Difference between revisions of "Imirishyo y’ingoma"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Created page with "'''''Imirishyo y’ingoma''' ni intero z’umuriri w’umutagara w’ingoma zijyana n’umujyo w’amaringushya y’inganzo y’abazivuza.Umuriri w’Ingoma zisutse niyo majwi ya...")
 
 
Line 1: Line 1:
'''''Imirishyo y’ingoma''' ni intero z’umuriri w’umutagara w’ingoma zijyana n’umujyo w’amaringushya y’inganzo y’abazivuza.Umuriri w’Ingoma zisutse niyo majwi yazo akitwa « Imirishyo ».''
+
[[File:Abavuzi.jpg|200px|thumb|right|Abakaraza n'ingoma zisutse]] '''''Imirishyo y’ingoma''' ni intero z’umuriri w’umutagara w’ingoma zijyana n’umujyo w’amaringushya y’inganzo y’abazivuza.Umuriri w’Ingoma zisutse niyo majwi yazo akitwa « Imirishyo ».''
  
  

Latest revision as of 02:08, 23 May 2012

Abakaraza n'ingoma zisutse
Imirishyo y’ingoma ni intero z’umuriri w’umutagara w’ingoma zijyana n’umujyo w’amaringushya y’inganzo y’abazivuza.Umuriri w’Ingoma zisutse niyo majwi yazo akitwa « Imirishyo ».


1.Itonde ry’imirishyo

1.Agatimbo cyangwa se Umutimbo :Ni umurishyo wabamburaga ukanabikira

2.Agasiga :Umurishyo wiganjemo ibitego byibutsa amarere y’icyanira.

3.Ibihubi :Umurishyo wajyanaga n’imihango y’ubwiru

4.Ibitego :Umurishyo w’umuriri n’umukarago mwinshi

5.Ikimanura :Umurishyo w’Ishakwe n’Inyahura,utera Ishakwe ,ugasohoka Inyahura

6.Ikirushya :Umurishyo w’inkubiri usobetse nk’umutako w ‘ « Ikirushya»

7.Imirindi :Umurishyo w’impambara z’ingabo zitabaye

8.Indamutsa :Umurishyo uririmba « Indamutsa »

9.Inege :Umurishyo w’umwiyereko w’Ingabo

10.Inyanja :Umurishyo usuma nk’umuvumba w’amazi magari

11.Tubarushumwami :Umurishyo wibutsa itsitsurana ry’i Gisaka n’u Rwanda

12.Turatsinze :Umurishyo w’ivuga ry’amacumu

13.Umugendo :Umurishyo ujyana n’intambwe

14.Umukarago :Umurishyo ugwije impirita y’umuriri

15.Umurango :Umurishyo –kirango cy’umutagara

16.Umusabangoro :Umurishyo w’Inkarati z’Imparamba

17.Umusambi :Umurishyo usabagira Busambi

18.Umusuko :Umurishyo ushyidikana Igihubi

19.Umuterero :Umurishyo usoza Imirindi ugahereza Agasiga

20.Urukina :Umurishyo wicunda nk’Umwebeya

21.Uwabeza :Umurishyo w’umushagiriro (umushayayo )

22.Zigezikaragwe :Umurishyo uganisha ku matabaro y’ i Karagwe,wahimbwe na Nyamigezi w’i Karagwe k’Abahinda.Zigezikaragwe ni umurishyo w’imbaraga urarura amajwi y’ingoma ,ujya hose kereka mu Gasiga niho utajya no mu Kirushya.


2.Inkomoko y’Imirishyo y’ingenzi

*Umutimbo :Umutimbo w’Abahanika bita Agatimbo,ni Umurishyo wo ku ngoma ya Rwabugili.Abatimbo bari baziritse ukwezi,baza gusonza ikiraro cyavuyue,bajya guhaha .I Bwami babashatse ntibaboneka.Uwasigaye abahamagara adonda ku ngoma ,atimbagura.Maze Sebiroro wa Mushabari umutimbo wo ku Mukingo,ahimbirako Umutimbo.

