Difference between revisions of "Indirimbo yubahiriza igihugu y' u Rwanda"
(Created page with "ibendera ry'u Rwanda'''Indirimbo yubahiriza igihugu y' u Rwanda''' yitwa '''Rwanda Nziza''' yashyizweho ku mugaragaro ku itariki 1 Mutarama...") |
|||
Line 21: | Line 21: | ||
− | Horana Imana murage mwiza | + | [[File:Ikirangantego.jpg|200px|thumb|Right|Icyirangantego cy'Rwanda]]Horana Imana murage mwiza |
Ibyo tugukesha ntibishyikirwa | Ibyo tugukesha ntibishyikirwa |
Latest revision as of 05:06, 7 January 2011
Indirimbo yubahiriza igihugu y' u Rwanda yitwa Rwanda Nziza yashyizweho ku mugaragaro ku itariki 1 Mutarama 2002
Rwanda Nziza mu nyandiko
Rwanda nziza Gihugu cyacu
Wuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga
Ngobyi iduhetse gahorane ishya.
Reka tukurate tukuvuge ibigwi
Wowe utubumbiye hamwe twese
Abanyarwanda uko watubyaye
Berwa, sugira, singizwa iteka.
Ibyo tugukesha ntibishyikirwa
Umuco dusangiye uraturanga
Ururimi rwacu rukaduhuza
Ubwenge, umutima, amaboko yacu
Nibigukungahaze bikwiye
Nuko utera imbere ubutitsa.
Abakurambere b’intwari
Bitanze batizigama
Baraguhanga uvamo ubukombe
Utsinda ubukoroni na mpatsibihugu
Byayogoje Afurika yose
None uganje mu bwigenge
Tubukomeyeho uko turi twese.
Komeza imihigo Rwanda dukunda
Duhagurukiye kukwitangira
Ngo amahoro asabe mu bagutuye
Wishyire wizane muri byose
Urangwe n’ishyaka utere imbere
Uhamye umubano n’amahanga yose
Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.