Difference between revisions of "Mihigo Kizito"
(→Hamwe na Korali ya Kigali) |
|||
Line 82: | Line 82: | ||
*[http://www.organistecompositeur.com/ www.organistecompositeur.com] | *[http://www.organistecompositeur.com/ www.organistecompositeur.com] | ||
+ | |||
+ | [[Category:Abahanzi]] |
Revision as of 01:37, 24 November 2010
MIHIGO Kizito yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y'icyahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y'Amajyepfo y'Igihugu cy’u Rwanda. ababyeyi ba MIHIGO Kizito, ni BUGUZI Agusitini na ILIBAGIZA Palasidiya. MIHIGO afite impamyabumenyi (diplôme) yo mu Ishuri Kabuhariwe rya Muzika ry'i Paris mu Bufaransa, afite indirimbo zirenga 380 za Kiriziya, akaba umucuranzi n'umuhanzi wa Kiriziya uzwi cyane mu Rwanda. Ni umwe kandi mu bahanzi batanu bashyize indirimbo nshya yubahiriza igihugu cy'u Rwanda mu manota.Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda igahitana benshi mu muryango we, umuhanzi Mihigo yiyemeje kuririmbira Imana. Kuva mu mwaka w'2003 mu buhanzi bwe, Mihigo yakoze ibikorwa byinshi ku mugabane w'Uburayi, bigamije guhuza no kunga abanyarwanda bahatuye. Hanyuma yaje kwiyegurira byimazeyo ubwo butumwa bw'amahoro ku isi. Ise BUGUZI Agusitini, yabaye umuyobozi w'Ikigo cy'Amashuri Abanza cya Kibeho. Azwiho kuba yarakundanga Muzika kalasiki (Classique), akaba n'umuhanzi w'indirimbo z'iminsi mikuru imwe n'imwe. BUGUZI Agusitini, yari ataratahura impano ya muzika ku muhungu we, kugeza ubwo yitabiye Imana, yishwe mu nzirakarengane z'itsembabwoko n'itsembatsemba ryagiriwe abatutsi mu Rwanda, mu kwezi kwa kane 1994. Imana imuhe iruhuko ridashira. Ibyiruka rya Mihigo
Muri ya myaka abana bato baba batangiye gukina iby'abana, ikibariko, nyirankono (runonko) na karere, MIHIGO we mu bwana bwe yakunze harumoniyumu. Yajyaga kwiyigisha kuyicuranga rwihishwa mu Kiriziya ya Parowasi ya Kibeho, akenshi na Padiri mukuru atabizi, dore ko atari guha uruhushya umwana nk'uwo ngo ajye gukinisha inanga. Yarangizaga bitinze, agataha acecetse cyane afite ubwobwa bw'ababyeyi babaga batazi iyo yagiye, nyamara bo bamara kubimenya, babonye n'uko aje ameze, ntibabe bakimukangaye. Nuko MIHIGO abyirukira muri ubwo bwoba bw'ababyeyi n'ubwa Padiri, ariko cyane cyane, abyirukana urukundo rwa Muzika.
Amaze kugira imyaka icyenda, MIHIGO Kizito yatangiye guhimba uturirimbo tw'abana, twavuga nk'iyo yise “Ni nde Mugabo n'ejo”. Iyo ndirimbo abenshi bayifataga nka byendagusetsa, dore ko ibivugwamo ntaho bihuriye n'izina ryayo. Mu bitero byayo, yaririmbyemo imodoka nziza yo mu karere bari batuyemo, hanyuma akavugamo n'ibyo yabonye ku manywa.
