Difference between revisions of "Ibisigo by’Impakanizi"
(2 intermediate revisions by the same user not shown) | |||
Line 1: | Line 1: | ||
− | '''''Ibisigo by’impakanizi''' ,ni ibisigo Umusizi agenda anyura mu mateka y’abami n’ibirari, akurikiza injyabihe yabo.Mu gika cya nyuma, Umusizi asingiza umwami uri ku ngoma ,nyiri uguturwa igisigo.'' | + | [[File:RUGAMBA_CYPRIEN_UMUSIZI_W'IKINYEJANA_CYA_20,_N'UMUGORE_WE_DAPHROSE.jpg|200px|thumb|right|Rugamba Cyprien umusizi w'ikinyejana cya 20 n'umugore we Daphrose]]'''''Ibisigo by’impakanizi''' ,ni ibisigo Umusizi agenda anyura mu mateka y’abami n’ibirari, akurikiza injyabihe yabo.Mu gika cya nyuma, Umusizi asingiza umwami uri ku ngoma ,nyiri uguturwa igisigo.'' |
Ibika bigenda bitandukanywa n’inyikirizo zitwa “IMPAKANIZI” .Bityo rero Ibisigo bifite impakanizi biherako byitwa ibisigo by’impakanizi.Dore kimwe mu Bisigo by’impakanizi “UKWIBYARA “Cya Nyakayonga ka Musare ,yatuye Mutara III Rwogera | Ibika bigenda bitandukanywa n’inyikirizo zitwa “IMPAKANIZI” .Bityo rero Ibisigo bifite impakanizi biherako byitwa ibisigo by’impakanizi.Dore kimwe mu Bisigo by’impakanizi “UKWIBYARA “Cya Nyakayonga ka Musare ,yatuye Mutara III Rwogera | ||
Line 6: | Line 6: | ||
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza, | Ukwibyara gutera ababyeyi ineza, | ||
+ | |||
Batambira b’ineza, | Batambira b’ineza, | ||
+ | |||
Munoza-ndagano wa Nsana ya Buhanza, | Munoza-ndagano wa Nsana ya Buhanza, | ||
+ | |||
Mu kuva iwa Nyamuhanza. | Mu kuva iwa Nyamuhanza. | ||
Line 13: | Line 16: | ||
Muhumuza umuhozi. | Muhumuza umuhozi. | ||
+ | |||
Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda, | Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda, | ||
+ | |||
Kigeli cya Ngerekera. | Kigeli cya Ngerekera. | ||
+ | |||
Uko muturuka isoko imwe, | Uko muturuka isoko imwe, | ||
Line 20: | Line 26: | ||
Muri Imisumba ya Rusuma-migezi, | Muri Imisumba ya Rusuma-migezi, | ||
+ | |||
Mwabweho kwa Gisanura | Mwabweho kwa Gisanura | ||
+ | |||
Amasugi yanyu azira igisasa ! | Amasugi yanyu azira igisasa ! | ||
+ | |||
Mwarashatse birabakundira, | Mwarashatse birabakundira, | ||
Line 27: | Line 36: | ||
Inka mukoye mu Byaguka | Inka mukoye mu Byaguka | ||
+ | |||
Zibagwiriza imihana. | Zibagwiriza imihana. | ||
+ | |||
Imfura nzima isubira ku izina rya se, | Imfura nzima isubira ku izina rya se, | ||
+ | |||
Bagasanganizwa n’impundu | Bagasanganizwa n’impundu | ||
Line 34: | Line 46: | ||
Mpagarije- kure ya Mwuhira-kare wa Mukanganwa, | Mpagarije- kure ya Mwuhira-kare wa Mukanganwa, | ||
+ | |||
Yari yagishije I Bunyambo Nyarume ! | Yari yagishije I Bunyambo Nyarume ! | ||
+ | |||
Ni Rumeza nyiri uburezi | Ni Rumeza nyiri uburezi | ||
+ | |||
Buzamagana amacwa, | Buzamagana amacwa, | ||
Line 41: | Line 56: | ||
Mazina ya Gasenda, | Mazina ya Gasenda, | ||
+ | |||
Adusendera imisaka ya Rusenge ! | Adusendera imisaka ya Rusenge ! | ||
+ | |||
Mwahonotse mwese, | Mwahonotse mwese, | ||
+ | |||
Kurya mucurwa n’inyundo ziramye ! | Kurya mucurwa n’inyundo ziramye ! | ||
Line 48: | Line 66: | ||
Mwebwe ho Abanyacyilima | Mwebwe ho Abanyacyilima | ||
+ | |||
Muzira icyangwe mu minwe ! | Muzira icyangwe mu minwe ! | ||
+ | |||
Mwameze Ibiganza bitatugwabiza, | Mwameze Ibiganza bitatugwabiza, | ||
+ | |||
Mugira amaguru atugabira | Mugira amaguru atugabira | ||
Line 55: | Line 76: | ||
Mwitwa ingendutsi | Mwitwa ingendutsi | ||
+ | |||
Mwatubereye imbyeyi n’Imanzi, | Mwatubereye imbyeyi n’Imanzi, | ||
+ | |||
Muri Abami b’Akamazi, | Muri Abami b’Akamazi, | ||
+ | |||
Tuzi n’icyo mwamaze ! | Tuzi n’icyo mwamaze ! | ||
Line 62: | Line 86: | ||
Muri ibirezi byamye | Muri ibirezi byamye | ||
+ | |||
I Buriza na Buremera ! | I Buriza na Buremera ! | ||
+ | |||
Muri abaremere b’ iTanda | Muri abaremere b’ iTanda | ||
+ | |||
Muri abature b’I Tanda, | Muri abature b’I Tanda, | ||
45. Muri abo ku Isi itengerana, | 45. Muri abo ku Isi itengerana, | ||
+ | |||
Ku Rutamba-mitavu | Ku Rutamba-mitavu | ||
+ | |||
Muri intwari zitarutana, | Muri intwari zitarutana, | ||
+ | |||
Muri bene iteka ritahava | Muri bene iteka ritahava | ||
+ | |||
Muri bene umutungo mwiza ! | Muri bene umutungo mwiza ! | ||
Line 75: | Line 106: | ||
Mwatwubakiye amarembo y’intungane | Mwatwubakiye amarembo y’intungane | ||
+ | |||
Tubita intura-Rwanda! | Tubita intura-Rwanda! | ||
+ | |||
Nta byikamize urakimana | Nta byikamize urakimana | ||
+ | |||
Wadukamiye amata angana imvura | Wadukamiye amata angana imvura | ||
