Difference between revisions of "Amateka y’ubwanditsi nyarwanda"
(Created page with "''Uko Abanyarwanda barushagaho kugenda bamenya gusoma no kwandika, niko barushijeho gucukumbura n’ibiri mu muco wabo basanga byajya mu nyandiko, ibyo bikaba byaratunye ubuvanga...") |
|||
Line 904: | Line 904: | ||
Indirimba z’abo bahimbyi ni nyinshi cyane.Ushaka kwiga I Kinyarwanda ,ushaka kumenya imvugo isukuye yazisoma ,akazisesengura.Ndetse zimwe usanga zifite ikeshamvugo rihanitse.Izo ni nk’iza Rugamba ,iza Mudashimwa n’iza Nkurunziza. | Indirimba z’abo bahimbyi ni nyinshi cyane.Ushaka kwiga I Kinyarwanda ,ushaka kumenya imvugo isukuye yazisoma ,akazisesengura.Ndetse zimwe usanga zifite ikeshamvugo rihanitse.Izo ni nk’iza Rugamba ,iza Mudashimwa n’iza Nkurunziza. | ||
+ | |||
+ | [[Category:Amateka]] | ||
+ | [[Category:Ikinyarwanda]] |
Latest revision as of 02:40, 23 April 2011
Uko Abanyarwanda barushagaho kugenda bamenya gusoma no kwandika, niko barushijeho gucukumbura n’ibiri mu muco wabo basanga byajya mu nyandiko, ibyo bikaba byaratunye ubuvanganzo nyandiko burushaho kwamamara .Muri iki gice niho tugiye kurebera hamwe amateka y’Ibyamamare mu bwanditsi, mu busizi n’ibindi, byagiye bishyira ahagaragara inyandiko zabo kuva aho ubuvanganzo nyandiko butangiye kuba gikwira.
Contents
Padiri Gafuku Balitazari
Mu banyarwanda bize,uwaba yaratangiye guhimba yandika ni Padiri Gafuku Balitazari.Mu gitabo yise “IGITABO CY’ABANYESHURI BO MU RWANDA “,abenshi bitaga “NYIRAMBOHERA “,yashyizemo imigani ya Kinyarwanda n’indi yihimbibye afatiye ku byo yasomye.Yashyizemo n’indirimbo nziza irata u Rwanda ,abarutuye n’imisozi yarwo,ibibaya,ibirunga ……. Iki gitabo yacyanditse mu w’1929.
Umuhimbyi Kagame Alexis
Kuvuga Padiri Kagame ukwe ,tutamuvanze n’abandi ni ukubera uruhare yihariye wenyine mu buhimbyi.Kwiga ibya kizungu yarabyize.Gusakuma no gusesengura ubuvanganzo nyarwanda ntawashidikanya ko ariwe wa mbere n’ubwo tuzi neza ko atabimazeyo ,akaba yarakunze ku buvanganzo bukomereye rubanda rusanzwe.Kuba na none Kagame ari umwe mubize binjiye bwa mbere mu nganzo,agashyikiriza rubanda mu nyandiko ibyo yayivumbuyemo ntawabishidikanya. Icyo twakwibaza mu magambo make, ni imiterere y’inganzo ye.Kugirango twumve gahoro inganzo ye twasuzuma ,na none tudacukumbuye binonosoye ibi bitabo bye :-Isoko y’amajyambere
-Umuririmbyi wa Nyiribiremwa
-Indyoheshabirayi
-Matabaro
Muri ibi bitabo,ibitatu bya mbere byerakana ko Kagame ari umuntu wize isesengura rya kizungu,akiga inzira z’ubuvanganzo nyarwanda.Yagiye guhimba rero afata itsimburiro ritari risanzwe ,ariko akurikiza inzira zari zisanzwe .
-Mu “ Isoko y’amajyambere” usanga yarasesenguye amateka y’abami ,imitegekere yabo,maze ahimba akurikije inzira y’ibisigo by’impakanizi.Atangirira ku bami ba kera agakurikiza injyabihe .Abanza gusingiza buri mwami ,arata ibikorwa bye hanyuma akagira ibyo amuneguraho.Ibyerekeye amanegu tubirebe gato mu byo yavuze kuri Yuhi Musinga.
Umwami wimye none ni YUHI,
Izina risanzwe ni MUSINGA.
