Kunywana

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Kunywana ni umuhango abanyarwanda bakoraga bashaka kunga ubumwe, cyangwa se kuba inshuti nyanshuti.Abanywana birasaga ku nda, umwe akanywa amaraso y'undi.

Kirazira ko abantu banywanye bahemukirana, kuko uhemukiye undi igihango kimwica, agapfa nabi cyane.


Kunywana bikorwa bite?

Umuntu ujya kunywana n'undi, arabanza agashaka icyuma n'ifu y'amasaka n'ikibabi cy'umuko. Nuko abanywana bagasezerana aho bazahurira. Ku munsi wo kunywana bakazana ikirago bakakicaraho.

Ubanywanisha akenda icyuma agaca ururasago ku nda z'abanywana, amaraso akayatega ikibabi cy'umuko, akenda ifu akayitoba muri ya maraso, yarangiza agaha abanywana bakanywa. Ubatongera akenda icyuma akagikubira mu kiganza agira ngo:" Ndabateranyije". Uzahemukira undi, cyangwa agahemukira uwo bava inda imwe, cyangwa inshuti ye, igihango kizamwice. Bakazana icyuma cyogosha. Utongera ati: " lyi ni kimwa, uramutse uhemukiye munywanyi wawe, kimwa ikagutuka ku rubyaro no ku matungo no ku myaka, urahinga ntiweza, urahaha nturonka; uramutse umuhemukiye kimwa ikakubuyereza hose.

Utongera akongera agatongera undi. Yarangiza abanywanye bagahagurutswa aho bicaye n'uko umwe ahaye undi ikintu, inka cyangwa ihene cyangwa isuka; kirazira ko bahaguruka ari nta cyo bahanye, kandi bahagurukira rimwe bombi, ntawe utanga undi.

Abanywanye bazira guhemukirana, bazira kugirirana inabi iyo ari yo yose. Uhemukiye undi igihango kiramwica, kandi imipfire ye ni ugupfa yatumbye. Kirazira no kurahira igihango ibinyoma, kuko cyamwica. Uhemukiye undi aramuhongera, ngo aticwa n'igihango.

Hifashishijwe

(IMIHANGO: Aloys Bigirumwami)