Line 82: | Line 116: | ||
Tubyuka dusenga | Tubyuka dusenga | ||
+ | |||
Udasukiranya urugwiro. | Udasukiranya urugwiro. | ||
+ | |||
Sango,ba so na ba Sogokuru, | Sango,ba so na ba Sogokuru, | ||
+ | |||
Bakwangiye isange, | Bakwangiye isange, | ||
Line 89: | Line 126: | ||
Uzabakure umusanzu n’umuganda. | Uzabakure umusanzu n’umuganda. | ||
+ | |||
Abagusigiranye imbuto n’intanga, | Abagusigiranye imbuto n’intanga, | ||
+ | |||
Bakuraze izi ntarama | Bakuraze izi ntarama | ||
+ | |||
Zo ku Rutamba –myato no ku Rutamba –biru | Zo ku Rutamba –myato no ku Rutamba –biru | ||
Line 96: | Line 136: | ||
Data Cyilima nyiri Cyigunge, | Data Cyilima nyiri Cyigunge, | ||
+ | |||
Cyigilira cyo mu nzeru,Mazina, | Cyigilira cyo mu nzeru,Mazina, | ||
+ | |||
Yarakwigeze ngo urabe mugenzi we ! | Yarakwigeze ngo urabe mugenzi we ! | ||
+ | |||
Uzarasanire ingoma nka we, | Uzarasanire ingoma nka we, | ||
Line 103: | Line 146: | ||
Uzadusubiranye uko wadusanze, | Uzadusubiranye uko wadusanze, | ||
+ | |||
y’ebisu by’emisango! | y’ebisu by’emisango! | ||
+ | |||
Umugabekazi waduhekeye, | Umugabekazi waduhekeye, | ||
+ | |||
Aduhaka nk’umugabo, | Aduhaka nk’umugabo, | ||
Line 110: | Line 156: | ||
Yadutunze nka Nyiratunga. | Yadutunze nka Nyiratunga. | ||
+ | |||
Nabacuriye n’amahari | Nabacuriye n’amahari | ||
+ | |||
Nziko mutazacibwa inka | Nziko mutazacibwa inka | ||
+ | |||
Duhorana incungu, | Duhorana incungu, | ||
Line 117: | Line 166: | ||
Muri inzungu z’I Bwima, | Muri inzungu z’I Bwima, | ||
+ | |||
N’I wa Bwagiro ku Buyumbu . | N’I wa Bwagiro ku Buyumbu . | ||
+ | |||
Nimugarishye mwarangaje, | Nimugarishye mwarangaje, | ||
+ | |||
Mwagagaze mukuze uruharo, | Mwagagaze mukuze uruharo, | ||
Line 124: | Line 176: | ||
Arwigiza imbere. | Arwigiza imbere. | ||
+ | |||
Mwambereye igisaga, | Mwambereye igisaga, | ||
+ | |||
Ntimugire igisasa, | Ntimugire igisasa, | ||
+ | |||
Mbasenge rero mwese | Mbasenge rero mwese | ||
Line 133: | Line 188: | ||
Musenge musagurire, | Musenge musagurire, | ||
+ | |||
Muhe urubanza, mureke abanze, | Muhe urubanza, mureke abanze, | ||
+ | |||
Nabanze Muhongerwa, | Nabanze Muhongerwa, | ||
+ | |||
Muhorana –mpongano, | Muhorana –mpongano, | ||
+ | |||
95. Buhatsi bw’impundu n’imposha, | 95. Buhatsi bw’impundu n’imposha, | ||
Buhoro buzira igihunga, | Buhoro buzira igihunga, | ||
+ | |||
Samukuru wa Samukondo | Samukuru wa Samukondo | ||
+ | |||
Umukozi wa Rukwiza-bisiza | Umukozi wa Rukwiza-bisiza | ||
+ | |||
Nguwo Nyamugisha, | Nguwo Nyamugisha, | ||
Line 147: | Line 209: | ||
Imigisha y’abandi Bami, | Imigisha y’abandi Bami, | ||
+ | |||
Yasanze bahinze arasarura ! | Yasanze bahinze arasarura ! | ||
KIGELI I MUKOBANYA | KIGELI I MUKOBANYA | ||
+ | |||
Mukobanya ni mukuru, | Mukobanya ni mukuru, | ||
+ | |||
Sinamukoma imbere ! | Sinamukoma imbere ! | ||
Line 156: | Line 221: | ||
Muhe urubanza,mureke abanze | Muhe urubanza,mureke abanze | ||
+ | |||
Nabanze Mugabo mu –nka, | Nabanze Mugabo mu –nka, | ||
+ | |||
Nyirazo azirimo ! | Nyirazo azirimo ! | ||
+ | |||
Bazigama ingoma | Bazigama ingoma | ||
Line 163: | Line 231: | ||
Bazikundira intambara ! | Bazikundira intambara ! | ||
+ | |||
Bitambara nyiri urutete, | Bitambara nyiri urutete, | ||
+ | |||
Uwatanyaga Umunya-butatu, | Uwatanyaga Umunya-butatu, | ||
+ | |||
Umushi yatambitse ingabo mu nzira ! | Umushi yatambitse ingabo mu nzira ! | ||
Line 170: | Line 241: | ||
Muhe agasongoro k’ubugabo | Muhe agasongoro k’ubugabo | ||
+ | |||
Agira umusango w’ingoma | Agira umusango w’ingoma | ||
+ | |||
Wa musandura yaraharindiye | Wa musandura yaraharindiye | ||
+ | |||
Arinduza Umugoyi! | Arinduza Umugoyi! | ||
Line 179: | Line 253: | ||
Na we musenge, musagurire, | Na we musenge, musagurire, | ||
+ | |||
Muhe urubanza, mureke abanze | Muhe urubanza, mureke abanze | ||
+ | |||
Nabanze mabara-abiri, | Nabanze mabara-abiri, | ||
+ | |||
Nkovu-imbere, Mbogoye ! | Nkovu-imbere, Mbogoye ! | ||
Line 186: | Line 263: | ||
Rutsinda, nyiri urutsike | Rutsinda, nyiri urutsike | ||
+ | |||
Rwatuviramo urutsiro | Rwatuviramo urutsiro | ||
+ | |||
Adutsindire inzimu ! | Adutsindire inzimu ! | ||
+ | |||
Kizima,Nzogoma,Rugasira, | Kizima,Nzogoma,Rugasira, | ||
Line 193: | Line 273: | ||
Amahindu yazihungiye | Amahindu yazihungiye | ||
+ | |||
Arazihumbiririza. | Arazihumbiririza. | ||
+ | |||
Rutukuza-ndoro, Umwami w’intwari, | Rutukuza-ndoro, Umwami w’intwari, | ||
+ | |||
Mumuhaye ubugabo | Mumuhaye ubugabo | ||
Line 200: | Line 283: | ||
Mu murongo uje, | Mu murongo uje, | ||
+ | |||
Yarwaniye Nyamurunga ! | Yarwaniye Nyamurunga ! | ||
Line 205: | Line 289: | ||
Gahima, Mihayo y’ingoma, | Gahima, Mihayo y’ingoma, | ||
+ | |||
Na we musenge ,musagurire, | Na we musenge ,musagurire, | ||
+ | |||
Muhe urubanza,mureke abanze | Muhe urubanza,mureke abanze | ||
Line 211: | Line 297: | ||
Umukomeza w’inkuna, | Umukomeza w’inkuna, | ||
+ | |||
Wa mwami wo mu makungu, | Wa mwami wo mu makungu, | ||
+ | |||
Mutora-makungu,Mutambisha-batimbo | Mutora-makungu,Mutambisha-batimbo | ||
Line 217: | Line 305: | ||
Wadusendera inkundwakazi, | Wadusendera inkundwakazi, | ||
+ | |||
Ya Nkoze –urugendo. | Ya Nkoze –urugendo. | ||
+ | |||
Uwo ni inyamibwa mu ntwari, | Uwo ni inyamibwa mu ntwari, | ||
+ | |||
150.Zamuhaye ubutware, | 150.Zamuhaye ubutware, | ||
− | |||
− | |||
Zimuterekaho imfizi ya Bicano, | Zimuterekaho imfizi ya Bicano, | ||
+ | |||
Ngo azabacire umuhigo ! | Ngo azabacire umuhigo ! | ||
+ | |||
Nce Abami urubanza, | Nce Abami urubanza, | ||
+ | |||
Mbasenge bose ! | Mbasenge bose ! | ||
Line 233: | Line 325: | ||
Na we musenge ,musagurire, | Na we musenge ,musagurire, | ||
+ | |||
Muhe urubanza,mureke abanze | Muhe urubanza,mureke abanze | ||
+ | |||
Nabanze ,Bugili umwigire | Nabanze ,Bugili umwigire | ||
+ | |||
Wagiraga ingoma z’ingombe, | Wagiraga ingoma z’ingombe, | ||
Line 240: | Line 335: | ||
Atanga ibyo atunze, | Atanga ibyo atunze, | ||
+ | |||
Atega ibizaza, | Atega ibizaza, | ||
+ | |||
Ngo azigira Ndoli, | Ngo azigira Ndoli, | ||
+ | |||
Ndahiro aruhira ! | Ndahiro aruhira ! | ||
Line 247: | Line 345: | ||
Nabyukuruka azinikize inka, | Nabyukuruka azinikize inka, | ||
+ | |||
Zitaretsa ntiziranze | Zitaretsa ntiziranze | ||
+ | |||
Ngo yaziburiye imoko | Ngo yaziburiye imoko | ||
Line 256: | Line 356: | ||
170. Watugiraga ibambe, | 170. Watugiraga ibambe, | ||
− | |||
Kandi avuye iw’abandi, | Kandi avuye iw’abandi, | ||
+ | |||
Na we musenge, musagurire, | Na we musenge, musagurire, | ||
+ | |||
Muhe urubanza, mureke abanze | Muhe urubanza, mureke abanze | ||
+ | |||
Nabanze Gaca-mukanda, | Nabanze Gaca-mukanda, | ||
Line 265: | Line 367: | ||
Umuzimurura w’ibyari byazimiye, | Umuzimurura w’ibyari byazimiye, | ||
+ | |||
Umuzahura w’ibyo asanze | Umuzahura w’ibyo asanze | ||
+ | |||
Nyamashinga aturasanira ubutazadushira, | Nyamashinga aturasanira ubutazadushira, | ||
+ | |||
Yica abanzi barashira. | Yica abanzi barashira. | ||
Line 272: | Line 377: | ||
Azanye Cyubahiro | Azanye Cyubahiro | ||
+ | |||
Yitwa Cyiba –bugabo! | Yitwa Cyiba –bugabo! | ||
+ | |||
Karuhura se we yarushwa ate? | Karuhura se we yarushwa ate? | ||
+ | |||
Yahoreye Se ashishikaye, | Yahoreye Se ashishikaye, | ||
Line 279: | Line 387: | ||
Aho mutaragera! | Aho mutaragera! | ||
+ | |||
Uwo mugabo mwamugera nde ? | Uwo mugabo mwamugera nde ? | ||
Line 284: | Line 393: | ||
Ngabo yica ingome | Ngabo yica ingome | ||
+ | |||
190. Na we musenge, musagurire, | 190. Na we musenge, musagurire, | ||
Muhe urubanza,mureke abanze ! | Muhe urubanza,mureke abanze ! | ||
+ | |||
Nabanze Rwiramba-nzarwe, | Nabanze Rwiramba-nzarwe, | ||
+ | |||
Wa Mwami w’I Buziga, Nzogera | Wa Mwami w’I Buziga, Nzogera | ||
+ | |||
Wa Mwami w’I Butazika Nyonga! | Wa Mwami w’I Butazika Nyonga! | ||
Line 294: | Line 407: | ||
Nyunga ya Ruganzu! | Nyunga ya Ruganzu! | ||
+ | |||
Milindi shebuja wa Nyamilinga! | Milindi shebuja wa Nyamilinga! | ||
+ | |||
Wa Mwami wahabwa Kalinga, | Wa Mwami wahabwa Kalinga, | ||
+ | |||
Akayambika karindwi | Akayambika karindwi | ||
Line 301: | Line 417: | ||
Iyi sugi mu Byanganzara, | Iyi sugi mu Byanganzara, | ||
+ | |||
Ugirango wamuzimba ubugabo ? | Ugirango wamuzimba ubugabo ? | ||
Line 306: | Line 423: | ||
Bugabo burimo ubugondo, | Bugabo burimo ubugondo, | ||
+ | |||
Na we musenge, musagurire, | Na we musenge, musagurire, | ||
Line 311: | Line 429: | ||
Nabanze wa Mwami w’I Shyanga, | Nabanze wa Mwami w’I Shyanga, | ||
+ | |||
Nyiri ishya ry’inka n’ingoma’ | Nyiri ishya ry’inka n’ingoma’ | ||
+ | |||
Nyiri ingabo itagwabiza Mucuzi, | Nyiri ingabo itagwabiza Mucuzi, | ||
+ | |||
Nyiri icumu ryica Abahunde, | Nyiri icumu ryica Abahunde, | ||
Line 318: | Line 439: | ||
Yari acaniye imbere ya Bwambara –migezi | Yari acaniye imbere ya Bwambara –migezi | ||
+ | |||
Umudasongerwa ari ku isonga ry’ingabo, | Umudasongerwa ari ku isonga ry’ingabo, | ||
+ | |||
Muhundwa ingoma yahawe yarayihunze, | Muhundwa ingoma yahawe yarayihunze, | ||