Ingoma yahawe ni ubukombe
Ntigikotanira iby’abandi,
Ubukuru bwayo buraheraheje,
Ibaye im;pangare nk’izuba
Iyo rikakamba ijuru ricyara,
Umunsi utyaye rikaba ihangu
Abami babimbuye um urishyo
Ni nk’izuba rya mu gitondo
Lirasa ryoroheje ubushyuhe
Ku gasusuruko rikazuyaza
Ryajya kwema rigana iheru
Aho mu mfundiko y’igisenge
Rigasagamba ijuru mu bwiza
Rikaba uziraho impiza.
Abasekuruza b’ingoma zindi
Baratsinze barema u Rwanda
Umurage warwo ntiwabahwema
Banga kumva ingabe iruhande.
Ibihugu bindi birabibumba
Umwaga wabo utura inkiko
Bagira Rurema wabibeteye
Irabahugukira irabayobora
Amaso yabo iyaha urusango
Ruvuta amahugu aza kubakeza
Amaboko yabo agaba ataneshwa
Imihigo yabo yitwa « icy’umwe »
Ibaha gutunganya iki gihugu,
Bagitegurira ingoma y’ubu.
Iherezo ibonye inkiko ziheze
Ingoma y’u Rwanda ari ubukombe
Irembuza abazungu I Burayi
Bazana amajyambere ahanitse
Yuhi bahangana amaze kwima
Idini ya Rurema yadukira aho.
Ibyawe biraruhije Musinga
Ntabwo uri umwami nk’abandi
Abakubimburiye ni kera
Bamaze kujya mu bitekerezo.
Ubavuze neza mu mico yabo
Ubagaye cyangwa amageso yandi
Abo bagabiye ntibakiturimo
Ntawe byateramo akantu.
Kabone Rwabugili uheruka
Abo yatesheje baragiye
Bamaze kuba mbarwa simbeshya
Nawe ubwo agiye kwibagirana
Naho abo wayakamiye bakuzi
Nibo badendeje mu gihugu.
Kubona kandi ko batubyaye
Imivumo niyo idutera ubwoba !
Nabakugaya kandi ni benshi
Uwakurata akagenderaho,
Mbona ko zamurya butahira
Azira gupfobya ingingo zabo
Ibyawe biragoye urabirora
Impande zose biraduhanda !
Ubimpe nubahuke kukubaza
Ngira inama uko nagenza
Ba so baguhaye ubwami,
Mbe nabaratiye ishyaka bose
Ninkugeraho mere nk’ikiragi !
Mbwira kurahirira Kalinga,
Ukuri gusanzwe kurushya abantu
Ukoraho ukumva ari nk’umunyonza
Ihame riryohera amatwi yacu
Niryo berekeje ku bandi.
Na hato utankeka uburyarya
Nsutse ku kirago ibyo ntekereza
Umenye ko ntazanywe no kukwinja
Ari ukugisha inama ibyo gusa.
Umuntu utangiye ibyo guhimba
Asanzwe ashira ubwoba urabizi
Ikiguri cy’amagambo dutinya
Haba ubwo anyaruka agakozamo agati.
Ngirango ntuyobewe ko hariho
Abahwihwisa bongorerana
Ngo igihe yimye Ingabe Kalinga
Bayitungamiye Mibambwe.
“Utazi irengero ry’amagambo
Ngo avuga ko umuyaga ari igaju “
Nta miziririzo nkurikije njye :
Umwami n’uwumvwa n’igihugu
Apfa kuba ari umumhungu wa nyirarwo
Adataruwe I bwoko muhana.
Ntawe uvukana imbuto na buza,
Uko injiji ziyemeza icyo kinyoma.
Uretse jye ko ndi Umukirisitu
Si mbe nitaye kuri utwo
Nzi uko batora umwami nyirarwo
Kuva aho ninjiriye mu Bwiru
Ingoma watesheja Rutalindwa,
Sinkibyumva inkuru mbarirano,
Aho banyerekeye umuzi wabyo
Naretse kukugirira amakenga.
