Rubangura uzwi na benshi cyane yari muntu ki?

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Rubangura Vedaste
Rubangura, rimwe mu mazina azwi akanavugwa na benshi mu banyarwanda, ndetse n’abanyamahanga batari bake, kubera impamvu zitandukanye, zirimo ibikorwa, uwiswe Rubangura yasize ku isi mbere y’uko yitaba Imana, nyamara Rubangura si bose bamuzi bakamenya n’amateka cyangwa ibigwi bye.

Ubundi yitwa Rubangura Vedaste, akaba mwene Rukatitabire Augustin na Kabanyana Angeline, wavukiye i Kavumu mu karere ka Nyanza, tariki ya 03 Mata 1942, atabaruka tariki ya 06 Gicurasi 2007, isaa kumi n’imwe za mugitondo, aho yari mubitaro, i Johannesburg muri Afurika y’epfo.


Ubuzima bwe n’uko yinjiye mu bucuruzi

Kuva aho abereye impfumbyi, kumyaka 12 yonyine, kandi ariwe wari usigaye ari mukuru mubana b’iwabo bavukanaga uko ari bane, kuko uwamubanjirije kuvuka, ariwe Euphrasie Kamagaju yari yaritabye Imana akiri muto, byamugizeho ingaruka ikomeye kuburyo byabaye ngombwa ko areka ishuri, akagana iy’imyuga. Rubangura yize gukanika imodoka no kuzitwara abyigishwa n’abarabu, aho yaje kuva ashyikije imyaka yo kugira uruhushya rwo gutwara, akajya gukora mu ikaragiro rya nyabisindu (Laiterie de Nyabisindu), aho yatangiye akora nk’umushoferi.

Igihe yakoraga aka kazi k’ubushoferi yabigiriyemo umugisha, kuko yaje kugirwa umuyobozi w’abandi bashoferi, uwo bakunze kwita “Charroi”, ariko nyuma y’igihe gito yaje guhura n’umugereki witwaga Zouros wacururizaga i Nyanza ari nawe wari nyiri iduka rya Athénné ry’i Kigali, akaba inshuti ya Rukatitabire nawe wari umucuruzi, amusaba kuva kuri ako kazi amujyana kumwigisha gucuruza.

Mu mwaka w’1967, Rubangura yaje kugura imodoka ye ya mbere yatunze yo mu bwoko bwa Benz 1413, ayigura na Zouros. Amaze kubona iyi modoka ye ya mbere, yamufashije muri byinshi, kuko ariyo yagiye yifashisha ikamuzamura mu bucuruzi bwe, kuko aribwo. Nk’iyo habaga ikibazo cy’ibiribwa muri iyo myaka wasangaga abantu bafite imodoka ntoya za Toyota Stout, kandi hakenewe gutwarwa ibiribwa byinshi icyarimwe. Rubangura we rero yakoresheje iyo modoka nini yari afite akajya akora ubwikorezi bw’ibiribwa mubice bitandukanye by’uRwanda ndetse n’ibihugu bituranye n’uRwanda. Ubu bucuruzi bw’ibiribwa bwaje kwaguka butera imbere kuburyo yaguze n’imodoka ye ya Kabiri noneho imwe ayiha umushoferi, indi akayitwarira. Rubangura yaje kugura indi modoka ya gatatu yo mu bwoko bwa Benz 1924, ubwo amaze kugira imodoka eshatu, yahise zose aziha abashoferi, ubundi yinjira mubikorwa by’ubucuruzi nyirizina.

Yinjiye mubucuruzi yatangiye kujya azana ibikoresho by’ubwubatsi abikuye mumahanga, aho muri za 70 aribwo yatangiye kujya azana isima (cement) yitwaga “CHILANGA”, yakuraga mu gihugu cya Zambia. Ariko atangira kubona ko ibi bikoresho by’ubwubatsi abanyarwanda babibonaga kugiciro gihanitse, maze mu 1978, igihe cya “réforme scolaire” cyangwa impinduka mu mashuri, ubwo Leta yubakaga amashuri menshi hirya no hino mu gihugu, nibwo yavuye mu bucuruzi bwa "general trading" ajya mu bikoresho by'ubwubatsi "building materials" (aribyo ciment, fers à béton, amabati, n’ibindi bitadukanye) kubera ko byari bikenewe cyane kandi.

