Difference between revisions of "Impeta z’ubutwari mu Rwanda rwo hambere"
Line 9: | Line 9: | ||
Uwagize ubutwari akabiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kinasoza ikintu cyose avuze. Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba. | Uwagize ubutwari akabiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kinasoza ikintu cyose avuze. Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba. | ||
− | Ubutwari bwo ku rugamba ni ubwo ku gihe cya Gihanga I Ngomijana na Kigeli IV Rwabugili | + | Ubutwari bwo ku rugamba ni ubwo ku gihe cya Gihanga I Ngomijana na Kigeli IV Rwabugili. |
Revision as of 04:11, 30 April 2012
U Rwanda tuzi uyu munsi si ko rwanganaga uhereye ku mwami wa mbere Gihanga wahanze u Rwanda ukagera kuri Kigeli IV Rwabugili, umwami watumye u Rwanda rubasha kwanda (kwaguka) ari naho haturutse izina Rwanda.
Amateka atubwira ko umutima w’u Rwanda ari agace ka Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba. Kugira ngo u Rwanda rwaguke, abagabo bose batabariraga igihugu bakakirwanira, Nibwo bigaruriye Ndorwa na Nduga ndetse na Marangara barakomeza bagera mu Kinyaga n’ahandi. Uwagiraga ubutwari ku rugamba yashimirwaga n’umwami akamwambika impeta z’ubutwari ari byo twakwita amapeti mu iki gihe.
Intwari yicaga ababisha barindwi ku rugamba yambikwaga impeta bita Umudende. Uwo mudende wari icyuma kimeze nk’umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk’umuhunda ucuritse birimo amarebe nk’ayo mu nzogera). Indi mpeta y’ubutwari yari impotore yambikwagwa umuntu wivuganye ababisha cyangwa abanyamahanga 14 abatsinze ku rugamba. Nyuma y’urugamba yambikwaga umuringa usa n’amazi uzinze nk’inyabubiri akawambara ku kuboko kw’iburyo.
Ipeti ry’ikirenga ryari gucana uruti. Iyo mpeta yahabwaga umuntu wishe ababisha 21 ku rugamba. Kugira ngo ayihabwe ibwami haberaga imihango ikomeye ikitabirwa n’umwami ubwe. Uwo muntu wavunye uruti yabaga yubashywe bitavugwa akanafatwa nk’intwari y’ikirenga. Uwagize ubutwari akabiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kinasoza ikintu cyose avuze. Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.
Ubutwari bwo ku rugamba ni ubwo ku gihe cya Gihanga I Ngomijana na Kigeli IV Rwabugili.