Sinshobora kubirondora
Kuko bandahije kubihisha
Kereka ingingo imwe niyo nduzi
Ishobora kwerurirwa rubanda
Ntabwo bazi ibyo ku Rucunshu
Ko byatangiye ingoma zindi
,Ko ari intambara y’akarande
Ihera kera kuri Mazimpaka
Ko kuva Cyilima giheruka
Abiru bagumya kuzibika
Yuhi Gahindiro akabigogora
Akabiha inzira ikwiriye kubiheza
Mutara Rwogera yabigeramo
Akima ari inganzwa inogereje
Agakosa mu izingiro ryabyo
Ari nyina ushegeye ibyaziraga !
Ko mu itanga rya Mutara uwo
Rwabugili yimitswe mu bice
Urwa Mibambwe rwo ku Rucunshu
Akarukirira ku kaburembe !
Simbivuga impuha ngo mpimbe
Abiru baracyariho bemshi
Nibo nabyumvanye mu mvaho
Ndatangara mbura undi mbwira.
Icyampa ngo rubanda rw’Umwami
Bareke kwikorera Ubwiru
Be kugira ijambo baterura
Ryerekeye Yuhi na Mibambwe !
Ko imiziririzo ya Kinyarwanda
Abiru aribo shingiro ryayo
Ingenzi muri bo iyo zibumbye.
Zikemeza kwica Mibambwe :
Usigara wibwira iki Muntu
Mu marangamutima iyo ugononwa
Wongorerana amazimwe ntazi
Ngo Yuhi yibiwe ingoma Atari we ?
Ijambo ryabyo ridasheshereje
Ndisabye Abiru ba Kalina
Ryo kubavura urubwa baterwa
Dore aho bahishiye amabanga !
Umwami uzima siwe batora
Umugeni niwe ushakirwa Ubwami :
Ngaho muri nyina w’Ubwiru !
Umugabe mbere ni nyina w’Umwami !
Umugeni warongowe azacyima
Amara kubyarira ingoma abana
Ingabe bakayihereza umwe
U Rwanda akarugengana na nyina
Umugeni nk’uwo igihe yakenyutse,
Agasiga umwana akiri mututsi :
Nyuma ntiyimikanwa ubupfubyi,
Ahabwa nyina bamutsindiriye.
Nyamara Umugabekazi utowe
Ategekwa kuba atagifite umwana
Uturuka ku ngoma ,wakwima :
Baba batinya amarwanirize .
Kigeli yimitse Rutalindwa
Ateshwa mu Bakono amuha Umwega
Arenga itegeko abigungumitse
Ingero ari Cyilima na Ndabarasa.
Ashyiraho iyindi mbarutso ikabije !
Amutsindira umugore ubyaye
Uhetse umwana w’ingoma ikadibwe !
Abiru bishingami icyara
Nziko yatumye Umwiru w’ingenzi
Kubaza undi muhanga Bibenga
Rwogera yatoye atabara
Kuba mukuru w’ayo magambo.
Dore ko bene abo Banyamugogo
Batageraga iBwami na gato !
Rwabugili atuma iwe kumubaza
Ati “ Uranshimisha ute Mibambwe ?“
Undi ati “Kigeli cya Mutara urite ,
Ubaye Kimari cya Rugenge
Umugore ucukije umutabazi,
Wimikiye iki Abami babiri :
Abiru babiroraga neza
Ko uwo mugore uhetse umuhungu
Utagira isano na Rutalindwa
Abaye inkeke y’amagomerane.
Bati :umugeni uhawe Kalinga
Agatsindirwa afite uwe mwana,
Atari we wibarutse Mibambwe,
Bitumye na Musinga aba Umwami !
Abagabo babiri ndetse na benshi,
Na mbere byarabonetse ,bibaho
Icyahugenzaga ntibisohoke
Ni ugushyira hamwe kw’Abiru.
Naho ubwo Rwabugili atabaye,
Yari yabazanyemo impagarara
Ashyira n’irubi intambara yabo
Navuze y’akarande mu bwime,
Ab’igice cyagushwaga hasi
N’uwo murage wabapfukiranye ,
Ushigaje kabazahaza uruhemu,
Ingoma ndwi ubariyem Rutalindwa,
Bati “ubwo Rwabugili ahavuye
Nimucyo twikura mu kaga !
Asize aduhaye inzira itagoramye
Ubwo Ingabe ibangikanyije babiri !