Kuva ubwo Umutimbo ukabambura ,ukabikira,mu kigwi cy’Igihubi cyabamburaga kikabikira,ku ngoma za kera.Muri ibi bihe by’ubu .Umutimbo ubimburira indi mirishyo nk’intabaza yayo.Umutimbo w’Abahanika ariwo « Agatimbo » ujya kuvuga nk’uw’Abaroro n’Abakaraza,uretse Agatimbo Inyahura yako imamata inihiriza Inumvu iyo inumvura

« Iyo Ishakwe itimbaguye, Inyahura iranumvura igatanga inkuru ,Ingoma zigasukana umusuko w’Igihubi n’Urukina .Bikitwa : « UMUSUKO».Iyo Ingoma zisutse ,baherako batera UMURANGO ,ukaba Umurishyo uranga umuririr w’imirishyo n’impirita yAbiru »

*Imirindi :Imirindi iri ukubiri :Hari imirindi y’Abakaraza yahimbwe na Nyiringondo wo mu Kabagali.Hakaba n’imirindi y’Imihanika yahimbwe n’Abahanika aribo Biru bo kwa Mushushwe se wa Btsinda.Ariko ,ari Abaroro.ari Abakaraza ,ari n’Abahanika ,bose bavuza Imirindi y’Imihanika.

*Agasiga :Agasiga ni Umurishyow’ibitego uvuzwa ku ntambwe zisuma zebeya ,wahimbiwe i Gaseke ho mu Rurobwe kwa Cyilima.Agasiga kahimbwe na Nyampeta ,Umukaraza wo mu Kabagali.Hajaba hariho Udusiga tw’amoko abiri :

*Agasiga ko hasi :Inyahura zugakuranwaho ku rusoba rw’ibitego zikirigita Ibihumurizo,nabyo ariko byiyamirira binihira

*Agasiga ko hasi :Kavugira mu mirishyo isatira ibicu nk’icyanira kibyinira mu birere ,kagatungira mu kintu cy’agahuriko

*Ikirushya :Ikirushya ni umurishyo wAbakaraza ,ushyushya urugamba .Abakaraza bari mu mutwe w’ingabo zo mu Kabagali ,bari bene Nyamutege.Nibo bakuraga Gicurasi .Umutware wabo yari Rurikanga akaba ari nawe uzirikisha kwa Cyilima ku Ngabe-Kalinga.Rurikanga yaje gusimburwa na Mukomangando wasimbuwe na Sezibera ,umutware wa nyuma w’Umutege mwene Nyabirungu .Ikirushya cy’Abakaraza cyahimbwe na Seruryenge Umukaraza wo mu Kabagali.

  • Inyanja : Inyanja ni Umurishyo wo gukuramo .Uvuzwa bebeya nk’Intore basuma bakura Umusomyo nk’abasare ,bayitambuka.Inyanja yahimbwe ku rupfu rwa Rwabugili watangiye klu Kivu cy’i Nyamasheke atabarutse i Bunyabungo ku Muhindo w’1895.Inyanja yahimbwe na Muramutsa wa wa Kingali cya Rukumbi w’iNyabitare mu Butandura.

*Ikimanura :Umurishyo w’Ikimanura witiriwe Ibimanuka byamanukiye i Rurunga na Gasabo bikima ingoma y’Abasinga.Ikimanura ni Umurishyo w’Imihigo usohoka abahanga b’Inyahura.Wahimbwe na Muhombo w’Umukaraza wo mu Kabagali.Mu Kimanura Ishakwe iterera Inyahura Zigezikaragwe ,Inyahura ikayisohoka ku Ngoma zose yibanda ku Nyahura no ku Numvu.

