Difference between revisions of "Abadage mu Rwanda"
Line 1: | Line 1: | ||
− | [[File:von.jpg|200px|thumb|right|Von Götzen]]Umudage wa mbere wabonanye n’umwami w’u Rwanda Kigeri IV Rwabugiri, ni Comte Von Götzen mu | + | [[File:von.jpg|200px|thumb|right|Von Götzen]]Umudage wa mbere wabonanye n’umwami w’u Rwanda Kigeri IV Rwabugiri, ni Comte Von Götzen mu w’1884, asanze umwami i Kageyo (Komini Ramba) amuyoboweho na mwene Rwabugiri, Sharangabo yari akuye mu Buganza (Rwamagana). Nyuma y’aho Abadage bakomeje kuzenguruka u Rwanda, bakora ubushakashatsi nka Kandt (bise Kanayoge) wabaye Rezida wa mbere w’umudage mu Rwanda, agataha umurwa wa Kigali mu w’1908, abandi bahazaga baturutse i Bujumbura, bazanywe no gutanga umutekano w’abivumbagatanya badashaka Musinga. Mu w’1900 niho Abapadiri ba mbere b’Abagatolika baje mu Rwanda. Ni abo mu mulyango w’Abapadiri bera. Batashye i Save bavuye kuhasaba ibwami. Abamisiyoneri ba mbere b’Abaporoso baje mu Rwanda mu w’1907, ni abo mu itorero rya Luteri. Ni bo bashinze za Misiyoni zikurikira : Kirinda, Rubengera na Remera rya Rukoma. Bavuye mu Rwanda mu w’1916, bene wabo Abadage baneshejwe n’Ababiligi mu Rwanda. Nyuma, Misiyoni yabo yaje kuvamo Itorero ry’Abaperesipiteriyani mu Rwanda. |
==Umupaka w’amajyaruguru== | ==Umupaka w’amajyaruguru== |
Latest revision as of 03:28, 23 May 2012
Umudage wa mbere wabonanye n’umwami w’u Rwanda Kigeri IV Rwabugiri, ni Comte Von Götzen mu w’1884, asanze umwami i Kageyo (Komini Ramba) amuyoboweho na mwene Rwabugiri, Sharangabo yari akuye mu Buganza (Rwamagana). Nyuma y’aho Abadage bakomeje kuzenguruka u Rwanda, bakora ubushakashatsi nka Kandt (bise Kanayoge) wabaye Rezida wa mbere w’umudage mu Rwanda, agataha umurwa wa Kigali mu w’1908, abandi bahazaga baturutse i Bujumbura, bazanywe no gutanga umutekano w’abivumbagatanya badashaka Musinga. Mu w’1900 niho Abapadiri ba mbere b’Abagatolika baje mu Rwanda. Ni abo mu mulyango w’Abapadiri bera. Batashye i Save bavuye kuhasaba ibwami. Abamisiyoneri ba mbere b’Abaporoso baje mu Rwanda mu w’1907, ni abo mu itorero rya Luteri. Ni bo bashinze za Misiyoni zikurikira : Kirinda, Rubengera na Remera rya Rukoma. Bavuye mu Rwanda mu w’1916, bene wabo Abadage baneshejwe n’Ababiligi mu Rwanda. Nyuma, Misiyoni yabo yaje kuvamo Itorero ry’Abaperesipiteriyani mu Rwanda.Umupaka w’amajyaruguru
Mu mwaka w’1910, i Buruseli mu Bubiligi habaye inama yari irimo Abongereza, Abadage n’Ababiligi, ngo bagabane u Rwanda. Bahereye ku Kirunga cya Sabyinyo baca umurongo uzamutse ukagera ku kiyaga kitiriwe Eduwaridi, umwami w’Abongereza, undi bawuca intambike bakurikije uko ibirunga biteye. Bityo u Bubiligi bwegukana igice kiri mu majyaruguru ya Kivu nka za Gishari na Bwishya, hari n’Ijwi. U Bwongereza bwegukana Bufumbira (mu w’1928, bari bakivuga ngo ni u Rwanda rw’Abongereza). U Budage busigarana u Rwanda uko rumeze ubu. Uko gutera imirwi igihugu byababaje Musinga cyane ndetse n’Abatutsi bahategekaga. Mu w’1912, ni ho Komisiyo yo gutera imbago ku mipaka yarangije akazi.
Uko Abadage bakoranye na Musinga
Politiki y’ingenzi y’imitegekere y’Abadage yabaye iyo gushyigikira umwami w’u Rwanda n’abatware . Ibyo bigafasha Abadage kuboneza politiki ya “Protectorat” ijyana n’ubutegetsi buziguye. Birumvikana, kuko Abadage bari mbarwa. Uko gushyigikira no kwanga “akajagari” byatumye abasirikare b’abadage bagaba ibitero hirya no hino byo guhosha imyivumbagatanyo yo kurwanya Musinga. Mu w’1902 bagabye igitero cyo kurwanya Rukara rwa Bishingwe washakaga ubwigenge bwa Gisaka yifashishije Abapadiri b’i Zaza. Mu w’1908 – 1909 bagabye igitero cyo guhashya Basebya, naho mu w’1911 – 1912 bagaba igitero cyo kurwanya Ndungutse bafatanyije n’ingabo z’ibwami (Lt. Gudovius, ari we bwana Lazima) na Rwubusisi. Mu w’1910, Abadage bagabye igitero gikaze mu Murera (Ruhengeri) cyo guhorera Padiri Loupias, Umufaransa wari umaze kwicwa n’ingabo za Rukara rwa Bishingwe, uwo mupadiri yashakaga kuhashyigikira ubutegetsi bwa Musinga, akubitiraho no kwivanga mu by’Abarashi b’indwanyi, kandi icyo gihe yari kumwe n’umugaragu we umutwaje imbunda, ashaka kuyitabaza, baramutanga. Mu w’1914, hadutse intambara ya mbere y’isi yose. Abadage mu Rwanda bashyigikiwe na Musinga hamwe n’ingabo ze zoherejwe ku rugamba bisha na bisha, zitwaga “Indugaruga” . Abaturage bo, uruhare rwabo rwabaye urwo kwikorera imitwaro no gutanga ibiribwa. Mu w’1916 (Kamena), Abadage bari bayobowe na Kapiteni Wintgens (bwana Tembasi) bakuyemo akabo karenge, bahunga Ababiligi babarushaga ubwinshi, kandi bari bunganiwe n’Abongereza. Ng’uko uko bavuye mu Rwanda. Musinga yarinze apfa agikumbuye Abadage.