Muri za 1983 nibwo yagize igitekerezo cyo gukora uruganda rw'ibikoresho by'ubwubatsi, hanyuma ku nguzanyo ya BCR na BRD aza kubaka UPROTUR (Usine de Profilés et Tubes au Rwanda), aza kurwagura nyuma ya Jenoside, rukora amabati, imisumari, amatiyo ya PVC, ndetse aza no gutangiza uruganda rw'imifaliso "UPROFOAM"

Iri ni igorofa rya Rubangura
Ubu bucuruzi bwa UPROTUR, nibwo bwavuyemo amazu menshi RUBANGURA Védaste yubatse mu mujyi wa Kigali uhereye kuri RUBANGURA HOUSE yatangiye kubakwa mu 1987, ikarangira mu 1989, ariko ikaba yaratangiye gukorerwamo mu 1988, kuko muri ibyo bihe gukorera mu nzu itaruzura byabagaho ikagenda yuzuzwa hanyuma. Ndetse hari n'andi mazu menshi yagiye agura mu byamunara i Kigali, i Nyanza no ku Gisenyi.



Ibyatumye yamamara mu bucuruzi bwe

Mu bihe bye by’ubucuruzi, niwe watangiye gucuruza amavuta y’ubuto ayakura i Burundi, kandi akaba yari nawe wagemuraga amavuta y’amamesa yakoreshwaga henshi nko mu mashuri gereza n’ibigo bya gisirikare. Uretse gucuruza amavuta yo kurya, ikindi kintu yamenyekanyeho cyane, ni ukumenya icyabuze ku isoko akagishakisha kandi kubwinshi, kuburyo kizajya gihoraho, akakizanira abanyarwanda. Yabashaga no kureba icyo abandi bari guhenda, we akareba uburyo yakemura ikibazo cyo guhendwa. Mubihe bye byo gucuruza ntiyigeze agirana ubufatanye bw’ibikorwa, inyubako cyangwa n’ubucuruzi, cyeretse nyuma ya Jenoside nibwo yashoye amafaranga mu masosiyete atandukanye, arimo; COGEAR, Microfinance INKINGI, MIG, na RIG.


Ibyo inshuti n’umuryango bamwibukiraho

Ruvenge Haruna, w’imyaka 67 barareranywe, barakorana, aramukorera, baba n’inshuti. Avuga ko yari umuntu ugira impuhwe nyinshi kandi agafasha abantu benshi cyane cyane impfumbyi. Ati: “yari umuntu ugira neza, ugira impuhwe cyane. Rubangura yari umuntu uzi guca bugufi cyane, kuburyo umuhagarika atanakuzi agahagarara akabanza akakumva. Nk’ibintu byose yagiye agura mucyamunara, ni ibyo yabwirwaga n’abantu babimubwiraga bitunguranye, bamuhagaritse.” Ibingibi akaba abihuriraho na Evarde Niyigaba wari umushoferi we no kugeza mu minsi ye yanyuma y’ubuzima. “Ntiwashoboraga kumutwara wazamuye ibirahuri ngo abyemere. Yarakubwiraga at: ‘Ntukajye umpisha, jya ureka abantu banyiramukirize!’”

Anastasie Mukaruziga, ni mushiki we umukurikira, nawe avuga ko Rubangura yari umugabo ukunda gukora kandi wabikomoye ku bayeyi, akagira impuhwe cyane, kuburyo abantu bari baramwise “Kimaranzara.” Mukaruziga agira ati: “Yari umugabo ugira igikundiro, akagira urukundo, akamenya no kubana. Kuva atangiye gukora yafashije umuryango cyane, yaba twebwe abo tuva inda imwe, yaba n’abo hanze. Ntabwo yifuzaga kubona umuntu ubabaye. Nk’abandi bantu bo hanze bo baravugaga ngo Rubangura rwose ni Kimaranzara, iyo akoze mu mufuka, icyo azamuye nicyo aguha ntajya asubizayo.”

Umuhungu we w’imfura Denis Rubangura, akaba n’umukuru w’umuryango, avuga ko yibukira se kuburyo yari umugabo w’umunyamurava, kandi ukunda abantu. Ati: “Data yagira impuhwe cyane kuburyo hari n’umuntu yishyuriye miliyoni 26 bendaga kumutereza cyamunara, bataziranye.”

Abavandimwe ba Rubangura ni:

1.Euphrasie (Wapfuye akiri mu mashuri abanza)

2.Rubangura Vedaste (witabye Imana muri 2007)

3.Anastasie Mukaruziga (Aracyariho)

4.Atanasie Kankindi (Wishwe muri Jenoside)

Abana Rubangura yabyaye ni 11 aribo:

Denys Rubangura ufite imyaka 41, akaba ari nawe mfura, Alphonsine Rubangura, Yvette Rubangura, Yves Rubangura, EricRubangura (waguye muri Jenoside yakorewe abatutsi), Augustin Rubangura, René Rubangura, Claudine Rubangura Claudette na Shirleen Rubangura b’impanga, hamwe na Uwase Ange Kelly Rubangura w’imyaka 14 akaba ari nawe bucura.