Ingoma z’imisango
Uretse ingoma z’Ingabe zitavuzwaga ,n’iz’imihango zavugaga mu mihango nyine,hari ingoma zagenewe kugaragaza ibyishimo n’umunezero mu mibanire y’abantu,izo zikaba iz’imisango.Umumaro wazo wari uwo gukesha ibitaramo bya buri iteka,byabagaho kuri gahunda zagenwaga n’I Bwami.
Umutagara
Ingoma z’Imisango zigizwe n’Ishakwe,Inyahura,Inumvu n’Ibihumurizo.Igiterano cy’izo ngoma zigize umukino kirema Umutagara usanganya imbaga y’abantu bagasabana ,bakizihirwa,ndetse bigahuza rubanda n’amahanga umubano ugakomera.Muri make, Umutagara ni ingoma 10 zigize umukino w’ingoma z’imisango. Ingoma z’ubu zivugira ibirori by’isabukuru,ariko iza kera zavugiraga Abami :*Mu iyimika ry’Umwami
- Mu ibikira no mu ibambura hakavuga Igihubi cyasimbuwe n’Umutimbo
- Mu isanganira umwami zigasuka
- Mu ivugwa ry’amacumu hakavuga Turatsinze.
Byongeye kandi,kera Ingama zavugiraga Intwario zambikwaga impeta.
- Umudende ; wambikwaga intwari yabaga yarisha ababisha barindwi
- Impotore :yambikwaga Intwari yabaga yarisha ababisha icumi na bane
- Gucana uruti :Byari ibirori by’impeta y’uwabaga yarishe ababisha makumyaabiri
n’umwe,agakorerwa isabukuru n’ingoma zikamuvugira
Ingoma z’Amakondera
Amakondera ni ibikoresho byakoreshwaga mu bitaramo bikomeye ndanmgamuco,akaba yari afite umwanya ukomeye mu bitaramo by’I bwami cyane cyane mu bitaramo by ‘intore.Amakondera avuzwa ,ni imigano cyangwa uducuma twa buhobero batoboraga mu nkondo bagashiramo agatemeri k’akandi ka kamuna bagacaho intoboro yo kujya bavuza bahuhamo nyuma bakomekaho igikoba cy’inka kugirango akomere.Ubwoko bw’Amakondera akunze kuboneka ni ubu bukurikira:
- Umurangi :Ni ikopndera rikurur riterera ayandi.Niryo rihindurira ayandi makondera yose riyabwirizanya akagoshyo k’ururimi n’igikumwe kajyana kajyana na buri kondera.
- Incuragane :Ryakira umurangi ,riteranya amajwi yose.Rifite amajwi akurikirana kuko barivuza begura igikumwe vuba.
- Ikanka :Rihuza ayandi makondera rihumuriza Umurangi n’Incuragane.
- Urugunda :Rugira ijwi rinini,ni nk’iry’Igihumurizo mu ngoma ,kurivuza nta mwuka usubiza inyuma uwohereza imbere gusa ,ni uguhuhamo usa n’uvuga ngo ,haha,hahe !
- Insengo:Zakira amakondera makuru mu majwi mato ,ariko maremare arenga.
- Ingaraba :Ni ingoma irangaye mu ndibaso,yometseho ku ruhanga rwayo uruhu bavugisha igikonjo bigatuma amakondera yumvikana mu gishinja.
- Ruharage: Ni ingoma bavugisha umurishyo ucurira nk’abakoma mu mashyi,ikajyana n’ingaraba ,kandi iba yometseho uruhu rw’Imparage.
- Amakwaya :Ni amakondera avuga atagira ayakira ,Urugero :Insengo
Abavuza amakondera bitwa Abakondera cyangwa se Abajinja kuko inkomoko y’Amakondera ari Ubujinja.Abakondera b’ I Bwami bitwaga Amagondo.Iyo nsobanuro iratwumvisha rero ko ingoma zidahuje n’Amakondera cyane.Ingoma zijyana n’icurira ryu’imirishyo.Zishobora kuvuga zonyine cyangwa zigatambirwa n’umushayayo.Amakondera ajyana n’umwuka w’Abajinja .Ay’igitaramo ashobora kuvuzwa yonyine ,ariko ayandi ajya mu mihamirizo. Amakondera avuzwa n’Abakondera ,Ingoma zikavuzwa n’Abiru.
Hifashishijwe
- Ingoma I Rwanda (P.Simpenzwe Gaspard ,1992 )