Contents
MIHIGO agimba, anagimbuka
Indirimbo ye yamuhaye kumenyekana, yayihimbye ageze muri Seminari ntoya Virgo Fidelis ya Karubanda i Butare, aho yinjiye afite imyaka 13. Iryo shuri rizwiho uburere buhambaye bwa muzika, ribikesheje abarimu baryo ba kera nka ba Nyakwigendera Padiri MUSONI Bonifasi, Bwana RUTSINDURA Alufonsi, Padiri NKURANYABAHIZI Gaburiyeli, n'abandi. Icyo gihe rero, MIHIGO Kizito yari yaratangiye gutangaza abantu, kuko yahimbaga indirimbo nyinshi kandi zikomeye mu gihe gitoya cyane. Mu ndirimbo z'uwo muhanzi, hajemo ubukungu bushyashya bwa muzika nyarwanda. Humvikanamo uruvange rw'inganzo z'abahanzi benshi bamurebeye izuba, twavuga nka Musenyeri NGIRABANYIGINYA Dominiko, Bwana Matayo NGIRUMPATSE, Padiri BYUSA Ewusitashe, n'abandi, nyamara MIHIGO Kizito agatandukana n'abo bandi, kubera ingendo ishinguye mu ndirimbo ze, impinduka nyinshi zizigaragaramo, ndetse n'umurya w'inanga (oruge) ucinyitse cyane kandi unogeye amatwi rwose, tutibagiwe gutuza n'umutima bigaragara mu bihangano by'uyu mwana w'i Rwanda. Uyu munsi indirimbo za MIHIGO Kizito zibarirwa hagati ya 380 na 390, dore ko nawe ubwe atazi umubare nyawo wazo. IMBIMBURAKUBARUSHA, kugeza ubu niyo yamenyekanye kurusha izindi, yamuhesheje igihembo cya mbere mu irushanwa ry'igihugu ry'amakorali, ituma kandi ahabwa uruhushya n'ubushobozi byo kuza kwiga Muzika mu mashuri kabuhariwe y'i Burayi. Iyi ndirimbo ivuga ibigwi by'u Rwanda yakunzwe n'abanyarwanda b'ingeri zose, cyane cyane mu bihe by'amatora ya Perezida wa Repuburika, mu mezi ya Nyakanga, Kanama na nzeri y'umwaka w'2003. By'umwihariko kandi, umuhanzi MIHIGO Kizito mu izina rya Korari ya Kigali no mu izina rye bwite, yayituye umukuru w'igihugu watowe, Nyiricyubahiro Pawulo KAGAME. Nta gushidikanya, amateka y'uyu muhanzi azaranga iki kinyejana.
Hamwe na Chorale Melomane
Akinjira mu iseminari ntoya ya Butare, MIHIGO Kizito yashinze umutwe w'abanyeshuri b'abaririmbyi. Abo banyeshuri barahuraga, bakaririmba indirimbo yahimbye. Ibyo byamwongereye umurava, ku buryo muri uwo mwaka yahimbye indirimbo zirenga mirongo itanu. Nyuma yo kwizihiza Missa z'icyumweru zirenga eshatu mu Iseminari, MIHIGO Kizito yahuje abaririmbyi bose, kugira ngo bashakire hamwe izina rya Korali. Tariki 25 Mata 1997, Chorale MELOMANE yaravutse, hatorwa komite nyobozi, hashyirwaho n'amahame remezo yayo, ibyo byose bishyikirizwa ubuyobozi bwa Seminari, burabyemera kandi burabishima. Mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatanu, Chorale MELOMANE yatangiye ingendo mu mashuri no mu ma Paroisses anyuranye y'intara ya BUTARE.Korali MELOMANE ya Seminari ya BUTARE yageze ku isonga ry'amakorali yo mu Rwanda, kubera ibihangano bya MIHIGO Kizito. Yabaye iya mbere mu irushanwa ry'igihugu ry'amakorali y'u Rwanda mu mwaka w'2000, ishyira ku mugaragaro igitabo kigizwe n'indirimbo mirogo inani (80) za Kiliziya zahimbwe na MIHIGO Kizito. N'ubwo Korali MELOMANE yeshe imihigo myinshi inyuranye kandi ihesha ishema Seminari muri rusanjye, ubuyobozi bw'iryo shuri ntibwishimiraga