Difference between revisions of "Gicanda Rosalie"
Line 1: | Line 1: | ||
[[File:gicanda.jpg|200px|thumb|right|Umwamikazi Gicanda Rosalie]]'''Gicanda Rosalie''' Rosarie Gicanda yavutse mu w’1928, Akaba yari umukobwa ukomoka mu muryango w’Abanyiginya.Gicanda Rosalie yari umugore muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutse, bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe nuko atashoboraga kubyihanganira, ibi byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza. | [[File:gicanda.jpg|200px|thumb|right|Umwamikazi Gicanda Rosalie]]'''Gicanda Rosalie''' Rosarie Gicanda yavutse mu w’1928, Akaba yari umukobwa ukomoka mu muryango w’Abanyiginya.Gicanda Rosalie yari umugore muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutse, bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe nuko atashoboraga kubyihanganira, ibi byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza. | ||
− | Tariki 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n'umwami Mutara III Rudahigwa | + | Tariki 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n'umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre imbere y'Imana, ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n'amahame y'ubwiru bitewe n'uko Gicanda n'Umwami Rudahigwa bakomokaga mu muryango umwe w'Abanyiginya. |
− | Gicanda Rosalie ni Umwamikazi wari umugore w'umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yashyingiwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga. | + | Gicanda Rosalie ni Umwamikazi wari umugore w'umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda.Yashyingiwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga. |
Line 8: | Line 8: | ||
Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugabo we Rudahigwa rwabaye ku wa 25 Nyakanga 1959, Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu mujyi wa Butare aho yiciwe afite imyaka 66 .Ku wa 20/Mata/1994 yishwe azize jenoside yakorewe Abatutsi, yicwa ku itegeko rya sous-lieutenant Pierre Bizimana na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze. | Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugabo we Rudahigwa rwabaye ku wa 25 Nyakanga 1959, Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu mujyi wa Butare aho yiciwe afite imyaka 66 .Ku wa 20/Mata/1994 yishwe azize jenoside yakorewe Abatutsi, yicwa ku itegeko rya sous-lieutenant Pierre Bizimana na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze. | ||
+ | |||
[[File:Gicanda na Kagame.jpg|170px|thumb|right|Gicanda Rosalie na Paul Kagame]] | [[File:Gicanda na Kagame.jpg|170px|thumb|right|Gicanda Rosalie na Paul Kagame]] | ||
Revision as of 06:47, 30 April 2012
Gicanda Rosalie Rosarie Gicanda yavutse mu w’1928, Akaba yari umukobwa ukomoka mu muryango w’Abanyiginya.Gicanda Rosalie yari umugore muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutse, bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe nuko atashoboraga kubyihanganira, ibi byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.Tariki 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n'umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre imbere y'Imana, ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n'amahame y'ubwiru bitewe n'uko Gicanda n'Umwami Rudahigwa bakomokaga mu muryango umwe w'Abanyiginya.
Gicanda Rosalie ni Umwamikazi wari umugore w'umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda.Yashyingiwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.
Mu 1978 umwe mu bana yari abereye Nyina wabo, Paul Kagame wari impunzi muri Uganda, yafashe icyemezo cyo kumusura rwihishwa afite imyaka 21, akaba yari afite intego yo gusura nyina wabo. Nyuma y'imyaka itari mike uwo musore yaje gutaha mu gihugu cyamubyaye ndetse anaba Perezida wacyo.
Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugabo we Rudahigwa rwabaye ku wa 25 Nyakanga 1959, Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu mujyi wa Butare aho yiciwe afite imyaka 66 .Ku wa 20/Mata/1994 yishwe azize jenoside yakorewe Abatutsi, yicwa ku itegeko rya sous-lieutenant Pierre Bizimana na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze.