Difference between revisions of "Indagu za Nyirabiyoro"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Created page with "Nyirabiyoro, umupfumu wabayeho muri za 1740, umunyakaragwekazi, akaba n'umupfumu wari uzwi ho ubuhanga busesuye, yabayeho ku Ngoma 5 z’Abami b’u Rwanda,aribo :Kigeli Ndabaras...")
 
Line 11: Line 11:
 
NDABARASA: RUKARA nyirarwo azarusegasira.
 
NDABARASA: RUKARA nyirarwo azarusegasira.
  
NYIRABIYORO: Urankangisha se RUKARA rutwariye urumoso rutsinze umusaya? Ko mbona se ibigenzi bifite uruhu rutukura [8] nk’urw’impinja , Ese ko mbona ikinyamaswa gihetse ikindi giturutse mu MUBALI wa KABEJA azagitsindisha iki?[10] Ese iriya nyamaswa izatera umurizo I Karagwe undi ikawutera I Bunyabungo wowe urayibona?[11] Biriya bigenzi bifite uruhu nk’urw’impinja ko RUKARA abirebera mw’ihembe azabigamburuza bizagenda bite?Ko mbona RUKARA rwonkereje nyina mu muraru, maze rukagwa igihugu igicuri?[12]
+
NYIRABIYORO: Urankangisha se '''RUKARA rutwariye urumoso rutsinze umusaya'''? Ko mbona se ibigenzi bifite uruhu rutukura [8] nk’urw’impinja , Ese ko mbona ikinyamaswa gihetse ikindi giturutse mu MUBALI wa KABEJA azagitsindisha iki?[10] Ese iriya nyamaswa izatera umurizo I Karagwe undi ikawutera I Bunyabungo wowe urayibona?[11] Biriya bigenzi bifite uruhu nk’urw’impinja ko RUKARA abirebera mw’ihembe azabigamburuza bizagenda bite?Ko mbona RUKARA rwonkereje nyina mu muraru, maze rukagwa igihugu igicuri?[12]
 
NDABARASA: '''RUKARA rw’amabuno''' [13] azime ingoma.  
 
NDABARASA: '''RUKARA rw’amabuno''' [13] azime ingoma.  
 
NYIRABIYORO: Urankangisha '''RUKARA rw’incike'''[14] mbona ruzagenda hasi no hejuru rukagenda mu nda y’inzovu, harimo ibuye rivuza ubuhuha, narwo ruzagwa ishyanga hakagaruka umurambo?
 
NYIRABIYORO: Urankangisha '''RUKARA rw’incike'''[14] mbona ruzagenda hasi no hejuru rukagenda mu nda y’inzovu, harimo ibuye rivuza ubuhuha, narwo ruzagwa ishyanga hakagaruka umurambo?

Revision as of 02:36, 10 July 2012

Nyirabiyoro, umupfumu wabayeho muri za 1740, umunyakaragwekazi, akaba n'umupfumu wari uzwi ho ubuhanga busesuye, yabayeho ku Ngoma 5 z’Abami b’u Rwanda,aribo :Kigeli Ndabarasa 1708-1741,Mibambwe Sentabyo 1741-1746,Yuhi Gahindiro 1746-1830,Mutara Rwogera 1830-1853 na Kigeli Rwabugili1853-1895.Indagu ze ,yazishyikirije Abami Kigeli Ndabarasa na Kigeli Rwabugili.Dore uko izo ndagu zari ziteye.

Nyirabiyoro na Kigeli III Ndabarasa (1741)

NYIRABIYORO ati : n’ubwo unyise incike ariko nawe ni nk’aho uriyo kuko wabyaye ibigina bitazagira icyo bimarira ingoma. Ati nyuma y’ingoma eshatu, niho hazaza RWAGITINYWA[1] uzarasana inkundura mu myambi n’ibishirira. Ati azaganza ariko igitero azagaba hakurya y’amazi magari kizamusama [2]. NDABARASA wari umaze umwanya ajunjamye asa nawe n’urimo kubonekerwa asubiza NYIRABIYORO ati ntacyo RUTAMU [3] azaramira ingoma. NYIRABIYORO: Umunsi se RUTAMU yatsindiriwe kuri SINE [4] ikayitera umugeri igatora iyayo, bizagenda bite? NDABARASA: Yireke RUSINE [5] yonke. NYIRABIYORO: Uravuga se RUKARA mbona rurebera mw’ihembe?[6] Umunsi yacumitanye na RUTAMU ko mbona azarutera amacumu akarutwikira mu nzu nk’umugome, rukota ku manywa rugakongoka ![7]

NDABARASA: RUKARA nyirarwo azarusegasira.

NYIRABIYORO: Urankangisha se RUKARA rutwariye urumoso rutsinze umusaya? Ko mbona se ibigenzi bifite uruhu rutukura [8] nk’urw’impinja , Ese ko mbona ikinyamaswa gihetse ikindi giturutse mu MUBALI wa KABEJA azagitsindisha iki?[10] Ese iriya nyamaswa izatera umurizo I Karagwe undi ikawutera I Bunyabungo wowe urayibona?[11] Biriya bigenzi bifite uruhu nk’urw’impinja ko RUKARA abirebera mw’ihembe azabigamburuza bizagenda bite?Ko mbona RUKARA rwonkereje nyina mu muraru, maze rukagwa igihugu igicuri?[12] NDABARASA: RUKARA rw’amabuno [13] azime ingoma. NYIRABIYORO: Urankangisha RUKARA rw’incike[14] mbona ruzagenda hasi no hejuru rukagenda mu nda y’inzovu, harimo ibuye rivuza ubuhuha, narwo ruzagwa ishyanga hakagaruka umurambo? NDABARASA: RUKARA rundi azaramire ingoma. NYIRABIYORO: Urankangisha RUKARA rw’igisage rutazambara ikamba rukaraza ariko ntirusamure, maze rukazagaruka mu Rwanda rushaje?[15] Dore nta kabuza u Rwanda ruzarara nze. Ndabona ba bagabo b’urutuku igihugu bakigabije umubambuzashakwe [16]. Ese zirajya he CYIMUMUGIZI, RWOGA, RWAMO na KALINGA! [17] Dore umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba.[18] Ubwatsi bwo munsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru yayo maze arugenge NYANGUFI.[19] Ariko ariyimbire kuko amugenda runono RUKARA rw’igisunzu rugoreka amagambo[20].RUKARA rw’igisunzu rwambaye utubuye tubengerana ku ntugu azirenza NYANGUFI, igihugu akigabire umugore [21]. Ndabona abasangirangendo baryana ijoro n’umunsi bamwe bashyirwa ku ngoyi[22], RUGANZU [23]yambuka Akagera ashinga imiganda I Karagwe yunga ubumwe n’abavantara. Ariko RUKARA rw’igisunzu rugenda rutseta ikirenge [24] aririwe ntaraye. Uru rugamba mbona ararurwana ahereye hehe?[25] Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire ndabona aguye mu mibyuko igihugu gicura imiborogo,intore zigarura ituze, intebe ihabwa RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA akarangwa n’uruziga mu mboni[26]. Ihumure riragaragara ariko ndabona bacuranwa, abana bose ntibahabwa ijambo.Ndabona RWEGO RUKANGURA-SHYAMBA[27] afite inkoni y’icyuma mu ntoki. Ndabona imandwa zisatira ku mulinzi zisakabaka. Ese ko ntabona uyoboye imihango umukuru ngombwa arava he? Ndabona RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA ashinze icumu I Bunyabungo bavuga amacumu abakuru b’ingabo. Ndabona I Karagwe habaye ingaruzwamuheto abavuzi b’amacumu barizihirwa. Ko mbona se u Rwanda rushubijwe bene rwo ariko umwezi ntutambe? Ko mbona RUTUKU agaruye induru impundu zikabura?

Dore ubwatsi bwo mu nsi y’inzira bwongeye guhura n’ubwo haruguru yayo ariko ndabona RUGILI mu nda y’inyoni ahageze aramira ingoma bamuha ijambo atangariza bose ati u Rwanda ndarubogoye. Maze u Rwanda rutemba amata n’ubuki.

“Abafite amatwi nibumve ibigiye kuba ngo u Rwanda rugere ku mahoro asesuye. Uliya RUGILI uzataha munda y'inyoni agatanga ihumure ninde?? "

Nyirabiyoro na Kigeli IV Rwabugili (1880) Ubwatsi bwo mu nsi y'inzira buzahura n'ubwo haruguru, u Rwanda ruzahabwa Nyangufi, Nyirabiyoro ati: "Rukara rw'Igisunzu ruzagwa mu mibyuko, igihugu gicure imiborogo. Ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili, wari warasimbuye Mutara II Rwogera, NYIRABIYORO akiri umupfumu w’umuhanga, Icyo gihe (ahagana mu w' 1880), igihugu cyali gifite ibibazo ku nkiko, ikirwa cy'Ijwi cyarigometse gitegekwa n’uwitwa NKUNDIYE wa KABEGO. Igihugu cyali gifite ibibazo ku nkiko, ikirwa cy'Ijwi cyarigometse, gitegekwa na NKUNDIYE wa KABEGO.

Mu Ndorwa no mu Bunyabungo barigometse, imyaka itakera mu buryo bushimishije, u Rwanda ubona rwugarijwe n'akaga. KIGELI IV RWABUGILI atumiza NYIRABIYORO ngo ahanure insinzi y'ako kaga; Kubera ko RWABUGILI yateguraga gutera Ijwi mu Ndorwa n'Ubunyabungo akahagarura, NYIRABIYORO amuragurira ko azabatsinda.


Amubwira n'amaza, amumenyesha ko ingoma izahinduka mu gihe kitari kure, abana be RUTALINDWA na MUSINGA bakayirwanira bigacika ku Rucunshu. Koko rero ahagana mu mpera z'umwaka w'1896 MIBAMBWE RUTALINDWA yimye ingoma (RWABUGILI amaze gutanga) bamuha KANJOGERA (nyina wa YUHI MUSINGA) ho umugabekazi, bafata izina ry'ubutegetsi NYIRAMIBAMBWE. Yari afite basaza be KABARE na RUHINANKIKO, bagambiriye kwambura ingoma MIBAMBWE RUTALINDWA, bakayiha mwishywa wabo YUHI MUSINGA. Niko byagenze rero maze bafatanyije na mushiki wabo KANJOGERA, bararikoroza ku Rucunshu, bica RUTALINDWA, YUHI MUSINGA yima ingoma, nyina aba umugabekazi ku izina rya NYIRAYUHI.

NYIRABIYORO yaraguriye RWABUGILI kandi iby'umwaduko w'abazungu n'ibintu bizawukurikira: Nuko aterura indagu ze agira Ati:

NYANGUFI uzambura ubutegetsi abanyiginya umunsi imbwa zambaye ingoro ingoma zikavugira mu Marangara. Aragura ko Nyangufi azicwa na RUKARA rw'igisunzu rugenda ruseta ikirenge, ruzateza u Rwanda akaga umunsi ruzagwa mu mibyuko, amaraso akameneka ari menshi. NYIRABIYORO abwira KIGELI ati: "Koko uli KIGELI kigera ikirenge mu cya RWOGERA". Uragura inkiko uganza u Mulera, uragaruza mu Bushubi no mu Bishugi, uragenga u Buhoma, mu Buberuka no mu Bwanacyambwe, urahaca ibiraro, Nyaruguru no mu Buganza bagatura amahoro, Urarwagura u Rwanda nyamara urakorera ubusa

RWABUGILI, yireke Rusine yonke. Rusine rw'incike ruzima inka rutazibyarira ruzagenda hasi no hejuru, maze rukazagwa igihugu igicuri ? Dore bazaza abagabo b'urutuku rwera, bitwaje imyuko kandi bagenda bicaye. Bazakigabira umubambuzashakwe. Zirajya hehe Cyimumugizi, Rwoga, Rwamo na Kalinga. Umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba, ubwatsi bwo mu nsi y'inzira buzahura n'ubwo haruguru. U Rwanda ruzahabwa Nyangufi.

Azamugenda runono Rukara rw 'igisunzu ruvuga rugoreka amagambo. Ruzamwirenza Rukara rwambaye utubuye ku ntugu, igihugu rukigabize umugore. Ariko urugo ruvuga umugore ruvuga umuhoro. Dore abasangirangendo bararyana ijoro n'umunsi. Bamwe bashyizwe ku ngoyi Ruganzu yambuka akagera, ashinga imiganda ishyanga, afatana urunana n'abavantara. Dore Rukara rw'igisunzu rugenda ruseta ikirenge aririwe ntaraye.

Uru rugamba mubona ararutsinda ate ? Inkiko zirugarijwe. Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire. Dore bazamutsinda mu mibyuko igihugu gicure imiborogo. Intore zizagarura ituze intebe zizicazeho Rukirigitangwe rwa Mudatinya umugabo wambaye uruziga mu mboni. Ihumure riragaragara ariko se ko mbona bacuranwa abana bose ntibahabwe ijambo? Dore Rwego rukangura-shyamba azuye umugara.

Ese izi mandwa ko mbona zisatiye ku Murinzi ,zisakabaka umukuru-ngombwa azayobora imihango ate ? Ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha impundu. Dore yegereye ku mulinzi Ruterandongozi. Ashagawe n'abaturage ibihumbi n'ibihumbagiza. Ndabona Rutuku amusanga afashe uruboho mu ntoki, afashe ijambo ahumuliza abaturage, impundu zivuga urwanaga.

