Ivuga-ngoma

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Aho ingoma zavugiraga ni ahari ingoro y’umwami cyangwa se ku Rurembo rw’Umuhinza .Ingoma zavugiraga Umwami,zikavugira ingabe,kuko niyo umwami yabaga Adahari yarambagiye Igihugu cyangwa se yagiye ku rugamba ingoma zarabikiraga zikanabambura.

Aho zavugiragaKominiPerefegituraAkarere k'ubu
GisekeRusatiraButareNyanza
MulinzaMuyagaButareGisagara
Mwulire wa SaveMbaziButareGisagara
NyanzaNyabisinduButareNyanza
RushyashyaNyabisinduButareNyanza
Nyamirembe ya HumureMuhuraByumbaGatsibo
GabiroNgaramaByumbaGatsibo
Gatsibo k'ImitomaNgaramaByumbaGatsibo
BusigiTumbaByumbaGicumbi
Remera rya HumureMurambiByumbaGatsibo
Rutaraka rwa NyagatareNgarambaByumbaGatsibo
Mwezi kwa NdaganoKarengeraCyanguguNyamasheke
Nyamasheke kwa RwabugiliKaganoCyanguguNyamasheke
NyamirundiGafunzoCyanguguNyamsheke
Mu miko ya GihundweCyimbogoCyanguguNyamsheke
NgeliMubugaGikongoraNyamagabe
Suti ya BanegeMusangeGikongoroNyaruguru
KageyoSatinsyiGisenyiNyabihu
Gitarama cyo mu BugambaKibiliraGisenyiNyabihu
MpushiNyamabuyeGitaramaMuhanga
KamonyiTabaGitaramaKamonyi
RwamarabaNyamabuyeGitaramaMuhanga
ShyogweNyamabuyeGitaramaMuhanga
GasekeRutobweGitaramaKamonyi
Mata ya RuhangaMushubatiGitaramaNgororero
Ku KiyanjaMasangoGitaramaKamonyi
Bweramvura bwa KinihiraMasangoGitaramaRuhango
I KiganzaTambweGitaramaKamonyi
Remera RukomaTabaGitaramaRuhango
Ruhango rwa MutarakaKigomaGitaramaRuhango
MayembeMasangoGitaramaRuhango
RwamaganaRutondeKibungoRwamagana
Remera y' i MukizaKigaramaKibungoNgoma
Sakara kwa RwabugiliBirengaKibungoKirehe
RubengeraMabanzaKibuyeRutsiro
GiharaMabanzaKibuyeRutsiro
BizuMabanzaKibuyeRutsiro
NzaratsiBwakiraKibuyeKarongi
Kigali kwa RugweNyarugengeKigaliNyarugenge
GasaboGikomeroKigaliGasabo
MwulireBicumbiKigaliRwamagana
Rango mu BugeseraNgendaKigaliBugesera
Ruganda kwa RuganzuTareKigaliRulindo
Nkuzuzu kwa Mibambwe MutabaziRubungoKigaliGasabo
Huro kwa MibambweMusasaKigaliGasabo
Mbirima na MatovuRushashiKigaliGakenke
Kabuye ka JabanaRutongoKigaliGasabo
Remera y' AbaforongoMugambaziKigaliRulindo
Gasozi kwa Cyilima RujugiraRubungoKigaliGasabo
I Nduba ya ButareGikomeroKigaliGasabo
Mata ya KigaramaKigombeRuhengeriMusanze
Kibuye mu KibaliNyarutovuRuhengeriGakenke
Nyakinama mu MureraNyakinamaRuhengeriMusanze


Uretse mu Rwanda .hari n’aho ingoma zavugiraga mu mahanga nko ku Ijwi mu bitero bya Rwabugili yabaga yagabyeyo.Ariko aho ingoma zakunze kuvugira cyane ni I BUHINDANGOMA h’I Rucuro,zikavuzwa n’’’Abacyuriro’’Iyo umwami w’u Rwanda yabaga yarambagiriyeyo.

Mu bihe by’ubu

Mu bihe by’ubu ingoma zikunze kuvugira mu ma Misiyoni zikavuza umurishyo Abiru bitaga ‘’Umurishyo wa Misiyoni”byo gukerensa.Nyamara ariko hari Misiyoni zakunze kwamamara ku mivugirize y’ingoma muri ibi bihe bya vuba aha nga’aha nka :Kaduha mu Bunyambilili, Kabgayi mu Marangara(Muhanga) ,Birambo mu Nyantango(Karongi),Rambura mu Bushiru(Nyabihu), Janja mu Bukonya (Gakenke) na Nyundo mu Bugoyi (Rubavu).

Hifashishijwe

  • Ingoma i Rwanda(P.Simpenzwe Gaspard, 1992)