buri gihe iyo ntsinzi, ngo kuko imishinga y'iyo korali, ibihangano byayo ndetse n'indi mirimo, ngo byarangazaga MIHIGO Kizito bigatuma adakurikirana amasomo ye neza. Nuko Padiri TWAGIRUMUKIZA Faranswa Saveri wari umuyobozi w'iryo shuri, afatira ibyemezo iyo Korari, birimo kutazongera gusohoka ngo ijye kuririmba hanze.Guhera ubwo umuhanzi MIHIGO Kizito yagiraranye ikibazo n'ubuyobozi, yibaza impamvu imishinga y'abaseminari igamije iyogezabutumwa yakwimwa umwanya, nyamara imikino inyuranye ikaba ariyo ihabwa intebe mu Iseminari. Ihuriro ry'abanyeshuri b'abaririmbyi mu Rwanda Muri kamere ye, MIHIGO Kizito, yagiye agaragaza impano idasanwe yo guhanga. Usibye indirimbo ze amagana ziririmbwa hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, MIHIGO yanahanze imiryago. Usibye n'uyu muryango w'abaririmbyi tugiye kuvugaho birambuye, ibitekerezo bye bigamije guhanga, kuvumbura no guhimba, nk'uko abivuga mu nteruro ye y'igifaransa: " Il faut apprendre pour entreprendre ".Indi nteruro ye imusobanura neza ni igira iti: " Akamaro ni akagera ku bavandimwe, naho ak' uwigirira karagatabwa ". Afatanije na Korali MELOMANE yashinze, MIHIGO Kizito yifuje gushinga umuryango mugari kurushaho, muri icyo cyerekezo cya Muzika ntagatifu mu Rubyiruko rw'u Rwanda. Yifuje rero guhuriza abanyeshuri bose b'abaririmbyi mu Rwanda mu muryango umwe rukumbi. Kubera ibikorwa Korali MELOMANE yagaragaje cyane cyane mu rubyiruko, benshi mu banyeshuri bari bararebeye kuri urwo rugero rwiza, maze nabo bashyiraho amakorali y'ibigo by'amashuri bigamo.Nuko MIHIGO n'abamelomane be, bamaze kubona urukundo rwa muzika rwakuraga mu rubyiruko, biyemeza gushyira igitekerezo cye mu bikorwa, mu rwego rwo gushima no gushishikariza urubyiruko nyarwanda Muzika Ntagatifu (musique sacrée). Bigiye hamwe uburyo habaho umuryango umwe rukumbi, wabumbira hamwe abanyeshuri b'abaririmbyi mu Rwanda, bigira hamwe inshingano zawo n'intego waba ugamije, ndetse n'ibyerekeye ubuyobozi bwawo. Ku bwe, umuhanzi MIHIGO Kizito, yumvaga uwo muryango waba bumwe mu buryo bwo gushishikariza no gukundisha urubyiruko muzika ntagatifu, ariko kandi, bukaba na bumwe mu buryo bwo gusiza ikibanza cy'umushinga Leta y'U Rwanda ifite wo kuvugurura, guteza imbere no gukungahaza ubuhanzi nyarwanda, ahangaha mu gice cya Muzika by'umwihariko. Tariki 12 Nzeri 2001, nibwo ubuyobozi bwa Korali MELOMANE bwemeje ku mugaragaro, itangira ry'umuryango UMEBOM, ihuriro ry'abanyeshuri b'abaririmbyi mu Rwanda.Ryatangiwe n'amashuri icumi, andi agenda yiyongeramo nyuma. Ubu uwo muryango ugizwe n'amashuri yose yo mu Rwanda, afite amakorali y'abanyeshuri. Nk'uko uwashinze uwo muryango abivuga, imwe mu nshingano zawo z'ibanze, ni ugushinga mwikorezi ya Muzika Ntagatifu ku buryo burambye mu Rwanda duhereye ku rubyiruko, no gusiza umusingi w'iterambere ry'ubugeni bwa muzika nyarwanda muri rusange. Umuhanzi MIHIGO Kizito, ashingiye ku ntambwe amakorali y'u Rwanda amaze gutera, avuga ko ari igihe cyo kubifatiraho nk'imbarutso y'amajyambere muri iryo shami nserukiramuco.