+ | |||
Ayinyagira ibihumbi! | Ayinyagira ibihumbi! | ||
Line 327: | Line 451: | ||
Na we musenge, musagurire, | Na we musenge, musagurire, | ||
+ | |||
Muhe urubanza, mureke abanze! | Muhe urubanza, mureke abanze! | ||
+ | |||
Nabanze Nyamuganza, | Nabanze Nyamuganza, | ||
+ | |||
Umwami w’i Muganza; | Umwami w’i Muganza; | ||
Line 334: | Line 461: | ||
Maboko atanga atagabanya, | Maboko atanga atagabanya, | ||
+ | |||
Bwana –buke, Bwoba –buke, | Bwana –buke, Bwoba –buke, | ||
+ | |||
Burega bwa Mutima, | Burega bwa Mutima, | ||
+ | |||
Yari atuye imbere ya Mwumba! | Yari atuye imbere ya Mwumba! | ||
Line 341: | Line 471: | ||
Ubwo akangiye icyanya, | Ubwo akangiye icyanya, | ||
+ | |||
Cyangwa azanye icyeyi | Cyangwa azanye icyeyi | ||
+ | |||
Inkoni zimwasa agahama. | Inkoni zimwasa agahama. | ||
Line 350: | Line 482: | ||
230. Umwami mukuraho ubushongore n’ubushami, | 230. Umwami mukuraho ubushongore n’ubushami, | ||
− | |||
Na we musenge, musagurire, | Na we musenge, musagurire, | ||
+ | |||
Muhe urubanza, mureke abanze ! | Muhe urubanza, mureke abanze ! | ||
+ | |||
Nabanze Kamara-mpaka, Mudahakana, | Nabanze Kamara-mpaka, Mudahakana, | ||
Line 358: | Line 491: | ||
Umwami w’Abakaraza! | Umwami w’Abakaraza! | ||
+ | |||
Yakandagiye Nyirinkoma yamwikorereje, | Yakandagiye Nyirinkoma yamwikorereje, | ||
Amukura ku ngoma, | Amukura ku ngoma, | ||
Line 370: | Line 504: | ||
Ruhungira-birwa, | Ruhungira-birwa, | ||
+ | |||
Ruhaka-miryango | Ruhaka-miryango | ||
Line 375: | Line 510: | ||
Muhe urubanza,mureke abanze ! | Muhe urubanza,mureke abanze ! | ||
+ | |||
Nabanze Rweza-mariba, | Nabanze Rweza-mariba, | ||
+ | |||
Murera-mpabe,Bihubi, | Murera-mpabe,Bihubi, | ||
+ | |||
Ruhugukira-mbare,rwa Kibonwa | Ruhugukira-mbare,rwa Kibonwa | ||
Line 382: | Line 520: | ||
Rusigirira-ndekezi ! | Rusigirira-ndekezi ! | ||
+ | |||
Mutazibwa yishe Mazuba, | Mutazibwa yishe Mazuba, | ||
+ | |||
Arimburira ko inzigo, | Arimburira ko inzigo, | ||
+ | |||
Muzigirwa ibindi bihugu yarabihumbye, | Muzigirwa ibindi bihugu yarabihumbye, | ||
Line 393: | Line 534: | ||
Ya ntwari y’igisaga ,sogokuru, | Ya ntwari y’igisaga ,sogokuru, | ||
+ | |||
Se w’ababyazi bawe bombi, | Se w’ababyazi bawe bombi, | ||
+ | |||
Na we musenge ,musagurire, | Na we musenge ,musagurire, | ||
Line 399: | Line 542: | ||
Nabanze Nyemazi, | Nabanze Nyemazi, | ||
+ | |||
Rwemarika rwa Munyaga-mpezi, | Rwemarika rwa Munyaga-mpezi, | ||
+ | |||
Watunyagira impenda | Watunyagira impenda | ||
+ | |||
I Bugabe bwa Buruzi | I Bugabe bwa Buruzi | ||
Line 406: | Line 552: | ||
Zigera ku ijana ? | Zigera ku ijana ? | ||
+ | |||
Abakoni barakuya | Abakoni barakuya | ||
+ | |||
Iminyago ya Rusumba-mitwe, | Iminyago ya Rusumba-mitwe, | ||
+ | |||
Na none ntizirava inyuma, | Na none ntizirava inyuma, | ||
Line 415: | Line 564: | ||
Rugaba-bihumbi, | Rugaba-bihumbi, | ||
+ | |||
Na we musenge, musagurire, | Na we musenge, musagurire, | ||
+ | |||
Muhe urubanza,mureke abanze! | Muhe urubanza,mureke abanze! | ||
+ | |||
Nabanze Ruhanga-rutsinda amahanga, | Nabanze Ruhanga-rutsinda amahanga, | ||
Line 422: | Line 574: | ||
Mutandi wa Barasana , | Mutandi wa Barasana , | ||
+ | |||
Sabuhanzi ,umuhangura-bashonji, | Sabuhanzi ,umuhangura-bashonji, | ||
+ | |||
Buriza burese yahanuye Nsoro, | Buriza burese yahanuye Nsoro, | ||
+ | |||
Atunyagira inka mu Bwongera, | Atunyagira inka mu Bwongera, | ||
Line 433: | Line 588: | ||
Sohora- ingoma so wawe | Sohora- ingoma so wawe | ||
+ | |||
Na we musenge ,musagurire, | Na we musenge ,musagurire, | ||
+ | |||
Muhe urubanza,mureke abanze! | Muhe urubanza,mureke abanze! | ||
Line 439: | Line 596: | ||
Shoza-wuhire | Shoza-wuhire | ||
+ | |||
Ruhanya-nzira,Mazina,Maza! | Ruhanya-nzira,Mazina,Maza! | ||
+ | |||
Yishe nyiri u Buzi | Yishe nyiri u Buzi | ||
+ | |||
Nyina amuzana ho mpiri. | Nyina amuzana ho mpiri. | ||
Line 446: | Line 606: | ||
Nta wacaniye, | Nta wacaniye, | ||
+ | |||
Nta wasize akana, | Nta wasize akana, | ||
+ | |||
Yuhi abacukuza umuriro ! | Yuhi abacukuza umuriro ! | ||
+ | |||
Mico myiza,umuci w’inkamba, | Mico myiza,umuci w’inkamba, | ||
Line 453: | Line 616: | ||
Yayanganiye n’amahari, | Yayanganiye n’amahari, | ||
+ | |||
Ayinyagira amahanga, | Ayinyagira amahanga, | ||
+ | |||
Aho yahereye iminyago irishya. | Aho yahereye iminyago irishya. | ||
Line 463: | Line 628: | ||
Uri Biyamiza mu nzoza, | Uri Biyamiza mu nzoza, | ||
+ | |||
Uri Bizihirwa mu ngoma, | Uri Bizihirwa mu ngoma, | ||
