Indamutsa
Indamutsa yabaga ari ingoma iringaniye,ikaba ingoma iramutsa umwami ku gasusuruko,igatanga ibihe by’imibonano n’imirimo.Indamutsa yavuzwaga n’Umwiru wo mu banyakaringa,umwiru wo kwa Gitandura wo mu Bashiramujinya.Bari abo kwa Cyenge cya Ndungutse,bari batuye mu musenyi.
Contents
Iramutsa umwami
Umwami wabaga wimye,yagombaga kugira Indamutsa ye,ikamubera impuza n’ingabe,ikamubera impuza na rubanda,mbega ikaba impuza-gihugu n’ingabe y’ikirenga. Bazanaga ingoma bakayishyira imbere y’Igitabo cy’Intarengwa,bakayikubita umurishyo inshuro eshatu banoshereza.Igihumurizo Nyampundu kikayihumuriza inshuro eshatu bongeranya. Umwami yabaga yicaye ku irembo imbere y’Igitabo cy’intarengwa,bakaba bashyize imbuto z’amasaka n’iz’uburo mu gicuba ,bakazihereza umwami bati:”Uri umutangambuto ,nawe uzazihereze abandi “ Indamutsa yamaraga kuramutsa Umwami na we akajya gukomera mu mashyi Ingabe ngo “Ganza ,Agiriza,Tsinda amahanga “.Akabanza Kalinga,akayiramutsa muri ayo magambo.Akajya kuri Cyimugizi,asubira muri ayo magambo.Akajya kuri Kiragutse ,asubira muri ayo magambo.
Ijishwa kwa Cyilima
Indamutsa yabarizwaga mu Misumba ya Kabagali zikaramvurwa ku Mutware w’Abakaraza n’Abaragutsi,wari Sezibera wo mu Batege w’Igihe cya Musing.Ikiraro cy ‘Indamutsa cyari kwa “Cyilima “ni naho habaga ingoma zose
- Iz’Ibigamba (Ibyegera by’Ingabe )
- Iz’Imivugo
- Iz’Ingabe
Inzu y’izo ngoma yitwaga Nyamiryango.Nyamiryango ni urukamishirizo.Yagiraga imiryangi ibiri,ibitabo bibiri by’inkomane na za Kanagazi ebyiri.Ikabikwamo ingoma.
Iremwa ry’inka y’isugi
Indamutsa y’Umwami iyo yatangaga ,bayikuraga I Bwami bakajya kuyibyarira,aribyo kuyihamba.Ubwo bakajya gushak indi mu giti cyimitswe mu cyanya.Bakajyana inka y’isugi y’ibara rimwe (umukara niwo batajyanaga ) yonsa inyana,idaciye amatwi,idafite imyotso,ikayihakamirwa.Bamara kubaza iyo ngoma,bakazana umwana w’isugi akahanywera amata,izindi ngoma zikahavugira.Ya ngoma bakayitera icyuhagiro,bakayita ko ari umwari yaritswe.N’igihumurizo cyayo bakagikubita icyuhagiro,bati :”Uyu ni umugaragu wawe “.Bakayihacyura bakayizimanira inka y’isugi y’ibara rimwe yonsa ikimasa. Bajyaga kuyirema hakaza Umwiru wo kwa Nyabutege hakaza n’Umutsobe.Bakazana na ya nka y’ibara rimwe yonsa ikimasa cy’urutare ,bakayikama amata.Hakaza umwana wo kwa Nyabutege w’isugi ,mwene Nyabirungu,akaza akayuhira y’amata yakamwe,hanyuma bakayirema,bakayiremesha uruhu rw’inka y’isugi bagashaka abahetsi baziheka bakaziheka.Zikagenda zikajya k’Umwiru w’Umutsobe mukuru ,kwa Gashamura .Umwami yamara kwima bakazitura wa Mwami,akambara imyambaro ya cyami,akicara ku Twicara –Bami imbere y’inkingi ya Mbonabihita ariyo Kanagazi.Bakazimuha Indamutsa n’Igihumurizo cyayo Nyampundu,bati “Ngiyo ingoma yawe y’indamutsa ijye ikuramutsa “Bakayimuhereza bayikubitaho gatatu,bati “Ngiyo indamutsa yawe ijye ikuramutsa “ Iyo ni indamutsa yagiraga intagara yayo kwa Cyilima.Dore zimwe mu Ndamutsa zashoboye gushyirwa ahagaragara n’ubushakashatsi bwakozwe
Amazina yazo | Abami bazo |
Ikinani | Cyilima Rugwe |
KibanzaI | Kigeli Mukobanya |
KibanzaI | Yuhi Gahindiro |
Kigamba | Mibambwe Mutabazi |
Nangamadumbu | Ruganzu Ndoli |
Nsizabasazi | Ruganzu Ndoli |
Mpagazamahanga hejuru | Mutara Semugeshi |
Cyeza-buranga | Mibambwe Gisanura |
Gatsindamikiko | Yuhi Musinga |
Icyitonderwa :Umwami Mutara IV Rudahigwa ntabwo yaramukijwe,ntiyagiraga Indamutsa kuko yimitswe kizungu.Mu gisingo cye nta shyira,nta nyoni itukura yo mu Buyenzi yabagamo.Mutara Rudahigwa ntiyaramukijwe ,ntiyicaye ku nteko.