Ni urubanza ruruse ababntu
Nibaruburanishe imiheto
Mu magorane niko bisanzwe :
Imana niyo ikiza ku rugamba
Uwo yahitiyemo ingoma y’i Rwanda
Imuha kuganza abamwangirira
Akaba umugizi wacu rukumbi
Undi akaba yirabuye agacurikwe
Umunsi berera ku Kiyanja
Muhigirwa n’abandi babizi
Bati « Mibambwe bigire bwangu
Uvaneho uyu mwana Musinga .. »
Ati :reka byaba ari uguhemuka !
Ateze ate kwigera uwayibanje
Nibwo bamwishe dondi dondi ,
Bakamusongera ku Rucunshu
Ngaho ku Rucunshu mu Bwiru !
Abo ngaya si ababivuga impuha
Mpinyura ibanga ry’ababipfurika
Ngo baratinyirira igihango !
None nkwibarize Musinga
Ndagomye ntakurase ubutwari
Bw’uko wimuye Rutalindwa
Ukima Ingabe yabanje kwenda !
Karara , Burabyo na Baryinyonza
Sekarongoro,Nyamuheshera,Rangira
Muhigirwa n’abandi ndekeye aho ,
Kubishimaho birakwiye !
Kubiswa ku ngoma biri kera
Rwaka yimukiye Rujugira.
N Rutalindwa gupfa si ngombwa
Aba yarakomye yombi ukarwima.
Ntibakarenganye na Rubanda !
Rwabugili yarimye amsinde,
Abo ku Rucushu barayatabira
Ni inzigo yabayemo ingaruka !
Si amarwanirize ya Kalinga
Yahekuye so ku rugamba
Niwe warimbuye imbaga abyaye
Umunsi w’inkota y’I Mbilima
Umwana utubaha uwamuhetse
Uvuna urugori nyina atamirije
Imana irindira ko acutsa
Ikazamwihora mu bwenge !
Turagushima iyo bakurata
Ko washyikirwaga n’abatindi !
Uvugwaho wa mugani w’Abami
Ko amatwi yabo ntawe anena
Maze se ngiye ntagaye na busa
Uko nabigenjereje Inzira zose
Ntiwamveba ngo ndi indyarya ?
Burya wabaye igitangaza !
Nta mugabo wagushyigikira :
Wabona he uwubatse abyaye
Ushobora kwizirikwaho na nyina
Akiyumanganya aho wagejeje ?
Umugabo atura ubwe n’abagore be,
Nyina ntiyamuniga n’inshuke
Ntiyamwigiraho n’inshege ,
Igeza gusenda n’abakazana !
Urugero waduhaye rw’imuhira
Uwarukurikiza wamuyobya 1
Kumvira ababyeyi muri ibyo
Ni ukurenguka biragoramye !
Baca umugani wun di ,Musinga !
“Agahuru uzasigaho amaraso
Ntukarenga uDakomeretse ! “
Nyoko yakoreye so amarorerwa !
Ubonye ngo abazungu baraza
Bagira ngo mutegekane iki gihugu
Ukabananira ukanga kubumva,
Ari “Nkabyankurohe “ukugandisha !
Ubuze uko umwikurra ngo utegeke
Abiru bati “shyiraho undi mwami,
Umusore ushoboye ibya kizungu
Ugumye umusazanire Kalinga !
Nyirayuhi arabyica,urekere aho
Atinya kubisa Mutara wawe !
Kwanga kunywa si ibyo mugaya njye :
Irya gatanu rirabitubuza !
(Basomyi ntimurengwe n’ingingo :
Ni umuziro mu Bwiru kera :
Byari ngombwa ko umugore ahava,
Iyo ingabe ihawe umwuzukuru we )
Baseka ko yarimbuye u Rwanda
Nyuma akaryoherwa n’amagara ye ,
Umwicanyi uhemuwec n’ubugingo
Abigawe byageze aho kurigita !
Amaze kukwigiza Kamembe
Arahiyarura akujugunya Kongo !
Ngo “haba uwo mutekana amanyama,
Yabona ahiye akayagusigira ! “
Uwahungabanyije ingoma yawe,
Ni nyoko waguciyeho igihugu:
Amakuba yagushyize ika Waga,
Ni we rukumbi waguteye !
Usigeho kubishyira ku Bazungu
Bakoze ibikwiriye Kalinga :
Iyo bayikurekera tuba turi he ?
Mutara ko yayisanze imuhero !
Ingoma zizaza ni Yuhi zizi :
Niwe zizatarika mu rubuga !
Abazi imvaho tubyihoreye
Twaba tumuhanye by’igihemu.
