Difference between revisions of "Amasano y’Abanyarwanda"
Line 1: | Line 1: | ||
− | Abantu benshi bakunze kwibaza ku ruhererekane | + | Abantu benshi bakunze kwibaza ku ruhererekane rw’[[amasano]] mu miryango y’Abanyarwanda ndetse n’abandi batuye ku isi bagize urusobe rw’iyororoka ry’ikiremwa Muntu .Kenshi na kenshi ugasanga benshi banabyitiranya. Aho ni naho hava ikibazo cy’ingutu cyo kumenya uwo mushobora kurwubakana ntihavuke ikibazo.Muri aka kanya tukaba tugiye kubibavira I Muzi, tukabigera I Muzingo. Mbere y’uko dusubiza iki kibazo, reka tubanze dusesengure amasano y’abanyarwanda. |
'''*Amasano ya bugufi''' | '''*Amasano ya bugufi''' |
Revision as of 01:43, 14 July 2012
Abantu benshi bakunze kwibaza ku ruhererekane rw’amasano mu miryango y’Abanyarwanda ndetse n’abandi batuye ku isi bagize urusobe rw’iyororoka ry’ikiremwa Muntu .Kenshi na kenshi ugasanga benshi banabyitiranya. Aho ni naho hava ikibazo cy’ingutu cyo kumenya uwo mushobora kurwubakana ntihavuke ikibazo.Muri aka kanya tukaba tugiye kubibavira I Muzi, tukabigera I Muzingo. Mbere y’uko dusubiza iki kibazo, reka tubanze dusesengure amasano y’abanyarwanda.
*Amasano ya bugufi
1.Data: Ni umubyeyi wanjye w’Umugabo
2. Mama: Ni umubyeyi wanjye w’umugore
3.Mama wacu: Ni umuvandimwe wa Mama w’igitsina-gore.Iyi sano ishobora kugera no kwa ba Se wabo wa Mama.
4. Data wacu:Ni umuvandimwe wa Data w’igitsina-gabo. Iyi sano ishobora kugera no ku kwa ba Se wabo wa Data.
5. Masenge: Ni umuvandimwe wa Data w’Igitsina-gore (Mushiki wa Data). Iyi sano ishobora kugera no kwa ba Se wabo wa Data.
6. Marume:Ni umuvandimwe wa Mama w’igitsina-gabo (Musaza wa Mama). Iyi sano ishobora kugera no kwa ba Se wabo wa Mama.
7.Sogokuru:Ni umubyeyi w’igitsina-gabo ubyara Data cyangwa se Mama.Iyi sano ishobora kugera no ku bavukana na we kugera no kwa ba Se wabo.
8. Nyogokuru:Ni umubyeyi w’igitsina-gore ubyara Data cyangwa se Mama. Iyi sano ishobora kugera no ku bavukana na we kugera no kwa ba Se wabo.
9.Mushiki wanjye:Ni uwo tuvukana duhuje ababyeyi bombi w’igitsina-gore ,ashobora no kuba avuka ku mwihariko wa Mama cyangwa se wa Data, ni ukuvuga tudasangiye ababyeyi bombi.Undi ushobora huhabwa iyo sano,ni uw’igitsina-gore ukomoka ku bavandimwe ba Mama b’igitsina-gore cyangwa se abavandimwe ba Data b’igitsina-gabo.
10.Musaza wanjye: Ni uwo tuvukana duhuje ababyeyi bombi w’igitsina-gabo ,ashobora no kuba avuka ku mwihariko wa Mama cyangwa se wa Data, ni ukuvuga tudasangiye ababyeyi bombi.Undi ushobora guhabwa iyo sano,ni uw’igitsina-gabo ukomoka ku bavandimwe ba Mama b’igitsina-gore cyangwa se abavandimwe ba Data b’igitsina-gabo.
11. Murumuna wanjye: Ni uwo tuvukana duhuje ababyeyi bombi ,ariko muruta ubukuru ,ashobora no kuba avuka ku mwihariko wa Mama cyangwa se wa Data, ni ukuvuga tudasangiye ababyeyi bombi.Undi ushobora guhabwa iyo sano,ni uw’igitsina-gabo ukomoka ku bavandimwe ba Mama b’igitsina-gore cyangwa se abavandimwe ba Data b’igitsina-gabo.ariko murutaa ubukuru,iyi nyito ikoreshwa ku bitsina byombi (gore na gabo).
12. Mukuru wanjye: Ni uwo tuvukana duhuje ababyeyi bombi, ashobora no kuba avuka ku mwihariko wa Mama cyangwa se wa Data, ni ukuvuga tudasangiye ababyeyi bombi.Undi ushobora guhabwa iyo sano,ni uw’igitsina-gabo ukomoka ku bavandimwe ba Mama b’igitsina-gore cyangwa se abavandimwe ba Data b’igitsina-gabo.ariko anduta ubukuru,iyi nyito ikoreshwa ku bitsina byombi (gore na gabo).Iyo Sano ikoreshwa kandi ku bakomoka kwa Data wacu cyangwa se kwa Mama wacu, iyi nyito ikoreshwa ku bitsina byombi (gore na gabo),.
13.Mukuru wanjye wo kwa Mama wacu:Ni umuvandimwe unduta ubukuru, ariko akomoka kwa kwa Mama wacu, iyi nyito ikoreshwa ku bitsina byomb i(gore na gabo).
14.Mukuru wanjye wo kwa Data wacu:Ni umuvandimwe nduta ubukuru ,ariko akomoka kwa kwa Data wacu ,iyi nyito ikoreshwa ku bitsina byombi (gore na gabo).
15. Murumuna wanjye wo kwa Mama wacu: Ni umuvandimwe nduta ubukuru, ariko akomoka kwa kwa Mama wacu, iyi nyito ikoreshwa ku bitsina byombi (gore na gabo).
16. Murumuna wanjye wo kwa Data wacu: Ni umuvandimwe nduta ubukuru , ariko akomoka kwa kwa Data wacu ,iyi nyito ikoreshwa ku bitsina byombi (gore na gabo).
17. Umwishywa:Ni Umwana wa Mushiki wawe.Iyi sano ishobora no kugera kuri bashiki bawe bo mwa So wanyu cya ngwa kwa Nyoko wanyu.
*Amasano ya kure-kuziguye
18.Muramu wawe: Ni umuvandimwe w’umugore wawe ,iyi nyito ikoreshwa ku bitsina byombi (gabo na gore). Iyi sano ishobora kugera no kwa ba Se wabo w’umugore wawe.Iyi sano kandi aba ayifitanye n’abo muva inda imwe bose b’ibitsina byombi.
19. Muramukazi wawe: Ni umuntu w’igitsina –gore uva inda imwe n’umugabo wawe ,iyi nyito ikoreshwa ku gitsina gore gusa. Iyi sano ishobora kugera no kwa ba Se wabo w’umugabo wawe. Iyi sano kandi aba ayifitanye n’abo muva inda imwe bose b’ibitsina byombi.
20 Mubyara wawe:Ni umukobwa cyangwa se umuhungu uvuka kwa Nyokorome cyangwa se kwa Nyogosenge.Iyo sano ishobora no kugera ku bisanira byo kwa ba Se wabo wa Nyokorome cyangwa se cyangwa wa Nyogosenge.
*Amasano ya kure kutaziguye
21. Umwinjira: Ni umugabo wa Nyoko yashatse ,nyuma y’urupfu rwa So ,ariko akamutungira mu rugo rwa So .Ariko iyo ashatse Nyoko akamujyana iwe mu buryo bwemewe n’amategeko,aba yitwa umugabo we, ntaba akitwa umwinijra. Icyo gihe abana babyaranye bose ari abavandimwe bawe ,musangiye amaraso ya Nyoko.