Umuhango wo Kubambura no Kubikira I Bwami
Indamutsa yaramutsaga babanje kubambura ,bakabam,burana n’inkoko.Indmutsa yaramutsaga ku gasusuruko,ariko iz’imivugo zabaga zavuze.Kera kose Abami barabikirwaga bakabambuzwa ingoma “Umuhinza yari umubambuzwa-Shakwe “.Kera Abiru igihe cy’ibikira n’ibambura bavuzaga “Igihubi cyagabanye Gihanga “nyuma ku ngomja ya Rwabugili ,Abatimbo baje guhimba Umutimbo,kuva ubwo akaba ariwo ubambura ukanabikira. Mu ibambura Barabyukaga kare bakareba umuseke ,bakosa.Umunyeshakwe akajyana ishakwe,akagenda akadondaho bigatinda.Hakaza Abanyansengo n’imandwa zitwaga Ibihayi zambaye amasunzu y’ibiharangu.Hagakurikiraho abaja bitwaga Abangakurotwa bahimbwe na Nyiramuroroge bagendanaga n’amariza bakabyina ngo “Ingoma yabo ni Shema ndende “.Ubwo rero ku gasusuruko,hagataho umuhango w’Indamutsa,igatanga ibihe by’imibonano n’iby’indi mirimo:Ibikira rikaza kugira umwanya waryo,nyuma y’igitaramo cya nimugoroba.
Ingoma z’Abiru b’imihango
Abiru bari abagaragu n’Abanyamabanga b’ingoma,bakaba abarinzi b’umuco n’umurage w’I bwami,bakaba abayobozi b’amateka y’ u Rwanda,mbese bari nk’inkingi n’urumuri rw’Igihugu. Ubundi kandi Abiru bari abantu batorewe kuvuza ingoma z’imivugo cyangwa se z’imihango .Uwo mwuga bakawukuranwaho bafata igihe ,bikitwa “Kuzirika ukwezi” Tugiye kwibanda ku Biru b’imihango y’ingoma kuko igitinyiro n’uruhare bari bafite mu mateka y’igihugu ,byatumaga baying intera y’ubwami.Mbere y’ingoma ya Yuhi VI Gahindiro,abiru bari bake cyane.Gahindiro niwe wategetse kongera umubare wabo uriyopngera.Ubwiru cyangwa se “Ibanga ry’ ingoma “bwari mu bisigo byateganyaga imihango yagombaga gukorwa mu mico y’ingoma ,mu mitegekere y’Igihugu no mu mubano wacyo n’amahanga ,kugirango hoye icyahungabanya ingoma. Ubwo rero Abiru b’imihango bari abantu b’icyubahiro ,bakagira impugu bagenga n’Ingabe,kandi Ubwiru bukaba uruhererekane mu muryango.Dore uko abo Biru bakurikiranaga mu cyubahiru.
