Difference between revisions of "Niyonshuti Adrien"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Amarushanwa y’itabiriye)
 
Line 29: Line 29:
 
::yabaye uwa 18 muri  ABSA Cape Epic (ari kumwe na Jonathan Boyer )
 
::yabaye uwa 18 muri  ABSA Cape Epic (ari kumwe na Jonathan Boyer )
 
::Yabaye uwa 74 mu bakinnyi 190 muri champion du monde Cape town.
 
::Yabaye uwa 74 mu bakinnyi 190 muri champion du monde Cape town.
'''2008''' yabaye uwa 21 muri  ABSA Cape Epic(ari kumwe na Nathan Byukusenge)
+
*'''2008''' yabaye uwa 21 muri  ABSA Cape Epic(ari kumwe na Nathan Byukusenge)
 
::yabaye uwa 7, muri Telkom Satellite Mountain Bike  
 
::yabaye uwa 7, muri Telkom Satellite Mountain Bike  
 
::yabaye uwa 1, muri tour du Rwanda
 
::yabaye uwa 1, muri tour du Rwanda

Latest revision as of 11:33, 2 December 2010

Niyonshuti Adrien mu irushanwa ryabareye muri Afurika y'Epfo
Niyonshuti Adrien (yavutse tariki ya 2 mutarana 1987) ni umunyarwanda ukina imikino yo gusiganwa ku magare, nyuma yo kwigaragaza cyane mu marushanwa nka Tour du Rwanda, Adrien Niyonshuti yerekeje muri Afurika y'Epfo gukinira ikipe ya MTN Energade.

Niyonshuti Adrien uzwi ku kazina ka manchoncho, niwe mukinnyi wa mbere w’ umunyarwanda wabashije gukina amarushanwa yo ku mugabane w’u Burayi y’ababigize umwuga ubwo yakinaga mu isiganwa ryo muri Ireland.

Ubuzima bwe bwo hambere

Niyonshuti Adrien yavukiye mu mujyi wa Rwamagana ahahoze ari muri kibungo, ubu ni mu ntara y’Uburasirazuba, yavukiye mu muryango w’abana 9 ari umuhererezi. Mu muryango we hagaragayemo impano yo gukina imikino y’amasiganwa ku magare kuko na nyirarume Emmanuel Turatsinze yamenyekanye cyane muri uwo mukino mu gihugu cy’u Rwanda mu myaka yaza 1970 kugeza 1980. Mukuru we Turahirwa Abdulhadi nawe yakinaga iyi mikino.

Niyonshuti Adrien yakinaga imikino myishi itandukanye kandi hose akagenda yigaragaza cyane nubwo yari muto, mukuru we ariko yifuzaga ko yazakina umupira w’amaguru, ariko siko byaje kugenda kuko mu 2003, Niyonshuti yagaragaye bwa mbere muri Tour du Kigali ariko ataje kurangiza, byaje gutuma ahita afata icyemezo cyo kwiyegurira umukino wo gusiganwa ku magare.

Uko yamenyekanye

Adrien watangiye kumenyekana afite imyaka 16, icyo gihe yigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange. Icyo gihe yari yitabiriye isiganwa rya Tour de Kigali, gusa ntiyaje kurirangiza kuko yarihagarikiye mu nzira kubera kuruha, nyuma yatangaje ko byari ikibazo cy’imyitozo micye kuko yari akiri umunyeshuri hari 2003. Nyuma yahise afata icyemezo cyo gukina uwo mukino nubwo mukuru we Abduruhadi yashakaga ko yazakina umupira w’amaguru hari 2004 ahita anabitangariza umuryango we, yinjira mu ikipe ya Rwamagana.

Mu 2004 yitabiriye Tour du Rwanda arangiza ku mwanya wa 4 nyuma y’abasore nka Ruhumuriza Abraham wari umenyerewe, Jonathan Boyer, umunyamerika watozaga ikipe y’u Rwanda yahise amukunda cyane kuko yari akiri muto, kandi yagaragaje ubuhanga.

Yakomeje kwitwara neza mu marushanwa atandukanye yaberaga mu Rwanda, biza gutuma atangira kujya no mu marushanwa mpuzamahanga ahagarariye u Rwanda, mu 2007 yakinnye Cape Epac SA muri Afurika y'Epfo ubwo bakinaga ari babiri babiri, icyo gihe yakinanye na Jonathan Boyer baza ku mwanya wa 18, biza gutuma amakipe yo muri afurika yepho atangira kumushaka cyane byaje gutuma mu kwezi kwa mbere 2009 asinya amasezerano ya mbere nk’ umukinnyi w’ abigize umwuga na Douglas Ryder diregiteri tekiniki wa Team MTN Energade agikinira n’ubu, akaba yongera amasezerano buri mwaka.

Amarushanwa y’itabiriye

  • 2004 yabaye uwa 6 muri tour du Rwanda
  • 2005 yabaye uwa 7 muri tour du Rwanda
yabaye uwa 2 mw’ irushanwa kuva kigali-huye
  • 2006 yabaye uwa 1 muri tour du Rwanda
yabaye uwa 2 mw’ irushanwa kuva kigali-huye
yabaye uwa 1 muri mountain bic yabereye i karongi.
  • 2007 yabaye uwa 4 muri tour du Rwanda
yabaye uwa 18 muri ABSA Cape Epic (ari kumwe na Jonathan Boyer )
Yabaye uwa 74 mu bakinnyi 190 muri champion du monde Cape town.
  • 2008 yabaye uwa 21 muri ABSA Cape Epic(ari kumwe na Nathan Byukusenge)
yabaye uwa 7, muri Telkom Satellite Mountain Bike
yabaye uwa 1, muri tour du Rwanda
yabaye uwa 1 muri mountain bic kigali – Ruhengeri
  • 2009 yatwaye imidari ibiri ya bronze muri champion d’ afrique yabereye Namibie.
yabaye uwa 3 muri tour du Rwanda
  • 2010 yabaye uwa 1 muri tour de kigali
yabaye uwa 4 muri champion d’ afrique (course contre la montre) yabereye mu Rwanda.
yabaye uwa 19 mu mikino yahuzaga ibihugu bivuga ururimi rw’ icyongereza yabereye mu buhinde, aza ku mwanya wa 4 muri afurika.
yabaye uwa 8 muri Tour of Rwanda 2010

Ubuzima bwe busazwe

Niyonshuti Adrien ni ingaragu, akaba ari umusore ukunda abantu umikino yose cyane amagare, afasha bagenzi be, nkuko abyivugira ubwe ibihembo byose yagiye abona bitari amafaranga urugero nk’amagare ntiyigeze ayagurisha ahubwo ayafashisha abakinnyi bakiri bato cyane mu ikipe ya Rwamagana.

Mu mikino isazwe akunda kureba umupira w’amaguru akaba ari umufana wa Manchester United yo mu Bwongereza, agakunda abakinnyi bo mu gihugu cya Brazil cyane Ronaldo, mu bakinnyi b’amagare yemera Armostrong na Kevin Desh.

Yadutangarije ko mu bintu byamubabaje mu buzima bwe ari ukubura abavandimwe be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yanababajwe cyane n’ uruphu rwa mugenzi we bakinanaga Gahemba Godfrey.

Hifashishijwe