Difference between revisions of "Ingoma"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Created page with "IngomaIngoma ni ikimenyetso gikomeye cyari mu birangamuco w’Abanyarwanda, ariko ikaba yari ifite byinshi isobanura mu muco n’amateka y’ab...")
(No difference)

Revision as of 15:19, 1 November 2010

Ingoma
Ingoma ni ikimenyetso gikomeye cyari mu birangamuco w’Abanyarwanda, ariko ikaba yari ifite byinshi isobanura mu muco n’amateka y’abanyarwanda.


Itature ry’ingoma

“Akari mu nda y’ingoma kamenywa n’Umwiru na nyirayo” Iby’ingoma, amateka yazo mu Rwanda, umuco gakondo wazo, kubizirikana ukabimenya, ukabikunda,ntibikunda korohera benshi.

Ingoma ni iza kera iwacu I Rwanda. Si iz’ejo si iz’ejo bundi.Ndetse abatuboneye izuba badutekerereza ko zaba zarahanganywe na GIHANGA ,bikavuga ko amateka n’imibereho y’ingoma ari insumbabihe.Abahanga mu bumenyi bw’isi n’ibyayo batubwira ko ingoma muri ibi bihugu byinshi by’Afurika zariho no mu bihe bya ba Farawo ba Bami bo mu Misiri. Ubwo imyaka y’intango y’ingoma ikaba yakabaka ibihumbi 3.000.

Dushishoje kandi tunahereye kuri ibyo bivugwa ku bami nka Farawo,twasanga no kubyerekeranye n’amateka y’u Rwanda,iby’ingoma n’amateka yazo byaratangiye na mbere ya Gihanga cyahanze ingoma Nyiginya.Agatsinda nk’uko umwanditsi Louis de Lacger (Lui de Lage)abitumenyesha mu gitabo yanditsemo amateka y’uRwanda rwa kera n’urw’ubu,Abami b’Abasangwabutaka n’ab’Abakonde babanjirije Abanyiginya bavugirwaga ingoma,abihamya agira ati:”Umuhinza yari UMUBAMBUZWASHAKWE”


Umwanya w’ingoma

Kera mu Rwanda rwo ha mbere ndetse no mu bihugu bidukikije,Ingoma yari ikintu kizwiho agaciro kanini cyane.Ingoma yari nkuru mu gihugu,ikaba indanga-Bwami,ikagira uruhare mu mihango y’I Bwami,mu miterekero,ikagira uruhare ruhagaze mu mibanire y’Abami na rubanda,ikagira uruhare mu mitegekere y’igihugu,igakiza umunyagasani,igaca abagome,igatanga umuhanya.

Iyo ntera y’ingoma ni nayo yatumaga ingoma yaragiraga imvugo bwite yihariye isobanuye y’icyubahiro cy’ikirenga.


Kamere y’imvugo Ingoma

Mu Rwanda yo tuvuze ingoma ,umuntu ahita yumva mbere na mbere:Ubutegetsi bw’ikirenga bw’igihugu Urugero:

  • Ingoma ya Mashira yatsembe Abarenge
  • Ingoma ya Gahindiro ,amahoro yarasugiye arasagamba
  • Ingoma ya Kigeli wigaruriye amahanga menshi
  • Ingoma Mbiligi yadukanye shiku mu Rwanda
  • Ingoma ya Cyami yakuwe na Repubulika

Kugira ngo Imvugo y’ingoma yitirirwe ‘’UBUTEGETSI’’,byaturutse ku mpamvu y’uko u Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari ingoma yari ikimenyetso cy’ubutegetsi.Ku gihe cy’Ingoma ya cyami, Ingoma-Ngabe niyo yari indangabwami,erega ahubwo ikaba yarimikwaga igasumbya umwami icyubahiro,ikaramywa.

Ku rundi ruhande,ingoma ryari ‘’ITONDE RY’ABAMI’’babaga basangiye igisekuru basimburanaga ku butegetsi bwa cyami.Ubwo rero umuntu akaba yavuga ati:

  • Ingoma y’Indorwa yari Iy’Abashambo
  • Ku ngoma y’Abagesera niho Nyangezi yagabiwe Ubushiru.Hari mu mwaka w’1924.Icyo gihe ni Nyamakwa wa II Nditunze wari ku ngoma
  • Amateka y’u Rwanda avuga ko ingoma Nyiginya yahanzwe na Gihanga.

Ingoma na none cyari ‘’IGIHUGU CYATEGEKWAGA N’UMWAMI’’ubwo akarere aka n’aka kategekwaga n’Umwami kakitirirwa ingoma yako. Urugero:-Ingoma ya Gisaka yahuzaga imbibi n’iy’Ubugesera.

  • Rwabugili yagamburuje ingoma y’Ubunyabungo

Kera kose ingoma yizihizaga rubanda,ariko zikagira umwanya w’umwihariko I Bwami.Ho zabikiraga Umwami zikanamubambura,zigashengerera kandi zigashagara umwami mu irambagira r’Igihugu.

Mu gihe cy’imidugararo y’intambara,Impuruza yajyaga ku karubannda bakayiha umurishyo igashoza injyarugamba,ingabo zigahurura zigatabara.Zigatsinda,zigasanganirwa n’umurishyo w’ingoma.

Mu mihango y’imiganura n’iy’igangahura no mu yindi miterekero ingoma zaravugaga zikavuzwa n’abanyamihango nyine.Imana igaseka ibintu bigatungana ,abantu bagatunga ,bagatunganirwa.

Nyamara na nyuma y’aho mu gihe cya Repubulika ,ingoma ziracyafite agaciro rwose,umuco w’ingoma uracyari wose uretse ko iby’imihango bitagihuje n’imibereho mishya ya rubanda.Ingoma wazisanga henshi mu birori byo mu masabukuru,mu matorero ya za kiriziya,mu rubuga rw’urubyiruko no mu mashuri,mu mirimo y’abakozi,mu nyigisho z’abigishwa mu bukwe ndetse no mu mitako y’inzu.Ingoma yabaye rwose impuza-mbaga ,iremerwa gusanganya umuco wo hambere n’uw’ubu.