Umwiru wo kwa Rutsobe
Abiru bo kwa Rutsobe babaga bafite amazina y’icyubahiro cy’u bwami .Dore uko bakurikiranaga:
- Nyaruhungura
- Nyunga
- Birege
- Rubango
Ingabe yabo yitwaga RWAMO,n’iyayo KIRUHURA.Umurwa wabo ukaba wari KINYAMBI mu Rukoma Perefegitura ya Gitarama (Ubu ni mu Karere ka Kamonyi ) nabo bari bafita n’uburenganzira bwo gutanga abatabazi “Bamenaga amaraso ybo “ kugirango u Rwanda rwigarurire amahanga.Gakondo niyo yabazwaga :Umuganura.Abahinzi bawo nabo bakagira amazina y’ ubwami ;dore uko bakurikiranaga ku mazina :
- Nyamurasa
- Musama
- Mumbogo
Umurwa wabo wari HURO ho muBusarasi aribwo bwaje nyuma kwitwa Ubumbogo .Ingabe yabo yari KARIHEJURU. Umwiru -mwimitsi
Umwiru –Mwimitsi yabaga ari uwo mu nzu y’Abatege,ingoma ye ikaba Busarure ikagira n’igisingizo cyayo : Ya ngangare ni ya ngoma yacu Ruyenzi Niyo Nyamurunga.Aho baba ye ! Yavutse mu Ndoha zihorana ishya ye Rubanda ikarigira !
Umwiru –mwimitsi yabaga ari umugaba w’Abaragutsi baragiraga Kiragutse n’uw’Abakaraza baragiraga Indamutsa.Ingoro y’Umwiru –mwimitsi yari I Remera ya Kabagali.Yamenyeshaga Kalinga itangfa ry’ Umwami.Mukomangando watanze kuri Repubul.ika ya mbere ,niwe wari warimitse Musinga. Umwiru wa Kalinga
Umwiru wa Kalinga yari uwo mu Bakobwa bari bashinzwe kumenya RWOGA,aho Kalinga yimikiwe begurirw Kalinga. Umwiru wa Kalinga niwe wagengaga umutwe w’ingabo zeguriwe Kalinga witwaga “Abanyakalinga –ishyama” Umwiru wa Nyamweru Umwiru –mwami wa Nyamweru yari uwo mu Bakono,umurwa ukaba Nyamweru,umusozi w.u Bumbogo uteganye na Kigali y’ u Bwanacyambwe.Bimikwaga ingoma yitwa NKURUNZIZA.Bakurikiranaga ku mazina y’u Bwami ariyo :
- Butare
- Nkima
- Cyabakanga
Abo Bami bagiraga indi ngoma ,umurwa wayo ukaba Rubingo ho mu Buriza.Amazina ya cyami akaba :
- Sazi
- Mugina
- Muvunyi
- Umwiru wa Nyamweru,niwe wari uhatse ibanga ry’isimburana ry’Amoko ku Bagabekazi.
Umwiru wa Cyimugizi Umwiru wa Cyimugizi yari umutware w’Abatandura,akaba umurinzi w’Ingabekazi “Cyimugizi “.Yari n’ umutware w’uingabo zishinzwe iyo ngoma.Ni nawe wari umurinzi w’Ingabekazi “NANGAMADUMBU “ Umwiru Wo mu Batezi Umutware wo mu Abatezi yari ashinzwe Ingabekazi “ICYUMWE”,akaba n’umugaba w’ingabo z’Abashira-mujinya.ICYUMWE imaze guhira ku Rucunshu uwo mwanya nawo uyongera muri iyo nkongi.
Umwiru -Mucuzi
Umwiru -mucuzi yari umutware w’Abenemuhinda bakomoka kuri Muhinda.Yari ashinzwe Inyundo z’Ingoma zari zikomeye mu mihango ,zikaba ari nazo umwami yiseguraga. Umurinzi wa Kalinga
Umugaragu wa Kalinga yari umwiru wakomokaga mu Benenyamigezi.Kalinga yabanje kugira ikiraro cyayo kwa Nyamigezi,mbere yo kwimikwana Ruganzu Ndoli.Yamaze kwimikwa,uwo muhango ubera ABENENYAMIGEZI Karande.
Hifashishijwe
- Ingoma i Rwanda (P.Simpenzwe Gaspard ,1992 )