Irihozwe none rizavugwa ejo
Ndayobora umugayo w’ubuvivi \ Uwarwishigishiye naberwe
Yuhi dukwoye kumubabarira .
Kandi mwumvireko n’iyi ngingo
Basomyi mubitoze ab’imuhira :
Muri bo uwisuka mu butegetsi
Ishyerezo usanga byadogereye !
Umugore uzahira abo utwara,
Aberwa no gutura igikari
Avugana ituze n’abaja mu nzu,
Akikijwe n’incuke agaburira.
Naho umwe wasaguza amagambo
Urugo arubyagizamo impagarara
Amazimwe akarucamo umushikirano
Imbaga irutuye akayidogereza .
Ukurikije amagambo akubwira
Ntumurangarane ngo ahora,
Ashoza intambara zaikuruhije
Aho kurusakazamo impundu
Mu “Umuririrmbyi wa Nyiribiremwa “dusangamo inzira y’amazina y’inka ,ariko itsimburiro ari ibintu bya Bibiliya na Tewolojiya (Iyobokamana ) byamucengayemo.Harimo ubuhanga buhanitse n’ikeshamvugo.Avuga Imana ukagirango yarayibonye,yasebya Shitani ukagirango yaramunukiye,yavuga intambara y’amashitani n’abamarayika ,ukagirango yari ayihagazeho,afite icyuma gifata amapica.
Mu “Indyoheshabirayi “Kagame yakurikiye inzira y’amazina y’inka n’iy’ibisigo by’ubuse,ariko itsimburiro ari itungo ry’icyaduka mu Rwanda.Yitegereje ingurube ,ayireba imiterere n’ingendo ,arayishushanya,mu nyandiko .Nyuma y’ibyo akoresha akanyayenge kazimije,ayihereza urugendo ijya mu birori byatumiwemo abakomeye,maze sinakubwira ibyo bikomerezwa arabishamba ,abitera ubuse,ari bwo bubyara bwo mu Kinyarwanda rusange buba mu bisigo by’ubuse.Yagize inkurikizi yuko yasebeje Rezida,Umwami n’abatware ?Reka da !Abo bose bumvise ibyo aribyo kuko bari bazi inzira z’ubwo buvanganzo ,yenda butashobokera ibihe turimo ubu,uretse ko bujya guhura n’imvugo nshushanyo yo mu binyamakuru byo mu bihugu bya za Burayi na Amerika.Mu by’ukuri aka gatabo ni umukino wuje urusetso !
Ibyerekeye “Matabaro “biroroshye.Matabaro ni Tintin wo mu bazungu.Kagame agomba kuba yarasomye Tintin.Ndetse ntawabishidikanya.Kagame yasomye Tintin, imujyamo,iramushimisha,bituma ahimba ikintu gisa nayo kugirango gishimishe Abanyarwanda.Ngiyo inkomoko ya Matabaro ,ariwe muterabitwenge.Igitabo cya Matabaro ntikitwa igitabo nyagitabo.Ni utuntu twajyaga dusohoka muri Kinyamateka .Kagame yisaziye atatugejejeho ako gatabo kibumbiye hamwe.Byaba byiza gasohotse ,abato n’abakuru bakagasoma.Abo muri iki gihe bazi Matabaro ni bake cyane.
