Difference between revisions of "Ndoli Jean Claude"
(Created page with "Ndoli Jean Claude '''Ndoli Jean Claude''' (yavutse tariki ya 7 Nzeli 1986) ni umukinnyi w’ umupira w’ amaguru w’ umunyar...") |
(No difference)
|
Revision as of 06:31, 30 October 2010
Ndoli Jean Claude (yavutse tariki ya 7 Nzeli 1986) ni umukinnyi w’ umupira w’ amaguru w’ umunyarwanda, akina nkumunyezamu. Ubu abarizwa mu ikipe ya APR FC, imwe mu makipe akomeye mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, abarwa nk’umwe mu banyezamu b’abahanga.Ndoli yatangiye gukina umupira w’ amaguru akiri muto, gusa yamenyekanye cyane ubwo yatangiraga gukinira ikipe y’ igihugu amavubi nama club nka Police FC na APR FC agikinira.
Contents
Ubuzima bwe bwo hambere
Ndoli yavukiye I Gikondo mu Mujyi wa Kigali mu muryango w’abana 8 akaba ari uwa 2, ababyeyi be ni Sanzira Ferdinand na Mukabera Rose. Yakuze akunda gukina umupira nk’abandi bana bose b’abahungu b’abanyarwanda, gusa yagaragazaga impano idasazwe. Byaje gutuma ikipe ya Rennes de Gikondo imufata, yari ikipe y’ batarengeje imyaka 15. Ubuzima bwa Ndoli bwo hambere bwarazwe no kugaragaza gukunda umupira w’ amaguru cyane kandi akagaragaza ubwitange aho yabonaga amahirwe yo gukina hose.
Uko yaje kumenyekana
Ndoli yakomeje kugaragaza ubuhanga mu bana bakinanaga bituma ikipe ya Rennes de Gikondo imufata, ayikinamo igihe gito kuko yaje kwerekeza muri TP Victor yo kwa Kaddafi I Nyamirambo, ikaba yarabarizwaga mu cyiciro cya kabiri, naho ntiyatinzemo kuko ari muri iyo kipe bakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’abatarengeje imyaka 19 y’Amavubi arigaragaza cyane bituma umutoza w’Amavubi amwongera mu bakinnyi yari yarahamagaye, ariko amusaba gushaka ikipe yo mu cyiciro cya mbere, icyo gihe yerekeza mu ikipe ya Police Fc muri shampiyona hagati, hari muri 2004. Nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Police Ndoli yitwaye neza cyane bituma ayimaramo umwaka n’igice kuko igihangange APR FC yahise imugura, umukino we wa mbere muri APR yakinnye bahura na Kiyovu bayitsinda 1-0 hari tariki ya 8.10.2006 , kugeza n’ubu aracyakinira ikipe ya APR.
Ndoli muri APR FC
Nyuma yo gukinira ikipe ya Police fc imikino 19, akanitwaramo neza cyane ikipe ya APR FC yaje kumubenguka ihita imugura , yayikiniye umukino wa mbere bakina na Kiyovu VS muri shampiyona hari tariki ya 8.10.2006, Ndoli yahereye aho ayikinira ari umunyezamu wa mbere kugeza ubwo ikipe ya APR FC yaguze umunyezamu ndayishimiye Jean Luc (Bakame) imukuye muri ATRACO FC, byahise bihurirana nimvune ndende Ndoli yaje kugira, agarutse mu kibuga ubu ni umunyezamu wa kabiri muri APR FC nyuma ya Bakame, Ndoli amaze gukinira APR FC imikino 85.
Ndoli mu ikipe y’ igihugu amavubi
Ndoli yatangiye gukinira ikipe y’ igihugu Amavubi yabatarengeje imyaka 19, aho yari yagaragaye mu mukino wa gicuti ikipe yakiniraga ya TP Victor yari yakinnye n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 19 hari muri 2004.
Yahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru y’ amavubi hari muri 2005 mbere yuko ava mu ikipe ya Police fc ubwo amavubi yakinaga na Nigeriya muri Nigeriya icyo gihe u Rwanda rwatsinzwe 2-0 by’umukinnyi Obafemi Martins, icyo gihe Ndoli ntiyagaragaye mu mukino kuko yari umunyezamu wa 3 nyuma ya Nkunzingoma Lamazani na Bigirimana J. Claude.
Umukino wa mbere yabanje mu ikipe bari bagiye gukina na Zimbabwe ubwo Lamazani yari afite ikarita itukura noneho umutoza ahitamo Ndoli J. Claude wari umunyezamu wa 3 kuko yarimo agaragaza ingufu nyishi mu myitozo kurusha Bigirimana J. Claude, yaje kugirwa umunyezamu wa 1 w’ikipe y’ igihugu muri 2007, kugeza ubu amaze gukinira amavubi inshuro 16 ariko kuva 2010 utangira uyu mwanya akaba yaratangiye kuwusimburanaho na Ndayishimiye Jean Luc (Bakame), ibi byaje no kumuviramo kudahamagarwa mu ikipe y’ igihugu yakinnye umukino na Cote d’ Ivoire ubwo batangiraga gushaka iticye yo kuzakina CAN 2012, dore ko yari amaze n’igihe kitari gito mu mvune, ariko yemeza ko afite ikizere cyo kugaruka mu ikipe y’ igihugu kuko ubu yakize kandi akaba yaratangiye imyitozo neza.
Ubuzima bwe busanzwe
Ndoli arubatse afite umugore witwa Uwineza Diane bafitanye abana 2 imfura Ndoli Ganza Lorenzo (iri zina yarikuye ku mukinnyi wama film yakundaga Lorenzo Ramas ni yompamvu yaryise umwana we) uwa kabiri yitwa Ndoli Ineza Chriane. Abazi Ndoli bemeza ko ari umugabo ukunda abantu agakunda Sport akina kandi akaba ari n’ inyangamugayo.
Hifashishijwe
Amateka y’abakinnyi b’abanyarwanda : Ndoli J. Claude, IGIHE.COM, 14.9. 2010. FERWAFA