Difference between revisions of "Ibyivugo"
Line 1: | Line 1: | ||
'''Ibyivugo''' ni ubuvanganzo bufatiye ku byerekeye intambara.Nubwo buri mugabo byari ihame ko agira ikivugo cye,ariko siko bose bari bafite ubuhanga bwo kubihimba.Ababihimbaga babitaga ‘’INTITI’ akaba arizo zifashishwga mu guhimbira abandi ibyivugo.Twafata nk’urugero rwa Biraro bya Nyamushanja wahimbye ikivugo gisingiza umuheto wa Kigeli Rwabugili kitwa “Inkataza –kurekera “ . Ibyivugo rero ni nk’ibisingizo bisingiza intwari ku rugamba ,bigasingiza intwaro ,zikarata n’ubutwari bwabo .Uwivuga niwe ubwe uba yitaka,ataka n’intwaro ze . | '''Ibyivugo''' ni ubuvanganzo bufatiye ku byerekeye intambara.Nubwo buri mugabo byari ihame ko agira ikivugo cye,ariko siko bose bari bafite ubuhanga bwo kubihimba.Ababihimbaga babitaga ‘’INTITI’ akaba arizo zifashishwga mu guhimbira abandi ibyivugo.Twafata nk’urugero rwa Biraro bya Nyamushanja wahimbye ikivugo gisingiza umuheto wa Kigeli Rwabugili kitwa “Inkataza –kurekera “ . Ibyivugo rero ni nk’ibisingizo bisingiza intwari ku rugamba ,bigasingiza intwaro ,zikarata n’ubutwari bwabo .Uwivuga niwe ubwe uba yitaka,ataka n’intwaro ze . | ||
+ | |||
Mu byivugo habagamo ibigwi(Umubare cyangwa se amazina y’abo nyirukwivuga yatsinze ku rugamba ) n’ibirindiro (Ibikorwa by’akataraboneka yerekaniye ku rugamba ).Uwabaga yarambitswe Umudende cyangwa se impotore n’uwacanye uruti yarabyivugaga. | Mu byivugo habagamo ibigwi(Umubare cyangwa se amazina y’abo nyirukwivuga yatsinze ku rugamba ) n’ibirindiro (Ibikorwa by’akataraboneka yerekaniye ku rugamba ).Uwabaga yarambitswe Umudende cyangwa se impotore n’uwacanye uruti yarabyivugaga. | ||
− | + | ||
− | + | *Umudende :Icyuma kimeze nk’umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk’umuhunda ucuritse birimo amarebe nk’ayo mu nzogera ).Uwambaraga Umudende yabaga yarishe Ababisha cyangwa abanyamahanga barindwi abatsinze mu itsimbiro | |
− | + | ||
+ | *Impotore :Yari umuringa w’amazi uzinze nk’injishi y’inyabubiri wambarwaga ku kuboko kw’iburyo.Wambikwaga uwabaga yarishe ababisha cyangwa abanyamahanga cumi na bane abatsinze mi itsimbiro. | ||
+ | |||
+ | *Gucana uruti :Uwabaga yacanye uruti ni uwabaga yarishe ababisha cyangwa abanyamahanga makumyabiri n’umwe abatsinze mu itsimbiro.Icyo gihe yagororerwaga inka nyinshi ndetse n’imisozi,agasonerwa no kujya ku rugamba mu minsi yo kubaho kwe kose ,ahubwo akaba umujyanama w’I Bwami mu bijyanye n’intambara. | ||
Nubwo habagamo amakabya menshi,ibyivugo byatumaga aba kera bagira ubutwari ku rugamba bagashira ubwoba.Ibyivugo byari ugutatu: | Nubwo habagamo amakabya menshi,ibyivugo byatumaga aba kera bagira ubutwari ku rugamba bagashira ubwoba.Ibyivugo byari ugutatu: | ||
+ | |||
*Ibyivugo by’iningwa:Byari bihimbitse neza ariko ari bigufi. | *Ibyivugo by’iningwa:Byari bihimbitse neza ariko ari bigufi. | ||
+ | |||
*Ibyivugo by’imyato:Byabaga ari birebire kandi bikagira ibice bitaga’’ IMYATO’’ | *Ibyivugo by’imyato:Byabaga ari birebire kandi bikagira ibice bitaga’’ IMYATO’’ | ||