*Inege : Kuzinga Inege ni ukwiyereka ingoma. Abiru baba baremye ingamba ebyiri ,bakavuza Umugendo w’Inege.Urugereko rukawuvugiriza mu ngamba rwebeya,abandi bakawusohoka n’ingoma mu minwe bazibyinisha muzunga.Bakavunura bagana abasigaye ku rugereko ,bakava muri wa Mugendo w’Inege batungisha Inyanja .Inege yakomotse kuri Bihubi bya Mbonyimbuga wo ku Gikomero ku Ngoma ya Musinga.Gakenyeri w’iNyarurama na Ntongwe yari umuhanga w’Inege .Yazingaga Inege yicaye ku ntebe y’inyarwanda ,cyangwa akayizinga ashinze amano ku ntebe .Nyuma uwitwaga Kibihira akajya yereka Abiru b’i Shyogwe ibyo yakomoye kuri Gakenyeri .Inege bayimenya batyo. Mu magambo avunaguye :

Ingoma zibanza Ishakwe ivuza Umutimbo.Bikaba ari ugutimbura.Inyahura ikanumvura Zigasuka.Zasuka bagatera Umurango.Hagakurikiraho Imirindi n’Umutetero,kugirango bahindurire Agasiga.Bakarindimura Agasiga ,ako hasi n’ako hejuru.Bagashyiramo Ikirushya .Ikirushya kikajyamo Inyanja .Ariko bayisuma.Inyanja yavamo bagashyiramo Ikimanura.Bagatungisha Inyanja.Uko niko imirishyo yakurikiranaga mu kuvuzwa.

I Gaseke ho mu Rutobwe niho hari Inteko y’Isuzumiro ry’Imirishyo ikagengwa na Rwiyamwa rwa Senyamisange ,akaba ariwe ucagura imirishyo agasopbanura imyiza akayishyira ukwayo,idahwitse akayigaya nyijye mu ruhame ikavuzwa n’Ibiyoranyundo .

Hariho n’Imirishyo yahimbwe kubw’Ababiligi :

*Intabana :Intabana ni Umurishyo wahimbwe na Bikamba bya Mbonera wa Rusanganira ,utuye i Nzaratsi ho mu Nyantango ,akaba yari Umwiru w’i Shyogwe w’Umukaraza.Intabana bayivuza biyamirira ,izamo Zigezikaragwe ,itunga bashyiramo Umuterero cyangwa Urukina ,kugirango boroshye amaboko babone uko bahindura undi Murishyo.

*Turatsinze :Umurishyo witwa « Turatsinze » wahimbwe ku bw’Abadage,Abega batuye Nyirayuhi bamaze gutsinda Rutalindwa. «Turatsinze  » w’undi wahimbwe na Bikamba mu w’1967 Abiru bo mu Nyantango bamaze gutsindira kujya mu Imurika mpuzamahanga ry’i Montreal. «Turatsinze» wo ku bw’Abadage uzamo Umugendo w’Abahanika bo kwa Batsinda.Naho «Turatsinze» wa Bikamba uzamo Umugendo w’Igihubi w’Abakaraza ,ufatiye ku murishyo w’Itorero ry’i Kabgayi witwaga « Ingashya ».

*Uwabeza : « Uwabeza» ni Umurishyo wahimbwe ku Ngoma ya Musinga.Wari umurishyo bavuzaga i Bwami bashagiriye,ntiwari uw’Imihigo.Wahimbwe na Mukomangando waRukikana wari umutware w’Imitwe y’Ingabo z’Abaragutsi n’Abakaraza.Iyo Nkomomoko y’Imirishyo y’ingenzi tuyikesha Bikamba Diyonizi na Muligande Yohani.

Hari n’umurishyo uririmba Isuka ukavuzwa n’Inkarati z’Imparamba,ukitwa Umusabangoro.Umusabangoro wahimbwe na Kajangwe wo ku Mukingo ari Umutimbo,ukaba warakomotse ku Mparamba za Nyirakigeli Nyina wa Rwabugili wari utuye i Buhimba ari yo Giseke .Kamere ukitwa « Amasuka».I bwami bavuzaga bikinira. Imparamba za Nyirakigeli abuzukuru bazo baracyariho bakaba biganje ahantu h’i Murera muri Komini Kinyamakara ku Gikongoro (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe).Itorero ry’ Imparamba rikoresha ihembe ry’ Inkoronko n’Inkarati arizo Ngoma z’Abahinzi b’Impombo.

