Kalinda Viateur

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Karinda Viateur
Kalinda Viateur yavutse mu 1953, avukira mu cyahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe, ubu akaba ari akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune. Amashuri abanza yayize ahantu handukanye ariho : Kinyami, Rutare na Muhura.

Niwe wahimbye amwe mu magambo akoreshwa muri Ruhago mu Rwanda.

Rwanyeganyeze, Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina, Ruhago, Umurongo w’abagatanu, Kwamurura, Inyoni, Imboni, inguni, Urushundura, Imana y’ibitego, Kunobagiza, Rwari ruhiye ndetse n’ibindi, aya ni amwe mu magambo yahimbwe n’umunyamakuru Kalinda Viateur wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994. Kalinda yakoze kuri Radiyo Rwanda muri ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru w’imikino. Azwi cyane nk’ umunyamakuru wogezaga umupira w’amaguru bikanyura abawumva. Yakanguriye ibigo binyuranye gukora amakipe y’imikino aho yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga “Imboni” muri Minisiteri y’itangazamakuru (MININFOR)”.


Amashuri yize

Amashuri yisumbuye yayize kuri “Seminari Nto ya Mutagatifu Saviyo Dominiko” yo ku Rwesero, Amashuri makuru ayiga muiri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri yiga Filosofi (Philosophy). Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye ishami ry’indimi kugeza mu mwaka wa 1977. Mu 1988, yagiye kwiga muri “ Institut Supérieur Catholique Pédagogique appliqué” i Nkumba ahahoze hitwa Ruhengeri. Yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi. Arangije yoherejwe mu mahugurwa mu Bubiligi mu bijyanye na Televiziyo kuko ari bwo yari igiye gushingwa bwa mbere mu Rwanda. Yagiye mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye aherekeje abakinnyi.


Bimwe mu bikorwa Kalinda Viateur yibukirwaho

Kalinda Viateur yanditse igitabo akita “Rwaranyaganyeze” cyasobanuraga amategeko y’umupira w’amaguru. Dore amwe mu magambo amenyerewe ubu mu mukino w’umupira w’amaguru


Amagambo yacuzwe na KALINDA Viateur :

Rwanyeganyeze (Igitego) : Umupira winjiye mu izamu n’ikimenyimenyi ukomye ku rushundura ruranyeganyega. Kurengura umupira :“Dégagement en main” : Igihe umupira warenze imbibi z’ikibuga umukinnyi akawufata mu ntoki akawoherereza mugenzi we n’imbaraga. Urubuga rw’amahina :“Surface de reparation” : Umwanya ukikije izamu werekanwa n’umurongo w’umweru, uhageze aba afite amahirwe yo gutsinda igitego. Ruhago : “Ballon” : Umupira wo gukina. Umurongo w’aba gatanu :“Ligne défensif”. Kwamurura inyoni : Kwerekeza umupira mu izamu ariko ukinyurira hejuru cyane. Imboni : Izina yise ikipe ya ORINFOR Inguni : Ryahimbwe na KALINDA kuko hari hamenyerewe imfuruka y’ikibuga. Urushundura : Filet Imana y’ibitego : Umukinnyi rutahizamu, uba utegerejweho ibitego. Yaryitaga Badru wakinaga muri “Panthères noirs”. Kunobagiza : Guhanahana neza umupira. Rwari ruhiye (Urugo) : Igitego cyari cyinjiye mu izamu ry’ikipe. Inyoni : Umunyezamu uguruka kugirango afate umupira.

Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979 babyarana abana 4 bakurikira : NKUBITO Kalinda Thiery (Kuri ubu ukora kuri Radiyo Rwanda), Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella.

Mu gihe cya Jenoside Kalinda yarashakishijwe cyane bavuga ko yashatse gucikana ibyuma bya Radiyo Rwanda abishyiriye Inkotanyi, maze inkuru iba kimomo, imugeraho i Kabgayi aho yari yarahungiye n’umuryango we muri Filosofekumu “Philosophicum”. Yaje gutungwa agatoki n’abari bamuzi maze tariki 24 Mata 1994 yicanwa n’abihayimana bari aho i Kabgayi.

Kalinda ashyinguwe hamwe n’abo bihayimana mu irimbi rya Kiriziya Gaturika ry’i Kabgayi. Umurambo we wabonetse 1995 ari nabwo yashyinguwe. Bamumenyeye ku ikarita y’umunyamakuru yafi agifite.