+ | |||
*Ibyivugo by’amahomvu cyangwa by’ubuse:Ni ibyivugo bisetsa,umuntu yakeka ko bisebanya.Byahimbwaga mu bitaramo by’amatorero kandi uwo babihimbiye ntarakare.Iyo yarakarraga bamwitaga ‘’IGIFURA cyangwa IKINYAMUSOZI’’Bigaragara ko atamenyereye ku bana n’abantu cyangwa se kuganira.Dore ingero za bimwe mu byivugo | *Ibyivugo by’amahomvu cyangwa by’ubuse:Ni ibyivugo bisetsa,umuntu yakeka ko bisebanya.Byahimbwaga mu bitaramo by’amatorero kandi uwo babihimbiye ntarakare.Iyo yarakarraga bamwitaga ‘’IGIFURA cyangwa IKINYAMUSOZI’’Bigaragara ko atamenyereye ku bana n’abantu cyangwa se kuganira.Dore ingero za bimwe mu byivugo | ||
Latest revision as of 23:44, 17 May 2012
Ibyivugo ni ubuvanganzo bufatiye ku byerekeye intambara.Nubwo buri mugabo byari ihame ko agira ikivugo cye,ariko siko bose bari bafite ubuhanga bwo kubihimba.Ababihimbaga babitaga ‘’INTITI’ akaba arizo zifashishwga mu guhimbira abandi ibyivugo.Twafata nk’urugero rwa Biraro bya Nyamushanja wahimbye ikivugo gisingiza umuheto wa Kigeli Rwabugili kitwa “Inkataza –kurekera “ . Ibyivugo rero ni nk’ibisingizo bisingiza intwari ku rugamba ,bigasingiza intwaro ,zikarata n’ubutwari bwabo .Uwivuga niwe ubwe uba yitaka,ataka n’intwaro ze .
Mu byivugo habagamo ibigwi(Umubare cyangwa se amazina y’abo nyirukwivuga yatsinze ku rugamba ) n’ibirindiro (Ibikorwa by’akataraboneka yerekaniye ku rugamba ).Uwabaga yarambitswe Umudende cyangwa se impotore n’uwacanye uruti yarabyivugaga.
- Umudende :Icyuma kimeze nk’umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk’umuhunda ucuritse birimo amarebe nk’ayo mu nzogera ).Uwambaraga Umudende yabaga yarishe Ababisha cyangwa abanyamahanga barindwi abatsinze mu itsimbiro
- Impotore :Yari umuringa w’amazi uzinze nk’injishi y’inyabubiri wambarwaga ku kuboko kw’iburyo.Wambikwaga uwabaga yarishe ababisha cyangwa abanyamahanga cumi na bane abatsinze mi itsimbiro.
- Gucana uruti :Uwabaga yacanye uruti ni uwabaga yarishe ababisha cyangwa abanyamahanga makumyabiri n’umwe abatsinze mu itsimbiro.Icyo gihe yagororerwaga inka nyinshi ndetse n’imisozi,agasonerwa no kujya ku rugamba mu minsi yo kubaho kwe kose ,ahubwo akaba umujyanama w’I Bwami mu bijyanye n’intambara.
Nubwo habagamo amakabya menshi,ibyivugo byatumaga aba kera bagira ubutwari ku rugamba bagashira ubwoba.Ibyivugo byari ugutatu:
- Ibyivugo by’iningwa:Byari bihimbitse neza ariko ari bigufi.
- Ibyivugo by’imyato:Byabaga ari birebire kandi bikagira ibice bitaga’’ IMYATO’’
- Ibyivugo by’amahomvu cyangwa by’ubuse:Ni ibyivugo bisetsa,umuntu yakeka ko bisebanya.Byahimbwaga mu bitaramo by’amatorero kandi uwo babihimbiye ntarakare.Iyo yarakarraga bamwitaga ‘’IGIFURA cyangwa IKINYAMUSOZI’’Bigaragara ko atamenyereye ku bana n’abantu cyangwa se kuganira.Dore ingero za bimwe mu byivugo
Hifashishijwe
- Ubushakashatsi ku byivugo bwakozwe n’Umusizi NSANZABERA Jean de Dieu