Mukemba

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Mukemba ni mwene Nyombya murumuna wa Gasindikira, akaba mwene se wabo wa Kamaka. Nyombya se wa Mukemba yagiye gutura i Nyaruguru avuye kwa se agiye gutwara. Mukemba yari umuhungu umwe kuri nyina ariko afite abo bava inda imwe kwa se benshi. Mukemba kandi ngo yarerewe, kuko bavuga ko yareranywe na Rwabugili. Akaba rero yarahageze ahunze guhorwa inzigo kuko ngo bene wabo ngo bari bishe umuntu akaba ari we wagombaga guhorwa kuko atagiraga kirengera. Nyina yamubyaye ari umuhungu umwe kandi ari muto.

I Bwami rero hari mwene wabo akaba ari we yagiye ahungiyeho mbere y’uko areranwa na Rwabugili. Rwabugili aho abereye Umwami yahagurukanye na Mukemba i Giseke na Nyagisenyi muri Nyaruguru, bajya kubaka urugo rw’i Gatsibo mu mwaka w’1863 nyuma y’umuganura wa cumi wa Rwabugili. Uwo mwaka kandi ni wo bavugamo itanga ry’umugabekazi Murorunkwere wari nyina wa Rwabugili. Yereye rero urupfu rwa nyina arongora Kanjogera. Banavuga ko ari bwo Rwabugili yubatse i Gatsibo hari mu Mutara, Mukemba akaba ariho aguma kuko yahatuye. Twibutse ko umusozi wa Gatsibo watuweho n’Abami benshi uhereye kuri Gihanga, barimo Ruganzu, na Mazimpaka wari umwe mu bami batanu bimiye aho i Gatsibo bita Gatsibo k’imitoma imizirakumungwa (Imitoma yari ubwoko bw’ibiti by’imivumu, n’ubu iracyahari). Gatsibo bituruka ku nshinga gutsibuka cyangwa keirukana, rikaba ryari izina ry’imitsindo yo gutsinda Abanyoro uhereye ku ngoma ya Mibambwe I Mutabazi.

Mukemba mu batware b’imihango y’i Bwami

Mukemba yari umunyabintu (igisonga) w’Umwami Rwabugili, dore ko hari n’abandi benshi b’abanyamihango y’i Bwami barebwaga n’imirimo y’ururembo yabaga ari myinshi, ariko iy’ingenzi yajyanaga n’ubwiru; ubutegetsi; imanza; itabaro; imibanire y’abagaragu na ba shebuja ndetse n’ubucurabwenge.

Mukemba ngo yaba yari afite ingo eshatu i Gatsibo zirimo abagore bitwa: Nyirakiramba nyina wa Rugagaza; Nyirakimana nyina wa Bulindi na Karushonga wari umukobwa w’umutware Ruhashyankiko, akaba nyina wa Nkunduwimye na Nyirandungutse. Abana be yabyaranye n’abo ni cumi na batatu. Dore amazina y’abahungu be twabashije kumenya: Bulindi, Ndagoroye, Rugagaza, Rwangirahe, Nyilinekwe, Sekabwa, Nkunduwimye, Ntwari (yariwe n’ingona yambutsa inka muri Nyabarongo) na Gahakwa. Abakobwa ni: Nyirandekwe, Nyirandungutse, Nyirankobwa na Nyirabakobwa.

Ikindi kandi Bakemba yari afite amashyo atatu y’inka, ariyo: Abari beza, Abari bato n’Abazagwira. Iri rya nyuma yaryise atyo ashaka kwerekana ko yavuye iwabo mu majyepfo y’igihugu wenyine akaza mu Mutara, akaba azahagwiriza urubyaro n’amatungo. Igihe kimwe bene wabo bo muri Nyaruguru bamusuhukiyeho inzara yateye, abatuza ahitwa i Gitinda hafi aho. Ariko ngo bumvaga bafite ipfunwe nka bimwe by’abavandimwe ba Yozefu mwene Yakobo ubwo bene se bamusangaga mu Misiri kandi ari bo bari baramugurishije bagira ngo ibye byibagirane. Mukemba rero na we yagiye ahunze aba bavandimwe be, ariko abakira neza arabatuza, hashize iminsi bashorera inka baragijwe n’i Bwami bazicikanira i Bugande.