Hamwe na Korali ya Kigali
MIHIGO Kizito yabaye umucuranzi, umuhanzi n'umuririmbyi wa Korali ya Kigali kuva mu mwaka w' 1996. Mu biruhuko bye byose yabaga ari kumwe n'iyo Korali ifite amateka n'ibigwi bihambaye mu Rwanda kuva mu mwaka w'1967. Korali ya Kigali yashinzwe n' abasirimu b'i Kigali ahayingayinga umwaka w'1967, bayobowe na Nyakwigendera IYAMUREMYE Soluve. Mu bandi bamenyekanishije uwo muryango w'ikigugu, twavuga nka Bwana KAMALI Alufonsi, Bwana NGIRUMPATSE Matayo, Nyakwigendera HABYARIMANA Apolinari, n'abandi. Nyuma y'amarorerwa y'intambara na jenoside bya mirongo icyenda na kane, abakunzi ba Korali ya Kigali, bose bifashe ku itama, bihebeye ko uwo muryango utangiye gukendera. MIHIGO Kizito. Nguyu uwazanye amaraso mashya muri iyo Korali. Yasabye kwinjira muri uwo muryango afite imyaka 14, nyamara ahindura byinshi byari byarakendereye mu buhanzi n'ubuhanga by'imiririmbire y'iyo Korali. Aho aviriye mu iseminari ntoya, MIHIGO Kizito yinjiye mu Rwunge rw'amashuri rwa Mutagatifu Andereya i Kigali, aho yabonye umwanya uhagije wo gukorana na Korali ya Kigali. Guhera uwo munsi, Korali ya Kigali ihora ku isonga y'amakorali mu Rwanda. Urwego Korali ya KIGALI yagezeho kubera ibihangano by'uyu muhanzi MIHIGO Kizito, rwayihesheje ishema ryo gutoranywa ngo izaserukire igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y'amakorali aba buri mwaka mu gihugu cy'Ubudage. Korali ya Kigali niyo Korali ya mbere ya Afurika, yanditswe muri iryo rushanwa. Mu bahanzi batanu bahembewe gushyira indirimbo y'igihugu mu manota Nyuma y'amahano yabaye mu gihugu cyacu mu mwaka w'1994, nyuma kandi y'intsinzi y'ingabo za FPR Inkotanyi, Guverinoma y'ubumwa bw'abanyarwanda, yihutiye kwiga ibibazo byihutirwaga cyane cyane ikijyanye n'ibiranga igihugu cyacu. Buri munyarwanda agomba kwibona mu biranga igihugu, yaba Indirimbo yubahiriza igihugu, ibendera se, cyangwa ikirango n'ikirangantego. Ni muri urwo rwego Gouvernement y'ubumwe bw'abanyarwanda yakoresheje irushanwa mpuzamahanga ry'abahanzi, kugira ngo haboneke indirimbo yubahiriza igihugu, ibendera n'ikirango. Nk'umunyabugeni w'umucuranzi n'umuhanzi, MIHIGO Kizito yagiye mu irushanwa ry'Indirimbo yubahiriza igihugu. Iro rushanwa ryitabiriwe n'abahanzi barenga 700. Nyuma y'imyaka ibiri y'ikosora, MIHIGO Kizito yahembwe mu bahanzi batanu babashije gutsinda iryo rushanwa. Ururirimbo rw'igihangano cye, ni rwo rwonyine rwari mu majwi menshi (harmonisé) muri izo eshanu. Yarahembwe kandi agirwa umwe mu bari bagize Komisiyo y'ikosora n'itangazwa r'indirimbo y'Igihugu. MIHIGO Kizito yayoboye ubwe indirimbo yubahiriza igihugu mu itangazwa ryayo rya mbere.
Mu mashuri kabuhariwe ya muzika
MIHIGO Kizito, yakurikiye amasomo kandi abona impamyabumenyi yo mu Ishuri Kabuhariwe Mpuzamahanga rya Muzika ry'i Parisi mu Bufaransa. Nk'uko tubibwirwa n'inyandiko za Bwana Dominique BODSON, umucuranzi kabuhariwe n'umuhanzi wa muzika karasiki, akaba umwarimu mu Ishuri Rikuru rya Muzika n'Imyigishirize yayo ry'Ububirigi IMEP, akaba kandi umuyobozi w'ishuri rya Muzika, Imbyino, Amakinamico n'ubundi buvanganzo bw'ijambo rya Court-St-Etienne, Ottignies-Louvain la neuve, ishuri ryakiriye umuhanzi Kizito akigera i Burayi, " MIHIGO Kizito ni umwana ugaragaza byinshi bishyashya kandi by'ingirakamaro muri Muzika, n'ubwo