Abanditsi b’irushanwa ryo mu w’1952
Mu mwaka w’1952 ,habayeho irushanwa ry’ubwanditsi.Ryari rishyigikiwe n’ikitwa “Les amitiés Belgo –Rwandaise “.Uwabaye uwa mbere icyo gihe ni Padiri SEKAMONYO Rafayeli,wanditse yitwa Dawudi Rubimburirangabo.Yanditse mu kinyabupfura cya Kinyarwanda,cya gikirisitu nicya kizungu.Icyo gitabo cye cyerekana imico myinshi yo hambere.Harimo ndetse ibintu byinshi bishobora gusetsa umuntu wo muri ikigihe.Igitabo cyabaye icya kabiri ni icy’uwitwa MUNYAKAZI Simoni.Icyo gitabo yacyise “NTABAJYANA “.Ni “Roman ” ( Inkuru ndende ) yanditswe bwa mbere na mbere n’umunyarwanda kandi mu Kinyarwanda. Inyandiko ya Kinyamateka
Kinyamateka yadutse ari ikinyamakuru cy’iyobokama Gatolika.Yatangiye mu w’1933, Itanga ibitekerezo by’iyobokamana na n’ubu itaratezuka kuri iyo ntego.Ariko, icyo kinyamakuru nticyahagarariye ku byerekeye iyobokamana gusa,cyagiye gicengeza n’ibindi bitekerezo byinshi kandi binyuze inzira nyinshi.Kubishyira ku murongo cyangwa ku mbonerahamwe by’inyurabwenge bikaba ari ibintu bitoroshye. Bigomba icukumbura ricengeye tudafitiye umwana uhagije muri iki gihe.Ariko tugiye kugerageza gutanga inzira zicishishirije z’imyandiko yakunze kujya itangaza muri icyo kinyamakuru.Mbere yo gutanga izo nzira ,byaba byiza twibukije mu magambo make cyane umurimo w’imena Kinyamateka yakoreye u Rwanda.Kinyamateka niyo yigishije Abanyarwanda gusoma no kwandika.Iyo tuvuze gusoma ntibivuga kumenya gusa inyuguti no kuzisobanura,ahubwo bivuga kumenya kumva no gutekereza ku byanditswe dushyikirijwe n’abandi.Kumenya kwandika,nabyo ntibivuga kumenya gushushanya amagambo n’inuyguti,ahubwo bivuga kwibaza no gushyira ku murongo ibitekerezo bikurimo ,ukamenya no kubishyikiriza abandi umaze kubigorora ku buryo wumva bugushobokeye. Reka tugaruke ku nzira z’imyandiko ya Kinyamateka. Imyandiko y’Iyobokamana
Usibye imyandiko isobanura amavu n’amavuko y’iyobokamana Gatolika ,hagiye haboneka imyandiko isingiza bimwe mu biranga ibikorwa cyangwa ingingo z’iryo yobokamana. Ingero :-Ibisingizo bya za Kiliziya zuzuye kandi zatashywe.Twatanga urugero ku gisingizo cyanditswe na Bruno NKURIYINGOMA w’I Kibeho .Icyo gisingizo gifite interuro yitwa “Umva rushengerwamo abarenzi “ -Ibisingizo by’iminsi mikuru ya Kiliziya -Ibisingizo bya Bikira Mariya Imyandiko y’amakuru n’amateka
Iyo myandiko ni myinshi ,ku buryo nta washobora kuyirondoyra adafite inimero zayo zose zasohotse. Imyandiko y’impaka
Iyo myandiko yafatiye ku bibazo byagiye bivuka:Ibikingi,ubuhake,Damokarasi,inkwano,amasambu,n’ibindi…..Ni ubwoko bushya bw’imyandiko. Indirimbo n’imivugo
Kinyamateka yakunze kujya itangaza imivugo n’indirimbo bihimbitse neza.Ari iyo mivugo,ari n’izo ndirimbo ,bifatiye ku matsimburiro atandukanye :gusingiza ibikorwa bya Kijyambere,gusingiza amatwara nyoboragihugu (Politiki ),gushima cyangwa se kugaya imyifatire y’abantu n’ibindi.Ingero zabyo zo ni nyinshi ,ariko iz’ingenzi ni izi zikurikira :
Ingero :Ikivugo cy’urukundo: MUNEZERO Yohani Mariya Inzoga iratwicira tuyireba: SEBAGANWA Dismas Ururimi: SEBYATSI Benedigito Icyorezo cyica kandi gica umubano: KABARIRA Ewusitaki Busore bwanjye: BUDARA Emili Umunyakigali: BYUMA Faransisiko Saveri Agahinda k’Umusizi: GAPIRA Aloyizi Ibara ry’umutindi: GAPIRA Aloyizi Isengesho erya Karani ngufu: GASANA Rwamuza Emweri Ntuzateke umutwe Depite we: GASANA Rwamuza Emanweli Isengesho rya Kabwera: MUKAGASANA Ema Ruswa ngiyo irahise: SEBUTO Yohani Mariya Viyane Ifaranga: SEBUTO Yohani Mariya Viyane Amahoro ,amahoro: SEBUTO Yohani Mariya Viyane