+ | |||
Uri Ruziga nyiri Ibizinzo by’inka, | Uri Ruziga nyiri Ibizinzo by’inka, | ||
+ | |||
Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga ! | Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga ! | ||
Line 470: | Line 638: | ||
Ukaba uhotoye uruti, | Ukaba uhotoye uruti, | ||
+ | |||
Ukiri umuTavu, | Ukiri umuTavu, | ||
+ | |||
Nugera mu za bukuru | Nugera mu za bukuru | ||
Line 477: | Line 647: | ||
Serukira –mapfa, | Serukira –mapfa, | ||
+ | |||
Amahanga atagukeje kare | Amahanga atagukeje kare | ||
+ | |||
Azaguhungira he ? | Azaguhungira he ? | ||
+ | |||
Kavuna –nka ,ugumye uvunnye, | Kavuna –nka ,ugumye uvunnye, | ||
Line 484: | Line 657: | ||
Ingoma yawe yandajeho umuzindu | Ingoma yawe yandajeho umuzindu | ||
+ | |||
Ngo kare dukurire Umwami ubwatsi, | Ngo kare dukurire Umwami ubwatsi, | ||
+ | |||
Umwogabyano yahaye Rwogera. | Umwogabyano yahaye Rwogera. | ||
+ | |||
Sinijanye, sinibajije, | Sinijanye, sinibajije, | ||
Line 491: | Line 667: | ||
Ababuzaga nari namenye, | Ababuzaga nari namenye, | ||
+ | |||
Jyewe wagusanganiye, | Jyewe wagusanganiye, | ||
+ | |||
Nsusurutse sango, | Nsusurutse sango, | ||
+ | |||
Ndora usagurira rubanda. | Ndora usagurira rubanda. | ||
Line 498: | Line 677: | ||
Ko amaso abera kubona! | Ko amaso abera kubona! | ||
+ | |||
Jyewe nasanze ingoro y’umwami | Jyewe nasanze ingoro y’umwami | ||
+ | |||
Isetse isusurutse, | Isetse isusurutse, | ||
+ | |||
Isa n’ingwa yera ! | Isa n’ingwa yera ! | ||
Line 505: | Line 687: | ||
Asa n’umutaho mu ijuru, | Asa n’umutaho mu ijuru, | ||
+ | |||
Atamuye inzobe, | Atamuye inzobe, | ||
+ | |||
Asa na Nzobe ikeye; | Asa na Nzobe ikeye; | ||
+ | |||
Burakenkemura! | Burakenkemura! | ||
Line 512: | Line 697: | ||
N’izo anshyize mu mutwe, | N’izo anshyize mu mutwe, | ||
+ | |||
Iyo myishywa ndayitabana, | Iyo myishywa ndayitabana, | ||
+ | |||
Sinatendwa mu mbare. | Sinatendwa mu mbare. | ||
+ | |||
Ubu Rukanira ntimukangirire urukara ! | Ubu Rukanira ntimukangirire urukara ! | ||
Line 519: | Line 707: | ||
Si ndi uwo guhera ! | Si ndi uwo guhera ! | ||
+ | |||
Mwinkeka ubutasi, | Mwinkeka ubutasi, | ||
+ | |||
Sinagaye umutungo w’umwami | Sinagaye umutungo w’umwami | ||
+ | |||
Ni uruhare rwambereye ikibuza, | Ni uruhare rwambereye ikibuza, | ||
Line 526: | Line 717: | ||
Isuka ntiyankura ku ngeso mumburanya ! | Isuka ntiyankura ku ngeso mumburanya ! | ||
+ | |||
Amaganya ntabangikana | Amaganya ntabangikana | ||
+ | |||
N’amagambo y’Imana, | N’amagambo y’Imana, | ||
+ | |||
Mwandinze iyi manga | Mwandinze iyi manga | ||
350. Mana ibamburwa n’izindi ! | 350. Mana ibamburwa n’izindi ! | ||
− | |||
Imana yamaze amazinda, | Imana yamaze amazinda, | ||
+ | |||
Nzigama ikoro ryawe, | Nzigama ikoro ryawe, | ||
+ | |||
N’impundu zirimo urukundo | N’impundu zirimo urukundo | ||
+ | |||
N’urukumbuzi rwinshi | N’urukumbuzi rwinshi | ||
Line 541: | Line 737: | ||
Bukombe bwa Mukanza, | Bukombe bwa Mukanza, | ||
+ | |||
Ubwo natebye, | Ubwo natebye, | ||
+ | |||
Sinatakaje imbare yawe ! | Sinatakaje imbare yawe ! | ||
+ | |||
Sinta umwanya, | Sinta umwanya, | ||
Line 548: | Line 747: | ||
Mu mbare ndi uw’imbere | Mu mbare ndi uw’imbere | ||
+ | |||
Ndi umupfumu wa Nyamurorwa | Ndi umupfumu wa Nyamurorwa | ||
+ | |||
Mpora nkwereza karuregwa ! | Mpora nkwereza karuregwa ! | ||
+ | |||
Abo turata narabarushije | Abo turata narabarushije | ||
Line 555: | Line 757: | ||
Ngira impaka umwami umpatse | Ngira impaka umwami umpatse | ||
+ | |||
Mpakanya Rubyutsa | Mpakanya Rubyutsa | ||
+ | |||
Ikinyoma kiramuherera, Umurundi twahize, | Ikinyoma kiramuherera, Umurundi twahize, | ||
+ | |||
Yuhi ancira imihigo | Yuhi ancira imihigo | ||
Line 562: | Line 767: | ||
Intiti zo kwa Mutaga ndazitekerereza. | Intiti zo kwa Mutaga ndazitekerereza. | ||
+ | |||
Nihanura amahanga nyabwire byose | Nihanura amahanga nyabwire byose | ||
+ | |||
Ntabwo azampaka, | Ntabwo azampaka, | ||
+ | |||
Sinakwisunga amahari | Sinakwisunga amahari | ||
Line 569: | Line 777: | ||
Nicyo banyangira, | Nicyo banyangira, | ||
+ | |||
Ngo mpora mbaca urusa, | Ngo mpora mbaca urusa, | ||
+ | |||
Rwo kubaca urutsi ! | Rwo kubaca urutsi ! | ||
+ | |||
Nzi ko barindiye ku busa, | Nzi ko barindiye ku busa, | ||
Line 576: | Line 787: | ||
Izo mpeza-bwoko | Izo mpeza-bwoko | ||
+ | |||
Ntibagira amajyo,ntibagira amavu ! | Ntibagira amajyo,ntibagira amavu ! | ||
+ | |||
Bokamwe n’umuvumo w’umwikomo, | Bokamwe n’umuvumo w’umwikomo, | ||
+ | |||