atagize amahirwe yo kuyitangirira igihe" Mihigo yakurikiye amasomo ya: Histoire de la Musique, Analyse musicale, Composition, Orgue, Chant classique, Solfège et déchiffrage. Mwarimu Madamu Levechin ashima MIHIGO Madamu Levechin ni umwe mu bagore b'ibihangange muri Muzika kalasiki ku isi, cyane cyane ku mugabane w'i Burayi. Yize muzika mu ishuri Rikuru ry'Igihugu rya Muzika n’Imbyino ry'i Paris (Conservatoire National Superieur de Musique et de Danse de Paris) n'i Sorbonne aho yavanye impamyabushobozi ihanitse mu bumenyi bwa Muzika (Musicologie). Madamu Levechin, ni umwarimu mu mashuri makuru ya Muzika y'i Paris, (CNSMDP na CIMP), akaba by'umwihariko umukuru wubuyobozi bw'Ishuri Rikuru Mpuzamahanga rya Muzika rya Paris (Conservatoire International de Musique de Paris). MIHIGO Kizito ni umwe mu banyeshuri be bashya. Akimara kubona uwo mwana w'umunyafurika uje kwiga ibya muzika kalasiki, Madamu Levechin yagize amatsiko yo kumenya ubushobozi uwo mwana afite muri Muzika. Kizito yamwumvishije zimwe mu ndirimbo yahimbye ndetse amuha n'aho zanditse. Mwarimu yagize igihe cyo kuzisuzumana ubwitonzi, maze amubwira amagambo akuririra: "Ugomba kwiga gusobanura no gusobanukirwa ibyo ukora. Ufite ubumenyi kamere muri oruge no mu bihangano byawe, igisigaye ni ukubisobanukirwa no kumenya kubisobanura gihanga. Nakunze cyane ibikorwa wakoranye na Korali ya Kigali, kandi ndagushishikariza kubikomeza. Ntuzabireke ni byiza. Ubuhanga kamere butaboneka kenshi urabufite cyane cyane mu kwumva no gusobanukirwa muzika bwangu, mu guhanga no kuboneraho bya Muzika. Uri umuhanga bya Kamere rero, ariko ufite akazi kanini ko kwiyibagiza uburyo umenyereye bwo kwiyigisha, ugafashwa n'uburyo bwo kwigishwa. Ndatekereza ko ari akazi gakomeye cyane cyane iyo umuntu atangiye muzika ari mukuru, ariko ubifitiye ubushobozi. Nongeye kugushima no kugushishikariza ibyo ukora."
Muzika ninyubahe
Muri iki gihe, aho benshi mu rubyiruko bakunda Muzika zinyuranye z'ubwoko bugezweho (Rap, rock, pop...), MIHIGO Kizito we, yagaragaje urukundo rudasanzwe rwa muzika karasiki (musique classique). Kuva mu ibyiruka rye, yakunze cyane abahanzi b'abadage George Frederic Haëndel, na Jean Sebatien Bach, naho Wolfgang Amadeus Mozart, kuri we, ni umuntu udasanzwe, kandi w'amayobera menshi. Ubuhanga bwe ni indengakamere, dore ko yagaragaje byinshi by'umwihariko mu ruhando rw'abahanzi-fatizo. Nyamara abantu bose bibaza imvano y'iyo nyota n'urukundo rwa muzika bidasanzwe kuri uwo mwana w'i Rwanda. Abenshi babiburira igisubizo, bagahitamo kubimwibariza. Dore igisubizo cya MIHIGO Kizito ubwe kuri icyo kibazo: " Nkunda muzika, kuko imfasha kwiyubaka no kuba umuntu nifuza kuba we. Muzika ntishobora kunyobora.Si muzika rero yampisemo, ahubwo ni jyewe wayihisemo mbihawe na kamere yanjye, uburere, ukwemera, n'umuco nyarwanda wo mpano ihenze ya Rugira. Sinanga Muzika z'ubundi bwoko, kandi sinzisuzugura, ndazubaha cyane kuko nazo zikunzwe na benshi. Nyamara jyewe ntizigeze zinshitura. Ibiramamvu iyo numvise "Symphonie pastorale", numvamo agaciro nyako ka byinshi nkunda. Numvamo ukuri k'Urukundo, Ukwemera nyakwo shingiro, ubutagatifu n'ubuzima bw'ab'ijuru, ubukungu n'agaciro bya muntu, n'ibindi. Muzika karasiki, ku bwanjye ni isi nk'iyindi. Uburyo bwo gusobanura ubuzima tuzi n'ubwo tutazi. Uburyo bwo guhuza abantu n'Imana. Iyo numva "requiem" ya Mozart, nongera kwibuka ko ntacyo ndicyo Imbere y'Imana ishobora byose, maze nkayisingiriza ibyiza byose tuyikesha, cyane cyane muntu yaremye mu ishusho ryaYo. Nyamara muzika n'ubwo ari impano idasanzwe, urwibutso n'ikimenyetso kidakuka by' Urukundo rw'Umwami Nyiribiremwa, ntizandangaze ngo inyibagize icyo ndicyo, ngo inyibagize icyo ansaba, icyo namwemereye n'icyo niyemeje. Muzika rero ndayikunda, ariko ninyubahe. "
