Izindi ngeri z’ubuvanganzo Nyarwanda
Nkuko bigaragara mu muco n’ubuvanganzo Nyarwanda ,hari ingeri nyinshi z’ubuvanganzo bwinshi bwagaragariraga mu buvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda.Muri ubwo buvanganzo twavuga :Ibitekerezo,Inanga,Imitoma,Amahamba ,amajuri n’ibihamagaro,Indirimbo n’ibihozo,Ubuvanganzo bufatiye ku nyamaswa,Amahigi n’Amagorane.
Contents
1.Ibitekerezo
Ibitekerezo twita ibyo muri rubanda si kimwe n’ibitekerzo by’ingabo cyangwa se ibyerekeye ibitero,byabaga byarahimbwe n’abanyamwuga b’I Bwami.Ibyo tuvuga ubu ni ibyabaga byarahimbiwe muri rubanda ,bifatiye ku muntu runaka cyangwa se ku mpanuka.
Ibyo bitekerezo,kubera ko ari birebire kandi bizunguruka muri rubanda nyamwinshi,babitekerezaga kwinshi ariko bikagusha hamwe.Muri ibyo bitekerezo hakunda kandi kwivangamo amakabyankuru nk’ayo mu migani.Nibyo dusanga nko mu bitekerezo bya Ruganzu bahinduye umuntu w’akataraboneka.
Ingero z’ibitekerzo: Igitekerezo cya Runukamishyo
Igitekerezo Nsoro ya Samembe
Igitekerezo cya Nkuba
Igitekerezo Cya Serugarukiraramfizi
Igitekerezo cya Ngunda
Aho byashakirwa : Recits historique du Rwanda (Myr Bigirumwami ,A.Coupez et Th.Kamanzi )
2. Inanga
Hababayeho ubuhimbyi bwerekeye ibintu bacurangaga ku nanga bayibwira.Umucuranzi ugasanga afite amagambo avugitse neza.Ibyerekeye ubuvanganzo ntibyoroshye !.Bishaka kwigwa mu buryo bwabyo.Iyo umuntu asuzumye ibyo bacuranga,asangamo ibitero,ibisingizo by’abakomeye bo hambere,yewe n’urukundo.Inanga ,nubwo yacurangaga iby’I Bwami,cyangwa se ibyerekeye abakomeye ,ntibyahereraga mu bakomeye.Umucuranzi yakeshaga ibitaramo hose.Abacuranzi ntibashakirwaga mu bakomeye gusa cyangwa mu muryango uyu n’uyu.Uretse ko iyo wabaga uzi gucuranga ,abawe bakwigiragaho ,ubwo ukaba ufite umuryango ukomeye ufite icyo umariye umuryango nyarwanda.
Ingero z’inanga: Abandi Imana zirabaha
Abandi Imana zirabaha,zabahaye Muhigirwa
Icyamoa imfizi y’urutare,nayo nkayitura Muhigirwa
Icyampa abana bariranya,akampa abandi b’ibisage,
Nabo nkabatura Muhigirwa.Akwice Ingogo biganya,
Akwice Ingaragazabugabo
Akwice Ingarika mu mahina
Akwice Nkaka y’abagabo
Ntugahandwe ku rurimi,nacyo ikirenge kirahari,
Kandi ntugatumbe ku mutima.
3.Imitoma
Imitoma ,nayo yari amagambo meza yuje itakamvugo n’imvugo nziza iryoheye amatwi.Yabaga arimo inyurabwenge,yuje urukundo, ku buryo uyumva wese atahwa n’umunezero.Imitoma nta kindi yabaga igamije ,usibye kushimangira burundu umubano- hame w’abakundanye n’uw’abashakanye.Dore ingero zimwe na zimwe z’imitoma.
Mbe nagukunze rwinshi
Si urwejo n’ejo bundi
Ni urwo wakuye iwanyu
Warusanze n’iwacu,
5. Kandi nagukoye nyinshi
Zimwe zitagira amayobera
Mvuga zikaryama neza
Kandi ga zikabyuka neza
Zigashoka ubutagisha
10. Zigahumuza ubudahwema .
Narakubonye nshira agahinda
Umutima utangira kuvumera
Kugukunda biwuvugisha
Nuko nigaba mu nganzoo
15. Nkwita Inyange idaharanira kwera
Sugira usage use n’isumo
Sangwa soko y’imico myiza
Gahore usigwa uhora usa neza
Nk’izuba ryo mu museso
20. Rizimagije iki kirere
Imitoma nayo, yashoboraga gucurangwa n’inanga ikarushaho kuryohera abayumva.
4. Amahamba, amajuri n’ibihamagaro
Amahamba ,amajuri n’ibihamagaro,ni inririmbo baririmbira inka.Amahamba bayaziririmbira bazicyuye.Amajuri ni ayo ku bibumbiro cyangwa ku mabuga badahira.Ibihamagaro bikoreshwa igihe zikamwa.Ibi uko ari bitatu byaririmbwaga hose,kandi ntibyari bigenewe inyambo gusa.Muri ibi byose bagenda basingiza inka iyi n’iyi,ntibasingiza ubushyo nko mu mazina y’inka.
