Difference between revisions of "Bayingana Aimable"
(Created page with "Aimable Bayingana'''Bayingana Aimable''' yavutse tariki ya 14 Nyakanga 1970 I Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo intara y’ I...") |
(→Ibikorwa amaze kugeraho muri FERWACY) |
||
Line 13: | Line 13: | ||
Bayingana akimara gutorerwa nabo bafatanyije kuba kuyobora FERWACY bihutiye gushaka aho FERWACY yashyira ikiciro cyayo, ubu bakaba bakorera kuri Stade Amahoro nkandi mashirahamwe meshi. | Bayingana akimara gutorerwa nabo bafatanyije kuba kuyobora FERWACY bihutiye gushaka aho FERWACY yashyira ikiciro cyayo, ubu bakaba bakorera kuri Stade Amahoro nkandi mashirahamwe meshi. | ||
− | Komite ya FERWACY iyobowe na Bayingana yashyizeho gahunda nyishi zo guteza imbere umukino w’ amagare mu Rwanda aho Tour of Rwanda, Tour of Kigali City na Kwita izina Cycling Tour, zashyizwe ku rutonde rw’ amarushanwa yemewe mu rwego mpuzamahanga nyuma yo kubisaba no kuzuza ibisabwa muri union cycliste international. | + | Komite ya FERWACY iyobowe na Bayingana yashyizeho gahunda nyishi zo guteza imbere umukino w’ amagare mu Rwanda aho [[Tour of Rwanda]], [[Tour of Kigali City]] na [[Kwita izina Cycling Tour]], zashyizwe ku rutonde rw’ amarushanwa yemewe mu rwego mpuzamahanga nyuma yo kubisaba no kuzuza ibisabwa muri union cycliste international. |
− | Komite iyobowe na Bayingana yazamuye abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, aho Niyonshuti Adrien yabaye umukinnyi w’ umunyarwanda wa mberewabigize umwuga muri uwo mukino wo gusiganwa ku magare, abakinnyi bagize ikipe y’ u Rwanda yo gusiganwa ku magare bitabira imikino mpuzamahanga itandukanye harimo: | + | Komite iyobowe na Bayingana yazamuye abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, aho [[Niyonshuti Adrien]] yabaye umukinnyi w’ umunyarwanda wa mberewabigize umwuga muri uwo mukino wo gusiganwa ku magare, abakinnyi bagize ikipe y’ u Rwanda yo gusiganwa ku magare bitabira imikino mpuzamahanga itandukanye harimo: |
*Tropical AMISA BONGO muri Gabon (muri 2009 na 2010). | *Tropical AMISA BONGO muri Gabon (muri 2009 na 2010). | ||
*Tour du Cameroun 2010. | *Tour du Cameroun 2010. | ||
Line 25: | Line 25: | ||
*Kwita izina Cycling Tour 2009 na 2010. | *Kwita izina Cycling Tour 2009 na 2010. | ||
*Tour of Kigali city 2008, 2009 na 2010. | *Tour of Kigali city 2008, 2009 na 2010. | ||
+ | |||
== Ubuzima bwe busanzwe == | == Ubuzima bwe busanzwe == | ||
Revision as of 13:19, 7 December 2010
Bayingana Aimable yavutse tariki ya 14 Nyakanga 1970 I Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo intara y’ Iburasirazuba, akaba ayobora ishyirahamwe ry’ umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY kuva mu Ukuboza 2007 kugeza ubu.Contents
Ubuzima bwe bwo hambere
Bayingana Aimable yavukiye I Kiramuruzi, akaba yarakuze akunda siporo cyane umupira w’ amaguru nk’ abandi bana bose babanyarwanda, I Gatsibo aho Aimable yavukiye akaba ari hamwe mu duce tugize u Rwanda tubarizwamo amagare cyane, byatumye Bayingana akura akunda igare. Bayingana Aimable yatangiriye amashuri abanza I Kiramuruzi ayarangiriza mu buhungiro mu gihugu cy’ Uburundi ari naho yakomereje amashuri yisumbuye, mu cyiciro rusange yize muri Ecole independante akomeza muri Lycée Rohero aho yarangirije ayisumbuye. Aimable yaje kujya gukomeza Kaminuza mu gihugu cya Togo, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ amateka muri Universite ya Rome. Mu 1996 yagarutse mu Rwanda, akora muri SONARWA kugeza mu 2002 aho yavuye ajya gukora ku cyicaro gikuru cy’ umuryango wa FPR Inkotanyi, yaje kuba perezida wa FERWACY mu kwezi ku Ukuboza 2007 asimbuye Depite Kamanda Chalres.
Bayingana Aimable muri FERWACY
Bayingana yakuze akunda amagare, byatumaga akurikirana imikino y’ amagare kuri za televiziyo zitandukanye guhera akiri umunyeshuri, aho yakurikiranaga Tour de france, Tour de FASO nandi marushanwa atandukanye, ibyo byatumaga yifuza kuzagira icyo yakora mu bijyanye n’ umukino w’amagare. Mu kwezi ku Ukuboza 2007,mw’ ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) habaye amatora, Bayingana Aimable yatorewe manda yimyaka itatu kuba perezida wa FERWACY asimbura Depite Kamanda Chalres.
Ibikorwa amaze kugeraho muri FERWACY
Bayingana akimara gutorerwa nabo bafatanyije kuba kuyobora FERWACY bihutiye gushaka aho FERWACY yashyira ikiciro cyayo, ubu bakaba bakorera kuri Stade Amahoro nkandi mashirahamwe meshi. Komite ya FERWACY iyobowe na Bayingana yashyizeho gahunda nyishi zo guteza imbere umukino w’ amagare mu Rwanda aho Tour of Rwanda, Tour of Kigali City na Kwita izina Cycling Tour, zashyizwe ku rutonde rw’ amarushanwa yemewe mu rwego mpuzamahanga nyuma yo kubisaba no kuzuza ibisabwa muri union cycliste international. Komite iyobowe na Bayingana yazamuye abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, aho Niyonshuti Adrien yabaye umukinnyi w’ umunyarwanda wa mberewabigize umwuga muri uwo mukino wo gusiganwa ku magare, abakinnyi bagize ikipe y’ u Rwanda yo gusiganwa ku magare bitabira imikino mpuzamahanga itandukanye harimo:
- Tropical AMISA BONGO muri Gabon (muri 2009 na 2010).
- Tour du Cameroun 2010.
- Tour Ivoirier de la Paix 2010.
- Tour d’ Egypte 2010.
- Tour du Senegal 2010.
- Tour du Maroc 2010.
Komite iyobowe na Bayingana Aimable yateguye amarushanwa meshi atandukanye harimo:
- Tour of Rwanda 2008,2009 na 2010.
- Kwita izina Cycling Tour 2009 na 2010.
- Tour of Kigali city 2008, 2009 na 2010.
Ubuzima bwe busanzwe
Bayingana Aimable ni mwene Rwamuhizi Aloys na Kankindi Grace, yashakanye na Uwineza Beatrice bafitanye abana bane kugeza ubu, Rugamba Romeo, Bayingana Sharon, Bayingana Shanice na Bayingana Ryan. Tariki ya 25 Ugushyingo 2010 hasozwa Tour of Rwanda 2010, Bayingana Aimable yagize ati “ twifuza kuzakoresha Tour of Rwanda ikomeye, ikazaza imbere mu ma Tour yose akinirwa muri Afurika”.
Hifashishijwe
-Ikiganiro twagiranye na Bayingana Aimable tariki ya 3/12/2010.