Ingoro y’umwami Rudahigwa
Uyu mwami yari atuye i Nyanza mu Rukari. Mu busanze aho umwami yabaga atuye ni naho habaga hari icyicaro cy’ubwami cyangwa icyo kuri iki gihe twakwita ibiro. Umwami wayoboraga u Rwanda yafatanyaga n’umugabekazi kuyobora igihugu. Aha Umugabekazi yabaga ari nyina ubyara uwo mwami cyangwa akaba n’undi mugore mu gihe nyina yabaga yarapfuye. Uyu Mugabekazi bakaba baramwitaga umugabekazi w’umutsindirano.
Umwami Rudahigwa charles Leon Pierre niwe mwami wa mbere w’u Rwanda wabaye mu nyubako ya kijyambere. Iyi nyubako yavuzweho byinshi bitari byiza byatewe ahanini n’abakoloni b’Ababiligi.Aha abasobanura amateka y’iyi ngoro bavuga ko iyi nzu yirukanwemo abamikazi babiri ndetse n’umugabekazi umwe bitewe n’abakoloni.Ingoro Umwami Mutara III Rudahigwa charles Leon Pierre yatuyemo,yari yubatswe mu buryo bwa kijyambere,ikaba yarubatswe mu w’1932 Aha Umwami Rudahigwa charles Leon Pierre yayoboranaga n’umugabekazi Kankazi Ladegonde, wari nyina umubyara. Nk’uko byari bisanzwe umugabekazi yagombaga kuba hafi y’umwami kugirango amufashe.
Aha Umwami Rudahigwa charles Leon Pierre kuva yakwima ingoma mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1939 yabanaga mu ngoro imwe n’umugabekazi Kankazi Ladegonde. Ariko abazungu bakaba batarishimiraga ko bakomeza kubana kuko bavugaga ko Kankazi Ladegonde ariwe woshyaga Rudahigwa charles Leon Pierre kudakora ibyo abakoloni bashakaga.Bakaba barahise birukana Kankazi Ladegonde muri iyi ngoro. Yahise ajya gutura i Gitarama I Shyogwe. Akaba yarajyaga aza gusura Umwami Rudahigwa charles Leon Pierre ariko ntahamare igihe kinini. Muri iyi nzu hakaba hari icyumba cyari kigenewe gusa Umugabekazi Kankazi Ladegonde n’umuhungu we Rudahigwa charles Leon Pierre, mu kuganira ku by’imiyoborere yabo. Hirukanywe n’abamikazi
Mu busanzwe umwami yagiraga abagore benshi nyamara Umwami Mutara wa III Rudahigwa charles Leon Pierre we yagize abagore babiri gusa. Ibi akaba yarabitewe n’imyemerere ya gikirisitu yazanywe n’abazungu.Mbere y’uko Rudahigwa charles Leon Pierre aba umukirisitu yari afite umugore witwa Nyiramakomari ariko abazungu bamutegeka kumwirukana ngo ashake undi bijyanye n’amahame n’ukwemera kwa kiliziya Gatolika. Mu mwaka w’1942 yashakanye na Rosalie Gicanda baje no gusezeranira muri kiliziya gatolika. Uyu mwamikazi Gicanda akaba yarakomeje kubana na Rudahigwa charles Leon Pierre kugeza ubwo batandukanywaga n’urupfu mu mwaka w’1959.
Mu mwaka w’1961 ingoma ya cyami yarahiritswe. Umwamikazi Gicanda, yirukanwe n’ingoma ya Repubulika ya Mbere yari iyobowe na Perezida Gregoire Kayibanda wategetse ko Gicanda ava muri iyi Ngoro kugirango ubwami bwibagirane burundu mu Rwanda.Gicanda akaba yarahise ajya gutura mu mujyi wa Butare mu mwaka w’1963, ari naho yaje kwicirwa hamwe na nyina wamubyaraga. Bishwe ku itariki ya 20 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.