Inkomoko y'inyito "Abakaraza"
Abiru bari abagaragu n’abanyamabanga b’ingoma, bakaba abarinzi b’umuco n’umurage w’i Bwami, bakaba abayobozi b’amateka y’ u Rwanda, mbese bari nk’inkingi n’urumuri rw’Igihugu.Ikindi kandi, Abiru bari Abagaragu b’imbata aribo bihambira kuri Shebuja ntibagire ahandi bajya. Mu by’ukuri rero Abiru bari Abagaragu b’Ingoma bakaba abanyamabanga n’abanyamihango b’i Bwami.
Imvugo y’ "Abiru" tuyikomora mu Nkole aho bari bafite abo bitaga “Abayiru“ bari abagaragu b’Ingoma. Muri izo nce, Abayiru bari Abahutu nk’uko Abahima bari Abatutsi.
Abayiru ni bamwe mu baturage bo mu Nkole b’i Bukoba, b’i Karagwe, b’i Buha n’i Bujinja. Muri utwo turere twose turi i Burasirazuba bw’i Rwanda, abatari Abahima babitaga Abayiru, aho niho hajemo ishyomoka ry’Urunyarwanda babita “Abiru“.
Ingoma z’Imivugo nazo ba nyir’ukuzivuza bari Abiru, kuko batorerwaga kuba abagaragu mu bagaragu b’ibyegera by’Umwami, bakamenya igihe cy’ibambura, bakamenya igihe aramukirizwa n’igihe arambagira igihugu, kandi ibyo bihe bikajyana n’umurishyo w’ingoma.
Mu mwaka w’1967, ubwo Abiru bo mu Birambo ho mu Nyantango (mu Karere ka Karongi ) batsindiraga kujya guhagararira u Rwanda i Montreal muri Canada mu imurika ry’ibintu Mpuzamahanga, bagize impungenge zo kugenda bitwa Abiru. Muri ibyo bihe by’ivuka rya Repubulika y’u Rwanda yasimbuye Ingoma ya Cyami, imvugo nk’iyo y’ ’Abiru’ yari ikintu cy’umuziro.
Nibwo bigiriye inama yo kwiyita “Abakaraza”, bahereye y’uko bamwe muri bo bakomokaga mu ngabo z’Abakaraza bo mu Kabagali zitwaga Abakaraza. Bajya muri Canada bitwa Abakaraza, bagarutse rubanda rukomeza kubita Abakaraza, izina risingira rityo abavuza ingoma b’i Rwanda abo aribo bose na n’ubu.
Hifashishijwe
- Ingoma I Rwanda (P.Simpenzwe Gaspard ,1992 )