Difference between revisions of "Baramubaza ati " Ngali ""

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Created page with "''Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu babaza akanina, nk'utabyitayeho, akanga gusubiza, ni bwo bagira bati: «Baramubaza ati: «Ngali».'' Wakomotse kuri Ngali na Runyotwe bo...")
 
 
Line 1: Line 1:
''Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu babaza akanina, nk'utabyitayeho, akanga gusubiza, ni bwo bagira bati: «Baramubaza ati: «Ngali».''  
+
'''''«Baramubaza ati: «Ngali»'''.'ni umugani, baca iyo babonye umuntu babaza akanina, nk'utabyitayeho, akanga gusubiza''  
  
 
Wakomotse kuri Ngali na Runyotwe bo ku Mukingo; ahasaga umwaka w'i 1400.  
 
Wakomotse kuri Ngali na Runyotwe bo ku Mukingo; ahasaga umwaka w'i 1400.  

Latest revision as of 00:43, 16 May 2012

«Baramubaza ati: «Ngali».'ni umugani, baca iyo babonye umuntu babaza akanina, nk'utabyitayeho, akanga gusubiza

Wakomotse kuri Ngali na Runyotwe bo ku Mukingo; ahasaga umwaka w'i 1400. Hari ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, ari mu Ruhango na Nangingare h'i Mutakara na Nyamagana, hakaba abana babiri bavuka mu miryango ituranye kandi, yuzura cyane, bituma n'abo buzura bakanaragirana amatungo; umwe yitwaga Ngali, undi akitwa Runyotwe.

Barabana baruzura mu bwana, bamaze guca akenge Ngali akurana imico myiza, na ho Runyotwe atangira ingeso z' uburyarya; batashya inkwi, Runyotwe akandura iza Ngali. Ngali yagana aho yari yanditse inkwi ze, agasanga Runyotwe yazanduye, yamubaza, Runyotwe, ati: Sinzi aho zagiye. Bacukura ibijumba bakotsa, Runyotwe akuhura Ngali, yamara gutirimuka akabyiba. Ngali yagaruka akabiheba bikamubabaza.

Nuko Ngali amaze kwitegereza iyo migirire ya Runyotwe basobanura amatungo, umwe aragira ukwe undi ukwe. Baba aho bamaze no kuba ingaragu bakomeza kwangana, kugeza igihe baba abagabo. Bamaze kubaka Runyotwe akomeza ya ngeso y' ubusambo; aba umushimusi.

Amaze kuba impangu y'umujura atangira kunywana n'abanyakabagali na bo b'abashimusi. Bukeye ajya mu Busanza naho ahashaka izindi nshuti baranywana. Ajya ku Mayaga no mu Nduga, naho arahanywana.

Yiba inka mu Kabagali akazigurana n' inshuti zo ku Mayaga. Iyo aguranye akayijyana iwe ku Mukingo na Mwanabili; mbese akomeza kubigenza atyo, inka arazigwiza. Abonye zimaze guca ibikumbi, na rubanda rumaze kumuhurahura, agira ubwoba aribaza ati "Izi nka ntunze zingana zitya ntagira umpatse zizarinkorera. Arikora n'inyana y' ishashi, ayitura Kamegeli ( uyu witiriwe urutare rwa Kamegeli), wari umutware wa Mibambwe; amusaba kuzamumusohozaho.

Kamegeli inka arayakira, bukeye aramujyana amusohoza kuri Mibambwe. Ni ushohojwe rero n' umutoni! Mibambwe aherako, amugabira inka ayijyana iwe ku Mukingo ; ijya muri za njuramo. Runyotwe arakunda yitwa umugaragu w'umwami ahakwa nk'abandi.

Haciyeho iminsi ingeso y'ubushimusi irubura; Runyotwe yiba mu nka z'intarama za Mibambwe. Bakurikiye urwara barugeza ku Mukingo inyuma y'urugo rwe. Induru ziravuga, barahurura: mu bahuruye hazamo Ngali. Ingabo ziroha mu rugo kwa Runyotwe zisanga inyama mbisi n'izitetse n'iziranzitse (imiranzi). Runyotwe bamuta ku ngoyi bamushyira Mibambwe mu Ruhango.

Bamugejejeyo baramuboha baramudanangira. Ariko aruma gihwa ntiyakoma. Bamubaza abandi bibanye akabihorera. Hanyuma ingoyi imaze kumurembya imwibutsa umwanzi we Ngali, ahitamo kutamusiga imusozi. Bongeye gukaza ingoyi, bati: «Wibana na nde? Noneho abumbura umunwa, ati: «Ngali!» Baramukubita bati: "Vuga abo mwibana" Yajya gusubiza ati: «Ngali»,ntagire ikindi avuga!

Bikomeza bityo; bigeze aho ibwami babaza abari aho icyo Runyotwe ashaka kuvuga; bati: «Ko tumubaza tukamushima ntagire ikindi avuga kitari ngali, ngali ni iki ?» Abazi uwo mugabo, bati: «Ni umuntu baturanye, ahari ubanza ariwe bibana; kandi aho ni n'umutunzi nka we, baba bibana koko!»

Ubwo Ngali bamufatira aho, bamubohana na Runyotwe. Bamubajije ko bibana koko, aragaramba; yanga gutakira umushyo nk' umushwi w'inkoko, kuko yabonaga yashyikiriwe.

Nuko ibwami batanga Runyotwe na Ngali bombi; ariko Ngali azize amaherere. Kuva ubwo rero bagira icyo babaza umuntu akanina nk' utabyitayeho bakamwuririraho ya nyikirizo ya Runyotwe, y' ubwo bamubazaga, ati: «Ngali».

Kwigira akangali (aka ngali = Kunanirana); na byo ni aho byaturutse, kuko bashimuje Ngali ngo avuge akagaramba akabaninira.

" Kubaza umuntu ati: «Ngali!» = Kunangira."