Ingero :Amahamba
Iya Kanuma (umushumba )umugungu atuma turimba abanyaburama,ndavuga inka mu kiririmbo cy’abashumba,itwaza yivuga asoma ubuki.Umwihunge wa Ruhogo,bayibwiye ko Rwagitinywa yatashye I Mbuye,imbaraga iyirega mu muriri,inzira iyishakira aho idasanzwe. Amajuri ;Gitare cya Butera yateze itera hejuru,abakobwa b’I Nyanza bayambitse ingabo mu nda,Ndoha ay’ubusa yanze kurisha Gasese n’agasigati k’inyana,ngo icyo gihemu ntiyazagikira mu bantu.
Ibihamagaro by’inka;Sembugo nayo ndayizi,ntiyibika yaroshye abanyaruyenzi,abenshi bahera mu nkuba inkomane zibarenganya,baganya batabaza umusare w’indongozi,bati ”warwambutsaga ari inyange noneho rwabaye inyanja ,n’ibisiga ntibikiruca,inzovu isigaye ikandagira igatebera ,bati “Nibayireke ni Ruguranura ku mpeshyi ,bazayihe intumbi yihambire ni isanzwe ihotora induru iyo manzi ya Simugomwa “
5. Indirimbo n’ibihozo
Kuva na kera na kare hahozeho indirimbo ,ari izisingiza umuntu ,ari n’iz’urukundo.Hahozeho n’ibihozo by’abana ,ari iby’abageni ,ari n’iby’abandi bantu.
Urugero : Akira impumbya
Akira impumbya Muhoranampuhwe ,Bihogo na we ,yeee
Mutesi Mutoni dutunze se shenge mutako utanaze
Yeee,hahirwa koko uyu muruhuje
Reka uririmbwe Murerwa wa Runihura,ni wowe Gaju,yeee
Umucyo mu bakobwa,yeee
Mfura we ugira ubwiza uzira n’ubwanza Mukabaranga ( Kanaka )
Yeee,utunyuze twase uko turi aha
Ubarusha uruhanga ruhanitse n’ihaniro,mu ruhiombi rw’amahoro ,yeee
Yeee,mu rwari rw’abari yeee,
Ni koko uvuka heza no kuri beza ,warezwe neza
Yeee,komeza uribore Muhorakeye.
Dore uwo turikana turikiriza muri uru rubyiruko se Kirez,yeee
Umutako mu bari yeee,
Barute mutatunaniza ,uteye ubwuzu abawe
Yeee,gahorane ishya koko nyakubyara
Ubarusha umubyimba ukibyiruka,shenge, mbyeyi yeee,
Mubyiruka utabyigana ,yeee,
Shenge we akira iraba ryo kugutaka Mukabaranga (kanaka)
Yeee,komeza utone ni koko uratoshye
Erega ngoro ngari yariboye ingondo inanurira ingeri
Usanze ( ugende ) amahoro ,yeee,
Cyurirwa ingeyo nyamibwa ,yeee
Shenge we si amatage tuzihoranira
Yeee,sugira usagambe no ku buvivi.
6. Ubuvanganzo bufatiye ku nyamaswa
Inyamaswa zimwe na zimwe bazihibmiyeho ibyo twakwita ibisingizo cyanwa amazina yazo .Hari impyisi n’inzoka.
Inzoka :Abagombozi bahimbiye ku nzoka igisingizo .Ubundu mu gihe bagombora bakagira utuntu tw’uturingushyo bita imitongero.
Urugero ; Igisingizo cy’Incira
Ni irekura inyeri zibabaza,
Ya nyamaraka,
Yabaye rugenza-nda
Mu mpagata z’amatama
Yitwaga ibihombo,
Igacumita ibirenge,
Ikabyuka ngombora !
Inzira ,rugina
Nayimurikiye abatware!
Ni gitsure cyuje umujinya ,
Nyina wa nkomyi
Ntiyica ,iracyaha,
Iba yiyama !
Ikaba ruhagarara bahunga,
Ngiyo ni “ruterabakuka “
Ibitongero ;Ndakugombora impiri ,ndakugombora idubi,
Ndakugombora insana n’inkomyi,
Habyimbirwa imbwa,habyimbirwa impyisi,
Ubwo bugomboro nabugomboje Ruganzu,
Bwagomboye Rwabugiri na Rudahigwa.
Ndakugombora byunga na barihuta,
N’inyenzi na buhoma !
Murahura ,ntikurya ! urajye kuvoma ,
Ntikurya ! urajya ku ryama!ntikurya !
Murahura ,ikaraba ,ikarabirana ,ikabura ubwenge,
Ikabura ubwinyo ,ikaba imbwa biseseme !
