Difference between revisions of "Rutabana Benjamin"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Created page with "Rutabana Benjamin Rutabana Benjamin yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye , ni umuhanzi w’ umunyarwanda, avuka mu muryango w’ abana icyenda...")
 
 
(One intermediate revision by one other user not shown)
Line 1: Line 1:
[[File:Ben.jpg|200px|thumb|right|Rutabana Benjamin]] Rutabana Benjamin yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye , ni umuhanzi w’ umunyarwanda, avuka mu muryango w’ abana icyenda abahungu batandatu n’ abakobwa batatu, se akaba yari umu pasiteri w’ umudivantisiti.
+
[[File:Ben.jpg|200px|thumb|right|Rutabana Benjamin]] '''Rutabana Benjamin''' yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye , ni umuhanzi w’ umunyarwanda, avuka mu muryango w’ abana icyenda abahungu batandatu n’ abakobwa batatu, se akaba yari umu pasiteri w’ umudivantisiti.
 
Rutabana yatangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 14 aho yaririmbiye imbere y’ imbaga y’ abantu kuri stade regional y’i Nyamirambo. Gusa se yamusabye gukomeza amashuri kuko yari umunyeshuri w’ umuhanga
 
Rutabana yatangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 14 aho yaririmbiye imbere y’ imbaga y’ abantu kuri stade regional y’i Nyamirambo. Gusa se yamusabye gukomeza amashuri kuko yari umunyeshuri w’ umuhanga
  
Line 19: Line 19:
  
 
*[http://www.benjah-rutabana.com/biographie.htm www.benjah-rutabana.com]
 
*[http://www.benjah-rutabana.com/biographie.htm www.benjah-rutabana.com]
 +
 +
 +
[[Category:Abagabo]][[Category:Abahanzi]]

Latest revision as of 11:38, 10 January 2011

Rutabana Benjamin
Rutabana Benjamin yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye , ni umuhanzi w’ umunyarwanda, avuka mu muryango w’ abana icyenda abahungu batandatu n’ abakobwa batatu, se akaba yari umu pasiteri w’ umudivantisiti.

Rutabana yatangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 14 aho yaririmbiye imbere y’ imbaga y’ abantu kuri stade regional y’i Nyamirambo. Gusa se yamusabye gukomeza amashuri kuko yari umunyeshuri w’ umuhanga

Rutabana mu gisirikare

Mu 1990 ubwo Rutabana yari ageze mu mwaka wa nyuma w’ amashuri yisumbuye, yarafashwe maze arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR-Inkotanyi, aza kurekurwa muri Werurwe 1991. Bitewe n’ akababaro yatewe n’uko gufungwa yahise yerekeza muri FPR mu Burundi nytuma aza no kujya muri Uganda.Muri icyo gihe ni nabwo yanditse indirimbo ebyiri:”Iyambere Ukwakira” yaje gukundwa cyane cyane n’ingabo za FPR ndetse na “Africa” aho yaririmbaga ibigwi by’ intwari za Afurika. Ku munsi wabanjirije intsinzi ya FPR Rutabana yakomerekejwe n’ isasu, ndetse benshi mu muryango we harimo n’ ababyeyi be bari barahitanywe na jenoside yakorewe Abatutsi.Mu 1995 nibwo yavuye mu gisirikare afite ipei rya “Su Riyetona”, nibwo yahise yinjira mu mwuga wo kuririmba.

Ubuzima bwe nk’ umuhanzi

Mu 1996 nibwo yakoze album ye yambere yise “Ijuru ry’ intwari”, mu 1998 nibwo yahuye na Rudatsimburwa Albert amufasha gufata amajwi y’ indirimbo ze, nibwo indirimbo za Rutabana zatangiye kumenyekana cyane zinyura kuri televiziyo na radioby’ u Rwanda. Mu 2000, Rutabana yarafunzwe ashinjwa gukorana n’ abashyigikiye ningoma ya cyami, nibwo yahungiye muri Tanzaniya ariko aza kugarurwa afungwa amezi atandatu nyuma arafungurwa amazew kugirwa umwere. rutabana yaje gukora Album ye ya kabiri yise “Imbaraga z’ urukundo”, irimo indirimbo yanditse afunze, Mu 2001 yaje gusubiramo “Afrika” Mu 2002 MTN yateguye ibitaramo byinshi aho Rutabana yagiye atumirwa, Rutabana akomeza kuririmba ahantu henshi mu gihugu.

Mu 2004 yerekeje mu gihugu cy’ u Bufaransa mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we. Abifashijwemo n’ abanyarwanda baba i Burayi yatangiye gukora ibitaramo my Bufaransa no mu Bubiligi.

Mu 2007 nibwo Rutabana yasohoye albu, ye ya kane yise “Le retour d’ Imana” ikba yari igizwe n’ indirimbi zo mu njyana ya Reggae.

Hifashishijwe