Yuhi abakuye ku ngoma. | Yuhi abakuye ku ngoma. | ||
Line 583: | Line 797: | ||
Nicariye inkoni, | Nicariye inkoni, | ||
+ | |||
Nkomereho ,nkomere, | Nkomereho ,nkomere, | ||
+ | |||
Ndagiye imfizi itari ubwoba | Ndagiye imfizi itari ubwoba | ||
+ | |||
Iziri ubwoba zirayihunga ! | Iziri ubwoba zirayihunga ! | ||
Line 590: | Line 807: | ||
Yazishyira ku mutima zigatemba, | Yazishyira ku mutima zigatemba, | ||
+ | |||
Iyi mfizi ya Cyurira | Iyi mfizi ya Cyurira | ||
+ | |||
Yarazuriye irazirambika! | Yarazuriye irazirambika! | ||
+ | |||
Biru b’imirama, | Biru b’imirama, | ||
Line 597: | Line 817: | ||
Muyivugirize imirenge tuyiramye, | Muyivugirize imirenge tuyiramye, | ||
+ | |||
Iyi ngoma yagomoroje imihana ! | Iyi ngoma yagomoroje imihana ! | ||
+ | |||
Mbasenge mwese, | Mbasenge mwese, | ||
+ | |||
Mbasobanure murasigiye | Mbasobanure murasigiye | ||
Line 604: | Line 827: | ||
Muri Abagabe | Muri Abagabe | ||
+ | |||
B’I Bukoma –sinde na Gisakarirwa | B’I Bukoma –sinde na Gisakarirwa | ||
+ | |||
Ngizo impundu mbahaye, | Ngizo impundu mbahaye, | ||
+ | |||
Nzihaye abageni b’I Ngange, | Nzihaye abageni b’I Ngange, | ||
Line 611: | Line 837: | ||
N’abo mu Nyanzi za Kavumu, | N’abo mu Nyanzi za Kavumu, | ||
+ | |||
Zitubyarira Imfizi n’isumba, | Zitubyarira Imfizi n’isumba, | ||
+ | |||
Mugasarura iyi miryango. | Mugasarura iyi miryango. | ||
+ | |||
Mpumuriza na Nyamarembo, | Mpumuriza na Nyamarembo, | ||
Line 618: | Line 847: | ||
Nzigeze I Butare, | Nzigeze I Butare, | ||
+ | |||
Kwa Nyirantare n’ I wa Ntagwe, | Kwa Nyirantare n’ I wa Ntagwe, | ||
+ | |||
Mu mirinzi ya Kinyoni, | Mu mirinzi ya Kinyoni, | ||
+ | |||
Muragahorana uruyundo | Muragahorana uruyundo | ||
Line 625: | Line 857: | ||
Izi ngoma zejeje imana | Izi ngoma zejeje imana | ||
+ | |||
Ko muzahore mubyarira izi ngoma | Ko muzahore mubyarira izi ngoma | ||
+ | |||
Mukazazibyirurira. | Mukazazibyirurira. | ||
Latest revision as of 05:09, 21 May 2012
Ibisigo by’impakanizi ,ni ibisigo Umusizi agenda anyura mu mateka y’abami n’ibirari, akurikiza injyabihe yabo.Mu gika cya nyuma, Umusizi asingiza umwami uri ku ngoma ,nyiri uguturwa igisigo.Ibika bigenda bitandukanywa n’inyikirizo zitwa “IMPAKANIZI” .Bityo rero Ibisigo bifite impakanizi biherako byitwa ibisigo by’impakanizi.Dore kimwe mu Bisigo by’impakanizi “UKWIBYARA “Cya Nyakayonga ka Musare ,yatuye Mutara III Rwogera
UKWIBYARA
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza,
Batambira b’ineza,
Munoza-ndagano wa Nsana ya Buhanza,
Mu kuva iwa Nyamuhanza.
5. Muhanuzi wadutsindira amahano,
Muhumuza umuhozi.
Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda,
Kigeli cya Ngerekera.
Uko muturuka isoko imwe,
10. Niko musangiye ingeso !
Muri Imisumba ya Rusuma-migezi,
Mwabweho kwa Gisanura
Amasugi yanyu azira igisasa !
Mwarashatse birabakundira,
15. Mwameze amaboko arabakamira
Inka mukoye mu Byaguka
Zibagwiriza imihana.
Imfura nzima isubira ku izina rya se,
Bagasanganizwa n’impundu
20. Yakura impuha !
Mpagarije- kure ya Mwuhira-kare wa Mukanganwa,
Yari yagishije I Bunyambo Nyarume !
Ni Rumeza nyiri uburezi
Buzamagana amacwa,
25. Aca inka mo amaziri,
Mazina ya Gasenda,
Adusendera imisaka ya Rusenge !
Mwahonotse mwese,
Kurya mucurwa n’inyundo ziramye !
30. Muri abarezi bo mu mirinzi ya Cyarubanzi !
Mwebwe ho Abanyacyilima
Muzira icyangwe mu minwe !
Mwameze Ibiganza bitatugwabiza,
Mugira amaguru atugabira
35. Abagabe b’I Ruganda,
Mwitwa ingendutsi
Mwatubereye imbyeyi n’Imanzi,
Muri Abami b’Akamazi,
Tuzi n’icyo mwamaze !
40. Muri imanzi z’uburezi,
Muri ibirezi byamye
I Buriza na Buremera !
Muri abaremere b’ iTanda
Muri abature b’I Tanda,
45. Muri abo ku Isi itengerana,
Ku Rutamba-mitavu
Muri intwari zitarutana,
Muri bene iteka ritahava
Muri bene umutungo mwiza !
50. Mwaraduhatse muraturemaza !
Mwatwubakiye amarembo y’intungane
Tubita intura-Rwanda!
Nta byikamize urakimana
Wadukamiye amata angana imvura
55. Ntitugira umuvuro !
Tubyuka dusenga
Udasukiranya urugwiro.
Sango,ba so na ba Sogokuru,
Bakwangiye isange,
60. Ngo abazakwanga,
Uzabakure umusanzu n’umuganda.
Abagusigiranye imbuto n’intanga,
Bakuraze izi ntarama
Zo ku Rutamba –myato no ku Rutamba –biru
65. Kwa Matungiro ku ntaho –ndende !
Data Cyilima nyiri Cyigunge,
Cyigilira cyo mu nzeru,Mazina,
Yarakwigeze ngo urabe mugenzi we !
Uzarasanire ingoma nka we,
70. Uzagabe nka Gisanura
Uzadusubiranye uko wadusanze,
y’ebisu by’emisango!
Umugabekazi waduhekeye,
Aduhaka nk’umugabo,
75. Ntidusunikwa mu rugo rwa Mudasobwa,
Yadutunze nka Nyiratunga.