Imparamba hari « Amakuci na Nyesi na Nyejuru »

*Amakuci ni Amasuka atarobanuye,ni ugutangira ,bahonda barima gusa bitaravangura.

*Nyesi na Nyejuru ,ni amasuka arambuye yirobanuye batanze uruhavu ingoma n’ihembe rivuga bakoma mu mashyi batera amasuka hejuru biyamirira cyane.Uwidoga aba yahimbawe cyane avuga ibyivugo by’Imparamba.

Bambara ibirere :Rugabwa ni ugushyiraho ikirere n’ingofero y’ikirere cy’igisukari bazingazinga bagashyiraho ingwa .Mu ihinga ry’ubudehe Imparamba zirivangura zikabyina Nyesi na Nyejuru ,zikitera icyokere zagera imuhira nyirumurima akaziha « Umwirenguro ».Ng’ibyo iby’umurishyo w’ «Amasuka».Ariwo « Umusabangoro» wo kwa Nyirakigeli.


Inkaranga

Mu Bugoyi niho habaga Itorero ry’Inkaranga ryiyerekaga « Umurambiro». Umurambiro wajyanaga n’umurishyo w’Ingoma .Kera Inkaranga ziyerekaga igihe cy ‘Amakoro zikayaherekeza ,cyangwa se mu bukwe aho bwabaga bwatashye ,nyuma y’aho ziyerekaga no mu bindi birori.

Umutwe w’Inkaranga ugitorwa witwaga Intambira zo kwa Nyiramavugo Nyina wa Rwogera .Hanyuma baje guhindura izina bitwa Intashya .Ku ngoma ya Musinga nibwo bongeye kwitwa Inkaranga.

Kwiyereka Umurambiro

Abiyeretsi babaga bambaye inkindi nk’Intore ,bambaye inzogera birabye ingwa mu ruhanga no mu gihumbi,bafita amacumu n’ingabo .Bajyaga gutangira ibirori ingoma bakayiha umurishyo ,bagatera ikobe (urwamo )cyane,bagaherako batangira Ururenge ,aribyo kugenda bakimbagira kugera ku rubuga rw’imikino.

Bagera ku kibuga bakajya mu ngamba ,bagashengerera hasohoka umwe ,umwe ,bagenda barambira bakaraga umubyimba,bagaca ikibungo ,bagaca ingaru (guca amavi bayanyuranya),biyereka icumu n’ingabo,bagashenguruka.Uko bashenguruka akaba asri nako bakomeza kurambira bagafata Ururenge bashenguruka.

Iyo Umurambiro wajyaga mu bukwe ,ibyo birori byazagamo n’Abategarugoli bazaga basabagira bashagaye basaza babo biyereka .Nyuma y’ibirori abo bashiki babo cyangwa se ba Nyirasenge ,bahabwaga inzoga yitwa « Imiranga ».Uwo mukino watangiyye gucumbagira mu itanga rya Rudahigwa,uza kuzimirira mu Bakondera

Umusabangoro w’Imparamba n’Umurambiro w’Inkaranga ni imirishyo y’imihisi ijyana n’iyo mikino y’isuka n’inkota,ntigomba Abiru b’intiti nk’umurishyo w’Inyanja wibutsa itanga rya Kigeli Rwabugili.


3.Imirishyo Gakondo

Imirishyo Gakondo ni imirishyo ya kera imwe n’imwe itaziwi intangiriro yayo.Muriyo twavuga ni iyi ikurikira :

1.Igihubi :Ni umurishyo Karande utazwi intangiriro ,niwo wonyine wavuzwagamu mihango y’ i Bwami n’igihe cy’itabaro ,ingabo z’u Rwanda ziri ishyanga .Wavuzwaga mu byiciro bitatu :Habanzaga Igihubu ubwacyo,hagataho Urukina hagaheruka Umuterero.Ariko bikaba umurishyo umwe ukomerezaho.

2.Inumvu :Ni Umurishyo wa kera wadukanywe n’Abiru b’i Gisaka bitwaga Abatimbo bacikiye kuri Mibambwe Gisanura.Uvuzwa urukurikirane n’uwitwa Umurango nta mwanya uciye hagati .Yombi niyo yabikiraga ikanabambura Umwami n’Umugabekazi.