Tariki 20 Nyakanga, umuhanzi MIHIGO yagiranye ikiganiro na Radiyo-Rwanda, maze asobanurira abanyamakuru icyerekezo afite, imigabo n'imigambi bye nk'umuhanzi kabuhariwe: " Sinigira Muzika kuba igihangange cyangwa icyamamare. Numva muzika ari ubuhanga nk'ubundi bwafasha abanyarwanda n'umuryango w'Imana muri rusange kwiyubaka no gukomeza imibanire myiza. Muzika rero kuri jyewe, si uburyo bwo kwidagadura gusa, ahubwo ni n'ubumenyi bufite uruhare runini mu mibanire y'abantu, mu burere bw'urubyiruko n'ibindi. "
R.R: Ese urubyiruko rw'u Rwanda rwaba rukeneye amashuri ya Muzika? " Cyane. Turabirota. Ni imwe kandi mu ntego za muzika niga. Urubyiruko nyarwanda ntirukeneye byanze bikunze ishuri rya Muzika kalasiki, ariko rukeneye kandi ruzakenera igihe cyose amashuri ya Muzika ndetse y’ubugeni n’ubuhanzi ndangamuco muri rusange. Muzika yacu nayo ifite byinshi byo kwiga kandi byo gukundwa. Gusa sinashidikanya kuvuga ko tuzakenera byanze bikunze ubumenyi bw'ibanze muri Muzika n’imbyino kalasiki, kugira ngo tubashe guhanga imyigishirize-fatizo y'ubugeni n’ubuhanzi by'i wacu. Aha ndavuga Muzika yacu, Imbyino n'amakinamico "
R.R: Ko wagize amahirwe yo kumva no gusobanukirwa Muzika zinyuranye z'impande zose z'isi, watubwira umuhanzi ushima kurusha abandi muri ubwo bumenyi?
" Aha! Gusubiza icyo kibazo birangora cyane. Reka nkubwire mbere na mbere ko nkunda Muzika z'ibihugu byose, kuko buri Muzika igaragaza umuco uyu n'uyu bitewe n’inkomoko yayo. Ni byiza rero kumenya imibereho inyuranye y’abatuye isi. Nyamara birakomeye kugereranya umuhanzi w'umunyarwanda n'umuhanzi w'i Burayi. Ni nka bitegeranye bitazahura. Buri muco ugira ibishya byinshi, bikagaragarira muri muzika yawo, i wacu natwe dufite ibishyashya bitagira ingano muri muzika nyarwanda, ahubwo ni akazi kacu, kubimenyekanisha no kubivugurura. Sinakwibeshya na rimwe mvuga ngo kubera ko uyu muhanzi yamenyekanye cyane cyangwa yakunzwe bikamamara, niwe urusha abandi. Ntaho bihuriye. Ndeba buri muhanzi ku giti cye, mu muco we, mu burezi n’uburere yabonye, mbese ku giti cye rwose."
R.R: Wumva izihe muzika iyo uri i wawe? " Orchèstre Philarmonique de Vienne iyobowe na Sir George Solti baririmba Requiem ya Mozart, Orchèstre Féstival de Lucerne iyobowe na Claudio Abbado, symphonie zinyuranye za Béethoven, symphonie en do mineur ya Gustav Mahler, n'izindi. Iyo nduhuka numva J.C Gianada muri muzika ye y'isengesho rituje. Numva kandi nkunda muzika nyishi cyane kandi zinyuranye, nkazumva nanone mu bihe binyuranye ".
Ubuzima bwe hanze ya muzika
MIHIGO Kizito, umukinnyi wa Karaté, n'umukandara w'umukara (1er dan)MIHIGO Kizito yatangiye gukina KARATE afite imyaka 14, muri club ya Butare, yari iyobowe na Maître SINZI Tharcisse (3ème dan). Umukandara wirabura ariwo wa nyuma, MIHIGO yawubonye afite imyaka 22, i Kigali mu Rwanda.