Nabacuriye n’amahari
Nziko mutazacibwa inka
Duhorana incungu,
80. Mucana umuriro utazima,
Muri inzungu z’I Bwima,
N’I wa Bwagiro ku Buyumbu .
Nimugarishye mwarangaje,
Mwagagaze mukuze uruharo,
85. Umwami uhawe uruharo,
Arwigiza imbere.
Mwambereye igisaga,
Ntimugire igisasa,
Mbasenge rero mwese
90. Cyilima.
CYILIMA I RUGWE
Musenge musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze,
Nabanze Muhongerwa,
Muhorana –mpongano,
95. Buhatsi bw’impundu n’imposha,
Buhoro buzira igihunga,
Samukuru wa Samukondo
Umukozi wa Rukwiza-bisiza
Nguwo Nyamugisha,
100. Umwami wanduraga
Imigisha y’abandi Bami,
Yasanze bahinze arasarura !
KIGELI I MUKOBANYA
Mukobanya ni mukuru,
Sinamukoma imbere !
105. Na we musenge ,musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze
Nabanze Mugabo mu –nka,
Nyirazo azirimo !
Bazigama ingoma
110. Bazigura se ku nzira
Bazikundira intambara !
Bitambara nyiri urutete,
Uwatanyaga Umunya-butatu,
Umushi yatambitse ingabo mu nzira !
115. Nimumuhe rugari atange imyato,
Muhe agasongoro k’ubugabo
Agira umusango w’ingoma
Wa musandura yaraharindiye
Arinduza Umugoyi!
MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI I
120. Gisama-mfuke, umurasanyi
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze
Nabanze mabara-abiri,
Nkovu-imbere, Mbogoye !
125. Nyiri-mbuga mu mbone!
Rutsinda, nyiri urutsike
Rwatuviramo urutsiro
Adutsindire inzimu !
Kizima,Nzogoma,Rugasira,
130. Rwarasanaga mu nka za se!
Amahindu yazihungiye
Arazihumbiririza.
Rutukuza-ndoro, Umwami w’intwari,
Mumuhaye ubugabo
135. Mumuhigure ingoma,
Mu murongo uje,
Yarwaniye Nyamurunga !
YUHI II GAHIMA
Gahima, Mihayo y’ingoma,
Na we musenge ,musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze
140. Nabanze Umukundwa
Umukomeza w’inkuna,
Wa mwami wo mu makungu,
Mutora-makungu,Mutambisha-batimbo
145. Rwankindi Nkomye -urume wa Misaya
Wadusendera inkundwakazi,
Ya Nkoze –urugendo.
Uwo ni inyamibwa mu ntwari,
150.Zamuhaye ubutware,
Zimuterekaho imfizi ya Bicano,
Ngo azabacire umuhigo !
Nce Abami urubanza,
Mbasenge bose !
155. Ndahiro,
NDAHIRO II CYAMATARE
Na we musenge ,musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze
Nabanze ,Bugili umwigire
Wagiraga ingoma z’ingombe,
160. Ati “nteze urugombozi ! “
Atanga ibyo atunze,
Atega ibizaza,
Ngo azigira Ndoli,
Ndahiro aruhira !
165. Ngo Rubyukira- ngoma nabyukire,
Nabyukuruka azinikize inka,
Zitaretsa ntiziranze
Ngo yaziburiye imoko
RUGANZU II NDOLI
Kibabarira, wa Mwami
170. Watugiraga ibambe,
Kandi avuye iw’abandi,
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze
Nabanze Gaca-mukanda,
175. Bicuba umuci w’inzigo, Nyabuzima,
Umuzimurura w’ibyari byazimiye,
Umuzahura w’ibyo asanze
Nyamashinga aturasanira ubutazadushira,
Yica abanzi barashira.
180. Cyungura umwami wo ku Cyuma,
Azanye Cyubahiro
Yitwa Cyiba –bugabo!
Karuhura se we yarushwa ate?
Yahoreye Se ashishikaye,
185. Ingabo ye ayigeza mu Rumira,
Aho mutaragera!
Uwo mugabo mwamugera nde ?
MUTARA I NSORO II SEMUGESHI
Ngabo yica ingome
190. Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze !
Nabanze Rwiramba-nzarwe,
Wa Mwami w’I Buziga, Nzogera
Wa Mwami w’I Butazika Nyonga!
195. Nyiri inyumba, Munyundo!
Nyunga ya Ruganzu!
Milindi shebuja wa Nyamilinga!
Wa Mwami wahabwa Kalinga,
Akayambika karindwi
200. Ruyenzi rwasiye,
Iyi sugi mu Byanganzara,
Ugirango wamuzimba ubugabo ?
KIGELI II NYAMUHESHERA
Bugabo burimo ubugondo,
Na we musenge, musagurire,
205. Muhe urubanza, mureke abanze!
Nabanze wa Mwami w’I Shyanga,
Nyiri ishya ry’inka n’ingoma’
Nyiri ingabo itagwabiza Mucuzi,
Nyiri icumu ryica Abahunde,
210. Nyiri iminyago cumi,
Yari acaniye imbere ya Bwambara –migezi
Umudasongerwa ari ku isonga ry’ingabo,
Muhundwa ingoma yahawe yarayihunze,
Ayinyagira ibihumbi!
215. Gisanura,
MIBAMBWE II SEKARONGORO II GISANURA
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze!
Nabanze Nyamuganza,
Umwami w’i Muganza;
220. Rugabisha-birenge!
Maboko atanga atagabanya,
Bwana –buke, Bwoba –buke,
Burega bwa Mutima,
Yari atuye imbere ya Mwumba!
225. Cyubahiro amahanga yamutinyiye ubugabo,
Ubwo akangiye icyanya,
Cyangwa azanye icyeyi
Inkoni zimwasa agahama.
YUHI III MAZIMPAKA
Na Gashira-bwoba,
230. Umwami mukuraho ubushongore n’ubushami,
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze !
Nabanze Kamara-mpaka, Mudahakana,
235. Muhara-nkamwa, mukanza
Umwami w’Abakaraza!
Yakandagiye Nyirinkoma yamwikorereje, Amukura ku ngoma, Uwo ni Ngo-mbahe,
240. Yari atuye mu bitwa bya Muhima
Wa Muhinza wari uhanze, Yuhi aramuhangamura !
CYILIMA II RUJUGIRA
Ruhungira-birwa,
Ruhaka-miryango
245. Na we musenge ,musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze !
Nabanze Rweza-mariba,
Murera-mpabe,Bihubi,
Ruhugukira-mbare,rwa Kibonwa
250. Wa Mwami wa Gisanura na Gisaga
Rusigirira-ndekezi !