22. Mukeba wa Nyoko: Ni umugore w’undi wa So cyangwa se uwo babyaranye.Abana abyaye baba bafitanye isano ya hafi na we.Iyi sano na none igera no ku bagore ba Baramu bawe.
23. Musanzire wa So:Ni umuntu w’igitsina gabo washatse mu muryango umwe na So (agashaka Nyoko wanyu),muri make abagore babo bavukana.Bakunze no kubita “Abendahamwe”.Abana bamuvutseho muba mufitanye isano ya bugufi.
24. Mukaso:Ni umugore wa Kabiri wa Data,ashobora kuba yaramushatse Mama yaratabarutse cyangwa se akiriho.Icyo gihe abana babyaranye bose baba ari abavandimwe banjye ,dusangiye amaraso ya Data.
25. Sobukwe: Ni umugabo ubyara uwo mwashakanye,iyi nyito ikoreshwa n’ibitsina byombi.Iyi Sano irakomeza ikazagera no ku bo bavukana no kubo bava inda imwe kwa Se wabo.
26.Nyokobukwe: Ni umugore ubyara uwo mwashakanye, iyi nyito ikoreshwa n’ibitsina byombi.Iyi Sano irakomeza ikazagera no ku bo bavukana no kubo bava inda imwe kwa Se wabo.
27. Umukwe: Ni umugabo washatse umukobwa wawe. Iyi Sano irakomeza ikagera no ku bo bavukana,ndetse ikazagera no kubashatse n’abakobwa ubereye Se wabo cyangwa Nyina wabo.
28.Umukazana: Ni umugore washatswe n’umuhungu wawe.Iyi Sano irakomeza ikagera no ku bo bavukana,ndetse ikazagera no kubashatswe n’abagabo ubereye Se wabo cyangwa Nyina wabo.
*Abo mutashakana ,n’abo mwashakana
Ukurikije uruhererekane twagaragaje haruguru rw’amasano y’Abanyarwanda,abatagomba gushakana ni ababoneka mu gice cya mbere twise :”Amasano ya bugufi” kuko baba bafitanye amaraso ya hafi.Icyo gihe iyo babirenzeho babyara abana batuzuye cyangwa se b’ibimara.Abandi batashakana ni abari mu kiciro cya kabiri twise “Amasano ya kure kutaziguye” ariko nabwo agace kamwe,karimo ba Sobukwe,ba Nyokobukwe,Umukwe n’Umukazana. -Ariko hakaba n’akandi gace karimo abashobora gushakana.Abo twavuga ni nk’abo muva inda imwe,bashobora gushakana n’abava inda imwe na Sobukwe cyangwa se Nyokobukwe ,n’ubwo nabo baba yitwa Sobukwe cyangwa se ba Nyokobukwe nk’uko twabibonye. -Abandi bashobora gushakana, ni abava inda imwe na we, bashobora gushakana n’abava inda imwe n’umukwe wawe cyangwa se umukazana wawe, nubwo nabo isano igaragaza ko baba ari abakazana n’Abakwe babo. -Ushobora kudashaka mukaso cyangwa se ngo mubyarane,ariko uwo bava indimwe mwashakana.
-Birabujijwe gushakana n’umwinjira wa Nyoko , ariko uwo bava inda imwe mwashakana. -Birabujijwe gushakana na Mukeba wa Nyoko , ariko uwo bava inda imwe mwashakana. -Birabujijwe gushakana na Musanzire wa So ,a riko uwo bava inda imwe (ibitsina byombi) mwashakana. -Abo mu kindi gice gishobora gushakana mu buryo bwisanzuye ni ikiboneka mu gice twise “Amasano ya kure kuziguye”nabo burya bashobora gushakana , kuko nta maraso ya bugufi baba bafitanye.Ababyara barabyarana,Abaramu bagashakana.
Hifashishijwe
Ubushakashatsi bwakozwe na Nsanzabera Jean de Dieu ,2012