Impyisi : Impyisi ubundi tuyisanga mu migani myinshi miremire ,no mu migani y’imigenurano.Bati “Impyisi ishira amenyo ntishira amerwe” cyangwa ngo “impyisi yiwanyu ikurya ikurundarunda “.Turongera kandi tukayisanga no muri za byendagusetsa.Ngo “Impyisi bayibajije aho ituruka iti ;nturutse I bwami “,bati “hari amateka ki “ ,iti “hari amateka aca urugomo “.Ubindi ngo “bayibwiye ko amayira yapfuye “,iti “n’ubundu nsanzwe ngenda n’ijoro “.Impyisi bayihaye akazina k’ubutore bayita “Bihehe “ nk’uko urukwavu narwo barwise “Bakame ‘.Bayihimbiyeho ibyivugo (reba mu gitabo cy’umwarimu ,umwaka wa kabiri ,1978 ,urupapuro rwa 141).
7. Amahigi
Mu Rwanda rwo ha mbere ,abantu benshi bakundaga guhiga inyamaswa.Uretse ko byari bibafitiye akamaro ko kwibonera inyama,byari n’umukino barushanyirizwagamo kuboneza no guhamya.Abahigi bari ugutatu.Hari ab’umuheto n’amacumu ,bahigaga in yamaswa z’inkazi,hari n’abanyagishanga bahigaga ibihura ,hakaba n’abongora bahigaga inkwavu ku misozi n’utundi dusimba tworoheje.Abahigi mu ihimbarwa ryabo ,niho bahimbye amahigi,akabamo indirimbo baririmbaga bacyuye umuhigo ,akabamo amarekezi ,aribyo bisingizo by’imbwa z‘intozo,n’ibyirahiro bimeze nk’ibyivugo bisingiza umwambi n’umuheto .
Indirimbo:Ishyamba ni umubyeyi,abatarigenda bashya ibirenge,ndarara rikazimana,nasibira rigasibirira umuheto.
Amarekezi : Biringaragu rya Ngarambe ngabo ya rugango inganya urugwiro n’ingwe yabyaye.Umubore yayinonye mu bibungo bya mukingo ati “ngahac nabona aho inka ihiga “! Abahigi bati “ni igitare cya Rwego nyaushorerwa yanga kuganda ;ni mpunga mu za Rutikurampunzi “.
Ibyirahiro :Nkwice Rugemandonyi induru ivugiye Rwamagaju,nyamurasa impara impagazi ,impamarugamba twagiye Rwamagaju.Ilibagiza rya Kanyamulinja ryaribagizaga ingundu ingando y’abahigi ikuzura inyama.
Abahigi bagiye bahimbira no ku nyamaswa bakundaga guhiga.
Ingwe : Ingwe ni ,ni Intimbura- miganda ya rugongesha-misega,yikoreye imikaka mu ihurizo ry’igikari,basakiranye ikomeza ibyo kuba indoha bayita bitobo.Ifata umusega ikawusobeka impindu zombie,ntushobore guhumeka !Impaka zigashira mu bahigi,nicyo gituma batinya kwegera ubuvumo bwayo,kuko ihora ivuza insengo.Igira umujinya usetera mu matwi yitwa Rujwigira.Igira ikijuju cyo mu gahanga,iyo isobanuye iridahemba iba yemeye kurwana na bene ruhebeba,iyo ishyikiranye na Ruhaya,ntikura ibirenge itayirengeje urugo !
8. Amagorane
Amagorane ,ni utugambo tw’imvugo iryoheye amatwi abantu batondagura.Kenshi usanga dusa nk’aho ntacyo tuvuze,uretse gusa ko dusetsa wagirango abahimbye amagorane ni abantu basaga n’abakina n’ururimi (mu mivugire ) bakarushyiramo utunairabaswa.Mu magorane bakoresha isukiranya ry’insubirajwi.Mu gihe umuntu abivuga agira vuba agashobora kuba yateshaguzwa.Bitoza abana kwimenyereza kuvuga bagashobora kuvuga badategwa kandi bikababera nk’udukino.
Ingero :-Nihinnye mu cyanzu n’igihu cyera cy’icyansi cy’uruhanga ,njya gukamisha cyasha mu mpinga yo kwa Ntacyandasa.
- Umuja wacu Nyamukuru ,nyamukondo ,ntasya ifu ica isuka.
- Yewe mwana umennye ikibindi,ta izo njyo za Nyiranjyurinjuri , uze urye inzuzi ivure.
Sebuguru ubugugu:
Sebuguru ubugugu bwa ntambiye umwega
Untize agacumu kanjye nigire mu bana
Ninsanga ari bose nice Kamugugu nsigaze Kamaraba
Nyokobukwe aranyanga ,anyanga atari Imana
Antize inka ya Gashyimbo,gashyimbiye mu gasabo
Ateka atagira inshyimbo ,inshyimbo yo kwa Rwaka
Rwaka rwa Mugira inka,Mugira inka wa Nyakayonga
Agafundi gahuye n’akandi kati “ gira so Budere “
Akandi kati “waderadeye “
HIfashishijwe
Igitabo “Umuco n’Ubuvanganzo (NSANZABERA Jean de Dieu