3.Umurango :Uwo murishyo uvuzwa urukurikirane n’Inumvu nta mwanya uciye hagati .Nawo wahimbwe na ba Biru bitwa Abatimbo banyarutse mu kagoroba bajya kwiba hasigara umwe muri bo.Baba iyooo !!Bigeza igihe cyo kubikira batarahindukira.Wa wundi wabasigariyeho atangira kunumvuraUmurishyo wa wenyine ngo abahwiture babanguke ,niwo witwa Inumvu.Bagenzi be babyumvise bahindukira biruka amasigamana ,bafata imirishyo banumvaguirira icyarimwe .Uwo munumvaguro wa bose w’indunduro niwo bise Umurango.

4.Urucantege :Nawo wahimbwe n’Abatimbo bamaze kugera mu Rwanda, ku ngoma ya Mibambwe Gisanura.

5.Agasiga ko hasi :Kahimbwe na Rutwa ku ngoma ya Cyilima Rujugira.Yawuhimbiye gutamba ineza ingabo z’ uRwanda zimaze gutsinda Mutaga Sebitungwa ,Umwami w’ i Burundi ,ahitwa i Nkanda ho muri Nshili ,hakiri ah’u Burundi.

6.Agasiga ko hejuru :Kahimbwe na Nyaminani ku ngoma ya Kigeli Rwabugili ,agahimbira gutamba ineza mu rupfu rwa Nsibura Umuhinza wo ku Itambi ,amaze guhitanwa n’ingabo z’u Rwanda ku gitero cy’ iNyamirundi mu Kinyaga.

7.Intabana :Yahimbwe n’Umwiru witwaga Shango ,nawe wo ku ngoma ya Cyilima Rujugira.Hakaba hari n’agasozi bamwitiriye kari mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

8.Umusambi :Wahimbwe n’Umwiru witwaga Rubunga afatanyije na mugenzi we witwaga Njyuli nabo ni abo ku ngoma ya Cyilima Rujugira.Bawuhimbye baraye i Rukaza na Rwamaraba ho mu Marangara bagana i Bwami i Kigali.Maze nijoro bumvise Imisambi ihiga bagira igitekerezo cyo kuyiganira ku ngoma .Babikoze bumva birahwitse.

9.Urubunda :Rwahimbwe na Ruganwa rwa Ndabahambije ku ngoma ya Kigeli Ndabarasa .Yawuhimbiye gutamba ineza ku rupfu rwa Biyoro na Nyina Nyirabiyoro ,Kigeli Ndabarasa amaze kubica.Nyuma uwo murishyo i Bwami bawugeneye umuhango wo gutanga umuntu w’igihangange gusa.Ntiwavuzwaga kenshi rero.

10.Inyanja :Yahimbwe n’Umwiru Sugushimwa wo ku ngoma ya Yuhi Gahindiro ,hanyuma usakara mu Biru bose.

11.Urukinabarenzi :Urukinabarenzi cyangwa banita Zigezikaragwe rwahimbwe na Kivunangoma cya Mutabazi wo mu Ntore za Nkuriyingoma zitwaga Urugero ku Ngoma ya Yuhi Gahindiro.

12.Ikirushya :Kimwe n’Agasiga ko hejuru cyahimbwe na Nyaminani ku ngoma ya Rwabugili ,ariko agihimbiye ku mirishyo yumvise mu Biru bitwaga Abacyuriro b’ i Gisigari h’i Rucuro (Habaye muri Kongo ),Banavuga ngo ni Ikirushya gishyushya urugamba.

13.Ikimanura :Cyahimbwe na Bishumba bya Matabaro wo mu Ntore zitwaga Imanzi ku Ngoma ya Kigeli Rwabugili ,banacyita Indamutsa.

14.Ingashya :Uwo ni Umurishyo wahimbwe mu mwaduko wa za Misiyoni .

Hifashishijwe

Byakuwe mu gitabo “INGOMA I RWANDA (P.Simpenzwe Gaspard ,1992)