Mukemba arakaranya na Rwabugili

Ikindi kintu gitangaje kuri Mukemba ni uko yashyamiranye na Rwabugili. Aha umuntu yabanza gukeka ko ari amakabyankuru yo guhangara Umwami, ariko maze kumenya ko yari Umutanyagwa, akaba ataranashobaraga no kwicwa kubera ko akomoka kuri Rusuka, nasanze ibyo bavuga bishoboka kuko yari yiyizeye. Umunsi umwe ngo Rwabugili ajya kugaba igitero cy’imigogo ari nacyo cya nyuma u Rwanda rwagabye ishyanga mu mwaka w’1894, muzi ko ingabo z’u Rwanda zose zahuriye i Gatsibo. Zari nyinshi ku buryo zazimanganyije uwo musozi wose wa Gatsibo zikagera no ku gikombe kiri munsi ya wo. Ubwo rero abantu bakomeye nka Mukemba bari bafite akazi gakomeye ko gutanga intwaro no kubona amayoga y’abantu barenze ibihumbi magana.

Hagati aho ariko ngo Umwami yatumye Mukemba kuzana intebe y’ingabe yitwaga Kazagiriza, yagombaga gukoreshwa mu mihango y’igitero hakurikijwe ubwiru kuko hari aho bugera bukagira buti: “Iyo ibintu bimeze uku n’uku mu gihugu, umuntu wo mu muryango uyu n’uyu ajya ahantu aha n’aha mu gihe iki n’iki akahavana ikintu runaka akakizanira Umwami ari ahantu aha n’aha mu buryo ubu n’ubu.” Ni muri ubwo buryo Mukemba yoherejwe kuzana iyo ntebe i Giseke na Nyagisenyi.

Mukemba n’abantu be barihuse barayizana, bukeye Umwami amubona aho yavuyeyo agira ngo ntaragenda, ni ko kumutanga ngo yicwe dore ko Rwabugili ari we Mwami uzwi wagiye arenga ku miziro kurusha abandi bami babayeho mu Rwanda. Ari Mukemba, ari n’abandi babonye atangwa, bashya ubwoba bati ubwo Mukemba atanzwe twese turashira. Bagerageje rero kumubaza impamvu yabyo, ndetse banamubwira ko Kazagiriza yahageze kare. Umwami ararakuruka. Mukimba na we ahindukirana Umwami ati: “Mwana wa Rwogera uzanyangire ikambere nanjye nzakwangira mu gikari.” Yamubwiraga ko afite ubutoni ku mugabekazi kandi nta cyo amutinyaho. Yongeraho ati: “Kandi Rwabugili uzagenda unsige!” Aha ngira ngo yari arimo amuburira ko azaca ku miziro akica umusuka, akazapfa nka Gahindiro wapfuye azira gutanga Bitorwa yarabibujijwe na Mitunga, agapfa azize urw’agatandabazimu. Mu mwaka ukurikiyeho rero Rwabugili yatanze muri Nzeli 1895, aramusiga koko.

Urupfu rwa Mukemba

Mu kurangiza ibya Mukemba, ikintu kizwi neza ni uko yari umuntu ukomeye cyane ku ngoma ya Rwabugili. Ku buryo bavuga ko muri ako karere, kubonana na Rwabugili wabanzaga kubonana na Mukemba nka bimwe bya Rusuka na Gahindiro. Ku bijyanye n’imisazire ya Mukeba, bavuga ko yakoroye agapfa yishwe n’ igituntu, ku buryo iyo ruguru bafite igitutsi kigira kiti “urakicwa n’inkorora yishe Mukemba.” Bavuga kandi ko Mukemba yapfuye Nkunduwimye ari umusore ukimara kurongora ajya i Nyamza, ubwo ni nko mu mwaka w’1917, kuko imfura ya Nkunduwimye yavutse hafi aho.

Hifashishijwe

  • Ibyo ku ngoma z’abami b’u Rwanda unyuze ku muzi w’abasuka, Nyirishema Célestin, 2008