Inkomoko y’Abanyiginya

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Abatekereza iby’Abanyiginya bavuga ko ahantu barasukiye mbere na mbere muri ibi bihugu ari mu Mubali (mu gice cy’uburasirazuba bw’u Rwanda no mu Mutara ).Kandi ngo bakaba baraturutse muri Abisiniya (Etiyopiya y’ubu ),kuko ngo bahuje ishusho ,ingeso n’umuco n’abo Banyabisiniya.Umugabo umuntu yatanga uhamya ibyo ,ni Igitabo cya A.H.M Jones kivuga Abami bo muri Abisiniya,ku buryo wasanga “Inda ibabyara yaya kuba imwe “ n’ibyara Abami b’Abanyiginya.Ku rupapuro rwa 39,icyo gitabo kiririmba kirata ibigwi by’Umwami Atilas.Ku rupapuro rwa 89 handitse ngo :Izina ry’Umwami wa Abisiniya ni Negusa Nagats,aribyo bivuga ngo “Umwami Nyabami “.

Urupapuro rwa 91 rutangaza ko Abatware aribo babaga abagaba b’Ingabo zo muri ibyo bihugu byabo,bagatora ingabo bakarema imitwe yazo.Ikindi kandi ,Abatware batungwaga n’ibikingi bagabirwaga n’Umwami Nyabami Negusa Nagats.Ibyo rero bikaba bijya guhuza n’Iby’Ingoma Nyiginya mu Rwanda.


1. Ingoma ya Cyami

Mu Rwanda rwo ha mbere Ingabe niyo yari Nyirigihugu.Umwami akagaragira Ingabe akaba icyegera –Ngabe .Hakaba Abatware b’intebe basohoreza Umwami bakaba n’Abagaba b’ingabo.Rubanda ikagengwa n’Ibisonga byasohorezaga Abatware b’Intebe.Nyamara ariko Ingoma igashyihikirwa n’Abiru n’Abanyamihango y’Ingoma.Ingoma z’Imivugozarazirikaga kandi zikarambagirana n’Umwami.


2. Imitegekere Nyiginya

Abanyarwanda iyo bajya guca umugani babanziriza kuri iyi nteruro y’ibanze ,ngo : “Harabaye ntihakabe, Harapfuye ntihagapfe, Hapfuye imbwa n’imbeba, Hasigara inka n’ingoma “

Ingoma Nyiginya ihereye kuri iyo nteruro ,yirengagiza imitegekere y’impugu yigaruriye ,igahimbazwa n’iyayo yayobotswe ishingiye ku nka.Amazina aganisha ku ngoma yo ariho kandi arazwi,ariko hari n’Indahiro nyarwanda ivuga inka :

Inka yanjye ! Karyabwite mba muroga ! Makoko atanga inka ! Yampaye inka !

Amaranga-mutima nkayo afitanye isano n’inka,n’amazina agusha ku ngoma byerekana rwose umwanya w’inka n’ingoma mu mitegekere Nyiginya.Umwami niwe mutegeka mukuru ugaragara,agasohorezwa n’Abatware b’intebe,nabo bagaherezwa n’Ibisonga byafashwaga n’Abamotsi.

  • Umwami uganje agenga Igihugu agateka ijabiro

Abatware b’intebe bagategeka Intara bakagaba n’ibitero Ibisonga bigakoresha uburetwa n’amakoro ku misozi Abahamagazi bakayobora imirenge ku birongozi,mu by’uburetwa. -Ingoma Nyiginya yoroheye Abasinga n’Abasangwabutaka n’Abakoma bikomereza umwuga wabo w’ubupfumu. -Abatsobe bakomeza ubwiru bwo kwimika no kuganuza Umwami -Abahinza nabo bagumana imihango yabo y’ubuvubyi n’ubuvumyi bw’abanzi n’ibyonnyi,n’iy’ikemura-manza mu miryango yabo -Abatunzi bagabirwa imikenke n’ibikingi Rubanda rwa giseseka bakihingira indeka zabo nta nkomyi.

Hifashishijwe

“Ingoma I Rwanda “ (P.Simpenzwe Gaspard )