Difference between revisions of "Template:Inkuru zigezweho"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Line 1: Line 1:
[[File:Kagame_Alexis2.jpg‎ |200px|thumb|right|Padiri Alexis Kagame]]'''Alexis Kagame''' yavutse (tariki 15 Gicurasi 1912). Ni umupadiri akaba n'umunyamateka w'umunyarwanda wavukiye I Kiyanza, mu cyahoze ari mu Buliza, muri Komine Mugambazi, Perefefitura ya Kigali. Iyo tariki y’ukuvuka kwe kugera ngo imenyekane neza ni uko yahuriranye n’urupfu rwa Basebya ba Nyirantwali wari warigize hangaharya mu Rugezi, mu majya-ruguru y'ikiyaga cya Bulera. Icyo gihe u Rwanda rwategekwaga n'umwami Yuhi wa V Musinga.Mu mwaka wa 1925, Kagame yatangiye kwiga mu ishuri rya Leta mu Ruhengeri. Bigaga gusoma, kwandika, kubara na gatigisimu. Ururimi rw’amagahanga bigaga ni igiswayile. Uwarangizaga iryo shuri yashoboraga gukora akazi k’ubukarani. Amashuri nk'ayo yari mbarwa.
+
[[File:Stephanie_Nyombayire2.jpg‎|200px|thumb|right|Stephanie Nyombayire]]'''Stephanie Nyombayire''' (yavutse tariki 6 Ukuboza 1986) ni umunyarwandakazi, akaba ahagarariye umuryango witwa Genocide Intevention Network. Muri Kamena 2008 nibwo yakuye impamyabumenyi muri Swarthmore College yo muri Pennsylvania.
  
Mu mashuli, Kagame yamenye gusoma atebye. uko yakundaga kubitekerereza abantu ngo yibwiraga ko bazagira igihe cyo kwiga inyuguti za buri gitabo. Ubwo bigiraga muri Alifu, agatekereza ko nibarangiza bazafata Gatigisimu, barangiza bagasoma Schulbibel. Bityo bityo kugeza igihe bamariye ibitabo byose.'''soma inkuru irambuye''' [[Kagame Alexis]]
+
Mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda mu 1994, Nyombayire yatakaje abantu barenga icumi bo mu muryango we, n’ubwo we icyo gihe atari mu gihugu. Ibi byamukoze ku mutima kuburyo mu mwaka wa 2004, afatanije na Mark Hanis ndetse na Andrew Sniderman, bashinze umuryango Genocide Intervention Network mu rwego rwo gukora ubuvugizi ku gushakira ubutabazi intara ya Darfur muri Sudani yari yugarijwe n’ubushyamirane.
 +
 
 +
Mu mwaka wa 2005, Nyombayire yasabwe kwakira uwahoze ari Perezida w’Amerika Bill Clinton mu nama yiswe 2005 Campus Progress National Student Conference ahagarariye icyitwa GI-Net. Ubwo yagarukaga ku mbabazi Clinton yasabye u Rwanda ku kuba isi itarigeze irutabara mu gihe cya Jenoside, Nyombayire yakanguriye abari muri iyo nama guhora bashyira amagambo bavuga mu bikorwa.
 +
'''soma inkuru irambuye''' [[Stephanie Nyombayire]]

Revision as of 05:05, 17 November 2013

Stephanie Nyombayire
Stephanie Nyombayire (yavutse tariki 6 Ukuboza 1986) ni umunyarwandakazi, akaba ahagarariye umuryango witwa Genocide Intevention Network. Muri Kamena 2008 nibwo yakuye impamyabumenyi muri Swarthmore College yo muri Pennsylvania.

Mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda mu 1994, Nyombayire yatakaje abantu barenga icumi bo mu muryango we, n’ubwo we icyo gihe atari mu gihugu. Ibi byamukoze ku mutima kuburyo mu mwaka wa 2004, afatanije na Mark Hanis ndetse na Andrew Sniderman, bashinze umuryango Genocide Intervention Network mu rwego rwo gukora ubuvugizi ku gushakira ubutabazi intara ya Darfur muri Sudani yari yugarijwe n’ubushyamirane.

Mu mwaka wa 2005, Nyombayire yasabwe kwakira uwahoze ari Perezida w’Amerika Bill Clinton mu nama yiswe 2005 Campus Progress National Student Conference ahagarariye icyitwa GI-Net. Ubwo yagarukaga ku mbabazi Clinton yasabye u Rwanda ku kuba isi itarigeze irutabara mu gihe cya Jenoside, Nyombayire yakanguriye abari muri iyo nama guhora bashyira amagambo bavuga mu bikorwa. soma inkuru irambuye Stephanie Nyombayire