzicwa n'ihembe ry' inzovu." Umugabo nyiri ukwiba arumva, ati: "Imana iribeshya." Umugabo araza, aratambuka, ajya ku buriri. Noneho ntiyaba akibye, afata icyuma, agicisha mu bura bwa wa mwana wavutse uwo munsi. Umugabo arigendera, ntiyaba akigize icyo yiba.
Bene urugo bararyama, barasinzira ngo bakanguke, nyina ngo ajye kureba umwana, asanga amaraso aruzuye ku buriri. Abwira umugabo ati "Byuka, ati: "Umwana yapfuye." Umugabo arabyuka, amatara yari ataraza, acana mu ziko. Baterura umwana basanga umwana ni intumbi. Umwana rero bamushyira ku ziko. Bazana ikiremo cy'impuzu, bakubita muri bwa bura babusubiza mu nda barahwanya. Bamurekera aho, umwana baramuvura, umwana aba ahongaho; umwana arasohoka, umwana agera iyo agera kwicara, umwana agera iyo akambakamba, umwana agera iyo ahaguruka; wa mugabo kandi akajya aza kumuneka, kuko yumvise Imana ivuga ngo "Mwana wanjye ndagututse uzicwa n' ihembe ry' inzovu." Na we ariko ati "Nzahinyuza".
Umwana aba aho, amaze gupfundura amabere, wa mugabo agira inzoga aragenda ajya gusaba wa mukobwa. Baramwemerera bati: "Tuzamugushyingira." Umugabo arakwa, amaze gukwa, cyakora ati: "Ndashaka gushyingirwa." Umugabo arashyingirwa.
Amaze gushyingirwa ati: "Umva rero bagaragu banjye, nk'uko nshyingiwe, uyu mwana w'umukobwa ntakigenze, umwana w' umukobwa ntakagire ubwo ajya mu muryango w' inzu, ntakagire ubwo ajya mu rugo, azajya mu rugo mumuhetse, azajya mu gikari mumuhetse, kandi ntazahinga ntabitegekewe." Umugore yibera ahongaho, aratinya, aratinyuka, yasohoka agahekwa, yajya kwituma agahekwa, yasubira mu nzu agahekwa.
Umugore arabyara. Amaze kubyara yibera ahongaho, bukeye abahigi barahiga. Ngo bamare guhiga nyamugore yumva umuhigo. Abwira abagaragu ati: "Ihi, nimumpeke njye kureba." Abagaragu bati: "Hama ahongaho ntibishoboka, kugira ngo ujye kureba umuhigo hama ahongaho, ntabwo bigushishikaje. Abagenda baraza kukubwira." Umugore ati: "Oya nimumpeke munshyire mu gikari."
Umugore baramuheka, no mu gikari, umugore areba umuhigo, abahigi bahetse impyisi. Umugore arareba, bimwanga mu nda, umugore ashingura ukuguru mu ngobyi, agushinga ku rugo agushinze ku rugo, agushinga ihembe ry'inzovu.
Umugore arongera ashingura ukuguru ati: "Nimunjyane imuhira, sinzi ikintu kinyishe mu kirenge." Bamusubiza mu nzu, umugore ahera ko abyimba ikirenge, umugabo ngo aze barabimubwira, umugabo ati: "Ese ye, byagenze bite? Uyu mugore mwamujyaniraga iki mu gikari ?" Abandi bati: "Uyu mugore yari yatubwiye, turamuhakanira aranga. Noneho rero nta ko dufite kubigenza."
Cyakora igihe cya nijoro arapfa, amaze gupfa baramuhamba, cyakora bibera ahongaho barabasura, kwa sebukwe bazana amayoga. Bavuye mu kirirarira cy’urupfu, na none benga inzoga, Ruhinyuza atumira kwa sebukwe, atumira bene wabo bo kwa sebukwe na ba nyirarume b' umugore, arabatekerereza, ukuntu yagiye kwiba, ukuntu yasanze Imana iri mu kumutuka amaze kuvuka, ukuntu na we yaketse uwo mwana mu nda, agasiga ubura hasi, ukuntu Imana nanone yamusannye, kandi nk' icyo yamututse ari ihembe ry' inzovu akaba ari cyo yazize, ubundi ngo arabashimira ati: "Ni uko ni uko, kandi rero nshimiye Imana, abantu mwese mwemera Imana, Imana ni yo iriho cyane, ni yo ishobora byose." Si jye wahera hahera Ruhinyuza.
Ntitwiriwe dutanga ingero nyinshi z’imigani miremire.Uwayishaka kuyireba neza ,yakwirukira muri ibyo bitabo tumaze kuvuga.Usibye ko hari n’ibindi bitabo byinshi tutarondoye byanditwe vuba n’ibya kera wasangamo iyo migani miremire.
HIfashsishijwe
Igitabo “Umuco n’ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu, 2012)