Ibitabo by’amarushanwa
Mu w’1971 habayeho irushanwa ryerekeye umwka w’igitabo.Iryo rushanwa turikesha ibitabo : -Aho mbikenge: NSABIMANA Yohani Kirizositomu - Nta byera: KANTENGWA Vigitoriya -Mafene ngiye mu mujyi: KAMUGUNGA Karisiti -Imigani n’inshoberamahanga bisobanuye: KAYIGANWA Karoli Mu w’1975 hongeye kuba irindi rushanwa ryerekeye umwaka w’abari n’abategarugori .Naryo ryaduhaye ibindi bitabo : -Umubyeyi w’imbabazi: BAHINYUZA Inosenti -Nyampinga Iwacu amahoro
Ibitabo bitari iby’amarushanwa
Nyuma y’ubwigenge hakomeje kwandikwa ibindi bitabo byinshi.Bimwe ni imikino twakwita iy’igitaramo .Ibindi ni ibitabo by’inkuru mpimbano (romans) ).Ibyo bitabo ntidushoboye kubirondora byose .Ntidushoboye no kugira icyo tubivugaho gishingiye ku isesengura.Ibyo aribyo byose ,iyo umumntu yitegereje gahoro ,asanga ibyo bitabo byaranditswe n’abantu bize kandi basomye ,ariko kandi basogongeye ku muco wa Kinyarwanda.Ibyo by’umuco biherako bigaragara kuko usanga benshi baragiye bafatira ku migani ya Kinyarwanda kugira ngo bagire icyo bavuga ku biriho.Mbese ni cyo kimwe n’abo twavuze mbere bo mu irushanwa.Bamwe bo muri iryo rushanwa ni aba bakurikira : Ntuzakunde intati; Y .K Nsabimana Mburanye Rucunshu: Y .K Nsabimana Igendere Hweza; A. Rukebesha Mbese Uwera urarizwa n’iki: E.Rutesiya Impundu kwa Makuba: Karoli Kamugunga Mureranyana: Faransisiko Byuma Umugore gito: Epimaki Ruhashya Amibukiro; Sipiriyani Rugamba Umusogongero: Sipiriyani Rugamba Cyuzuzo: Sipiriyani Rugamba Subira ku isoko : Jean de Dieu Nsanzabera Inka z’indatwa: Jean de Dieu Nsanzabera
Aba bahimyi babiri duherukiyeho (Si ukuvuga ko aribo banyuma mu kwandika) bari bakwiye kuvugwa mu buryo bwihariye.Impamvu ikaba y’uko ibyo banditse ari byinshi kandi bikaba binahanitse cyane cyane mu mvugo.Imvugo yabo ni iy’Abasizi n’Abisi ba kera.Si ukuvuga ko babiganye ,ahubwo nuko bacengeye ikeshamvugo ryabo.Icyakora ntibanakurikije inzira ya Kagame ngo buri gitabo usange gikurikije inzira y’abasizi cyangwa se iy’abisi.Bagenda banyuranya ku buryo bahawe inganzo yabo yihariye.Birumvikana ko nanone amatsimburiro yari atandukanye n’aya kera.Nta Mwami basingiza,nta n’ingoma .Muri make ni ab’ubu bavuga iby’ubu cyangwa ibyo umutima wabo uzirikana.
Abaririmbyi
Kuva aho igihugu kigaruriye ubwigenge,habonetse abahimbyi benshi b’indirimbo.Kubarondora bose bikaba bitoroshye.Bose kandi ntibahimbaje mu buryo bumwe.Hari abahimbaje kubera ururirimbo rwabo,hakaba n’abahimbaje kubera imvugo yabo .Muri ibi icyo dutereraho akajisho si ururirimbo ,ahubwo ni imvugo.Abaririmbyi baririmbye amatwara y’ibiriho turimo,baririmbaa ibyo babona ,bagaya cyangwa se basingiza,baririmbye akarahamutima.Dore ingero zimwe nazimwe z’abo baririmbyi : -Mudashimwa
-Impara
-Umuriri
-Kapiteni Nsengiyumva
-Salus Populi Rugamba (Amasimbi n’amakombe ) n’abandi
Indirimba z’abo bahimbyi ni nyinshi cyane.Ushaka kwiga I Kinyarwanda ,ushaka kumenya imvugo isukuye yazisoma ,akazisesengura.Ndetse zimwe usanga zifite ikeshamvugo rihanitse.Izo ni nk’iza Rugamba ,iza Mudashimwa n’iza Nkurunziza.