Indagu igeze aha Rwabugili wali wicaye ku gisasiro igihe Nyirabiyoro yamuhanuriraga ibi byose. Yasabye ko yabanza akibambika, yaza kwibambura umunyakaragwekazi akagumya kumubwira ibisigaye, akamubwira n'intsinzi. Nyirabiyoro abanyagikari bamujyanye kumutegurira aho aryama, Umwe muri bo asubiye gufata amategeko ku mwami, asanga Rwabugili ameze nk'ubabaye kubera indagu Nyirabiyoro yari amaze kumugezaho. Uwo munyagikari asohoka atekereza ati uriya mugore usize arakaje umwami akoze ishyano, Amucumita ikimito mu rwano amwica atarangirije Kigeli indagu, ubucurabwenge bwari busigaye bubura butyo. Ibisobanuro:

1. RWAGITINYWA ni Kigeli IV Rwabugili

2. Kigeli IV Rwabugili yakomerekeye bikomeye ku rugamba rwo kw’Idjwi IBunyabungo, hanyuma atanga ari mu rugo rwe rw’I Rubengera.

3. RUTAMU ni Mibambwe Rutalindwa

4. SINE ni umugabekazi Kanjogera. Rutalindwa yimitswe ari impfubyi atagira nyina. Nta mwami rero wimaga atagira umugabekazi. Nuko bamutsindira kuri muka se Kanjogera nyina wa Musinga.

5. RUSINE yaba ari Musinga umuhungu wa Kanjogera. Niwe Nyirabiyoro yita Rukara rurebera mu ihembe.

6. Kurebera mw’ihembe nuko Musinga yari afite amaso manini cyane, ku buryo wabonaga asa n’ureba imirari.

7. Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga ibyo ku Rucunshu, aho ingabo za Musinga afanyije na Nyina Kanjogera na nyirarume Kabare, bateye umwami Rutalindwa iwe bakahatwika hagahinduka umuyonga.

8. Aha arashaka kuvuga abazungu

9. Amasuka n’imyuko ni imbunda.

10. Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga abazungu ba mbere baje bahetswe n’indogobe, bagaturuka mu Mubali, mu burasirazuba bw’u Rwanda.

11. Iyi nyamaswa ni umuhanda uva muri Tanzaniya ukagera I Bukavu wambukiranyije u Rwanda. Niwo agereranya n’inyamaswa y’imirizo ibiri, Ntabona neza umutwe n’umurizo

12. Aha Nyirabiyoro aravuga ukuntu Abapadiri bera muri 1931 bazacira Musinga I Kamembe, hanyuma akahava ajya I Moba muri Kongo aho yaguye.

13. RUKARA rw’amabuno ni umwami Mutara Rudahigwa

14. Rudahigwa yabaye incike kuko nta mwana yabyaye. Yabaye umwami wa mbere w’u Rwanda wagendeye “mu nda y’inzovu” (mu ndege) ajya I Bulayi muri 1949 no muri 1958.Ibuye rivuza ubuhuha ni moteri yayo. Hanyuma kuwa 25 Nyakanga 1959, Rudahigwa yaguye I Bujumbura hagaruka umurambo

15. Uyu Rukara rw’igisage ruzagaruka mu Rwanda rushaje ni Kigeli V Ndahindurwa.

16. Nyirabiyoro aravuga ukuntu abazungu bazagabira igihugu umuhutu.

17. Aya ni amazina y’ingoma z’ibwami.

18. Aha Nyirabiyoro araragura iby’intambara ya 1959-1961 bise Muyaga, yarangiye Kayibanda ahabwa ubutegetsi Kubera amagorwa y’ubwicanyi, inzara, kubura aho wihisha n’aho uhisha abana, ababyeyi bifuzaga kuba ingumba.Kayibanda niwe yise Nyangufi ,kuko yari mugufi cyane

19. Amayira azasiba kubera intambara, hanyuma Kayibanda ategeke u Rwanda.

20. Rukara rw’igisunzu ni Habyarimana. Kugoreka amagambo nuko avuga urukiga, avuga amagambo y’ikinyarwanda nabi

21. Umugore wa Habyarimana, Agata Kanziga na basaza be nibo bicaga bagakiza muri iki gihugu.

22. Aha Nyirabiyoro aravuga ubwumvikane buke bwavutse hagati y’abafatanyije na Habyarimana guhirika Kayibanda, maze bamwe muri bo bagafungwa.

23.RUGANZU yambuka Akagera ashinga imiganda I Karagwe yunga ubumwe n’abavantara,yavugaga Kanyarengwe Alexis,ko azahunga anyuze Tanzaniya akajya kwifatanya n’Inkotanyi

24. Habyarimana yari afite igisunzu, kandi yari yaravunikiye mu myitozo ya gisirikare akiri muri Ecole d’Officiers, ku buryo yacumbagiraga gato. Waba utabizi ukaba utabibona kuko yashyiragamo ifiyeri

25. Urugamba rwo kurwana na FPR Inkotanyi.

26.Rukirigitangwe rwa Mudatinya ni Paul Kagame, imboni ku maso zimuranga ni amadarubindi yambara.

27.RWEGO RUKANGURA-SHYAMBA, Interahamwe na FDRL