Mutazibwa yishe Mazuba,
Arimburira ko inzigo,
Muzigirwa ibindi bihugu yarabihumbye,
255. Yabimbye ubugabo
Abizingazingira rimwe
KIGELI II NDABARASA
Ya ntwari y’igisaga ,sogokuru,
Se w’ababyazi bawe bombi,
Na we musenge ,musagurire,
260. Muhe urubanza,mureke abanze !
Nabanze Nyemazi,
Rwemarika rwa Munyaga-mpezi,
Watunyagira impenda
I Bugabe bwa Buruzi
265. Aho murabona izi ngoma
Zigera ku ijana ?
Abakoni barakuya
Iminyago ya Rusumba-mitwe,
Na none ntizirava inyuma,
270. Iza Mirego ya Bugabo !
MIBAMBWE III MUTABAZI III SENTABYO
Rugaba-bihumbi,
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze!
Nabanze Ruhanga-rutsinda amahanga,
275.Umutanguha ,Mutambisha –batimbo !
Mutandi wa Barasana ,
Sabuhanzi ,umuhangura-bashonji,
Buriza burese yahanuye Nsoro,
Atunyagira inka mu Bwongera,
280. N’izo yakura mu Bwilili,
Bwimba bwa Misakura.
YUHI IV GAHINDIRO
Sohora- ingoma so wawe
Na we musenge ,musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze!
285. Nabanze ziniga-zinywe,
Shoza-wuhire
Ruhanya-nzira,Mazina,Maza!
Yishe nyiri u Buzi
Nyina amuzana ho mpiri.
290. Abo bahinza yabateye umukenya
Nta wacaniye,
Nta wasize akana,
Yuhi abacukuza umuriro !
Mico myiza,umuci w’inkamba,
295. Umurasanira w’ingoma !
Yayanganiye n’amahari,
Ayinyagira amahanga,
Aho yahereye iminyago irishya.
MUTARA II RWOGERA
A ga na we Nsoro, mu bo nsenga,
300. Sinagusiga inyuma !
Uri Biyamiza mu nzoza,
Uri Bizihirwa mu ngoma,
Uri Ruziga nyiri Ibizinzo by’inka,
Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga !
305. Aho ga udushubije ku gihe cya Ruyenzi
Ukaba uhotoye uruti,
Ukiri umuTavu,
Nugera mu za bukuru
310. Wabaye ubukombe,
Serukira –mapfa,
Amahanga atagukeje kare
Azaguhungira he ?
Kavuna –nka ,ugumye uvunnye,
315. Unyumvire nkwiture ineza,
Ingoma yawe yandajeho umuzindu
Ngo kare dukurire Umwami ubwatsi,
Umwogabyano yahaye Rwogera.
Sinijanye, sinibajije,
320. Ineza yawe intaha mu nda
Ababuzaga nari namenye,
Jyewe wagusanganiye,
Nsusurutse sango,
Ndora usagurira rubanda.
325. Ko amatwi yumva byiza
Ko amaso abera kubona!
Jyewe nasanze ingoro y’umwami
Isetse isusurutse,
Isa n’ingwa yera !
330. Nsanga Umwami mu ijabiro umu
Asa n’umutaho mu ijuru,
Atamuye inzobe,
Asa na Nzobe ikeye;
Burakenkemura!
335. Ngira imandwa nari nsanganywe,
N’izo anshyize mu mutwe,
Iyo myishywa ndayitabana,
Sinatendwa mu mbare.
Ubu Rukanira ntimukangirire urukara !
340. Mwinyita impenzi,
Si ndi uwo guhera !
Mwinkeka ubutasi,
Sinagaye umutungo w’umwami
Ni uruhare rwambereye ikibuza,
345.Amage yo guhora mpingiriza arantinza
Isuka ntiyankura ku ngeso mumburanya !
Amaganya ntabangikana
N’amagambo y’Imana,
Mwandinze iyi manga
350. Mana ibamburwa n’izindi !
Imana yamaze amazinda,
Nzigama ikoro ryawe,
N’impundu zirimo urukundo
N’urukumbuzi rwinshi
355. Rw’indatwa z’Abadahanda
Bukombe bwa Mukanza,
Ubwo natebye,
Sinatakaje imbare yawe !
Sinta umwanya,
360. Ntiwandobanuye mu nyuma !
Mu mbare ndi uw’imbere
Ndi umupfumu wa Nyamurorwa
Mpora nkwereza karuregwa !
Abo turata narabarushije
365. Abahayi b’ishyanga narabahojeje !
Ngira impaka umwami umpatse
Mpakanya Rubyutsa
Ikinyoma kiramuherera, Umurundi twahize,
Yuhi ancira imihigo
370. Mutimbuzi Nyiri-ntora yica Mutaga,
Intiti zo kwa Mutaga ndazitekerereza.
Nihanura amahanga nyabwire byose
Ntabwo azampaka,
Sinakwisunga amahari
375. Narakeje Yuhi arakundaga.
Nicyo banyangira,
Ngo mpora mbaca urusa,
Rwo kubaca urutsi !
Nzi ko barindiye ku busa,
380. Bahungura ubuhake,
Izo mpeza-bwoko
Ntibagira amajyo,ntibagira amavu !
Bokamwe n’umuvumo w’umwikomo,
Yuhi abakuye ku ngoma.
385. Nce Abami urubanza,
Nicariye inkoni,
Nkomereho ,nkomere,
Ndagiye imfizi itari ubwoba
Iziri ubwoba zirayihunga !
390. Iziyishamiye ikazishyambya !
Yazishyira ku mutima zigatemba,
Iyi mfizi ya Cyurira
Yarazuriye irazirambika!
Biru b’imirama,
395. Nimuhimbya imiriri,
Muyivugirize imirenge tuyiramye,
Iyi ngoma yagomoroje imihana !
Mbasenge mwese,
Mbasobanure murasigiye
400. Ntimuvuka igisumbane,
Muri Abagabe
B’I Bukoma –sinde na Gisakarirwa
Ngizo impundu mbahaye,
Nzihaye abageni b’I Ngange,
405. N’abo mu Bugamba n’abanyakayanza!
N’abo mu Nyanzi za Kavumu,
Zitubyarira Imfizi n’isumba,
Mugasarura iyi miryango.
Mpumuriza na Nyamarembo,
410. Izo nduba ngumye nzivuze,
Nzigeze I Butare,
Kwa Nyirantare n’ I wa Ntagwe,
Mu mirinzi ya Kinyoni,
Muragahorana uruyundo
415. Rubyara izi nyonga
Izi ngoma zejeje imana
Ko muzahore mubyarira izi ngoma
Mukazazibyirurira.
Hifashishijwe
Igiitabo “Umuco n’ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu 2012 )