Difference between revisions of "Mutara II Rwogera"
(Created page with ".'''Mutara II Rwogera''' yabayeho ahasaga umwaka w’1700. Ni mwene Yuhi IV Gahindiro w’umunyiginya, na Nyiramavugo Nyiramongi (nyina ...") |
(No difference)
|
Latest revision as of 13:01, 9 December 2010
Mutara II Rwogera yabayeho ahasaga umwaka w’1700. Ni mwene Yuhi IV Gahindiro w’umunyiginya, na Nyiramavugo Nyiramongi (nyina wa Mutara wese yitwaga Nyiramavugo).Contents
Ubuzima bwe bwo hambere
Rwogera yavukanye n’abahungu bava inda imwe na we kuri Gahindiro bazwi ni batatu: Nkoronko bavaga inda imwe kuri Nyiramavugo, Nkusi wari mwene Nyiramuhanda, na Rwabika wari mwene Nyakazana bitaga Uwantege wari utuye i Jali ya Kigali.
Urwimo rwe
Rwogera yimiye i Murinja, ahahoze ari muri Komini Muyira. Biragoye kumenya igihe nyirizina yimiye, kuko n’icyo se Gahindiro yayitangiye kitazwi neza ikirari. Yimye akiri umwana uhagatiye (utaratangira kwambara, akomeje imyambaro ngo atambara ubusa, afite hagati y’imyaka 7 na 12). Yimitswe ubwo se yari amaze gutanga azize urupfu rw’agatandabazimu, rwaguyemo we, Bitorwa na Rugaju rwa Mutimbo, ariko nyina Nyiramavugo yabanje kwima mu gihe cy’icyunamo kuko Rwogera yari akiri umwana.
Mutara yari Umwami w’inka, akaba yaragombaga gukora imihango ituma inka zororoka mu Rwanda. Yimaga asimbuye Yuhi, na we agasimburwa n’uwitwa Kigeli. Mu yandi magambo Yuhi umwe yasimburwaga na Cyilima, Yuhi ukurikiyeho agasimburwa na Mutara, bityo bityo. Dore uko byari bimeze:
- Mutara
- Kigeli
- Mibambwe
- Cyilima
- Kigeli
- Mibambwe
- Yuhi
- Mutara
- Kigeli
- Yuhi
- Cyilima
Mu rwimo rwa Mutara na Cyilima kandi ni ho batangizaga ibihe bishya bya politiki, bagashyiraho Umwami uzabasimbura ndetse bakabanza gutegekana, noneho akazamwereka umwuzukuru wa se ari we mwana we uzamuzungura. Ubundi kandi aba bami ni bo bagenaga uko imiryango izatanga abagabekazi izakurikirana. Mbese ku ngoma ya Mutara n’iya Cyilima abantu bashoboraga kubona abami batatu icyarimwe bakamenya naba nyina.
Muri ibyo hari ibintu byari ngombwa cyane: kurira ngo Mutara cyangwa Cyilima bakore iyi gahunda n’indi bitaga Bwiru yo gushora inzira y’ishora ari wo muhango muremure ujyanye no gufukura amariba y’inka n’ibindi, nyina wa Mutara cyangwa Cyilima yagombaga kuba atakiriho, naho wa mwuzukuru uzazungura ingoma ya se akaba ari umuntu mukuru cyangwa se byibura aciye akenge. Ibyo byagombaga kuba Mutara cyangwa Cyilima atuye mu Nduga, noneho yamara kuyikora akimuka akajya hakurya ya Nyabarongo mu Bwanacyambwe, akaba ari ho atangira atongeye kugaruka mu Nduga. Noneho umugogo (umurambo) we bakawuzana i Gaseke ya Rukoma ukaba ari ho woserezwa kugira ngo udashanguka. Ingoma zose ziri hagati mbere y’uko niba ari umugogo wa Cyilima uriho woswa, wahambishwaga burundu mu marimbi y’abami na Mutara. Mutara uzaza yatanga, na we bikamubera bityo akazahambishwa na Cyilima.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo, umuhango nk’uwo wakozwe rimwe risa mu mateka y’u Rwanda, ubwo Cyilima Rujugira yahambishaga Mutara Semugeshi. Naho Cyilima Rujugira yagombaga guhambishwa na Mutara Rwogera, ariko ntibyakunda bitewe n’uko Nyiramavugo Nyiramongi nyina wa Rwogera yanze kunywa ngo atange bituma Rwogera wari urwaye adashobora gukomeza iyo mihango kuko nyina yari akiriho. Ibyo byatumye mbere y’uko rwogera atanga asiga atanze iteka ko baega bazagaruka ku ngoma nyuma y’ingoma ndwi. Gusa ntibyabaye bityo kuko abega bari baramenye ubwo bwiru bituma bategura intambara yo ku Rucunshu baranayitsinda.
Mutara n’igitero cya Rwategana
Iyi ntambara hagati y’u Rwanda n’u Burundi yabaye mu nzibacyuho nyuma y’itanga rya Gahindiro, u Rwanda ruyoborwa na nyina wa Rwogera Nyiramavugo Nyiramongi wari umugabekazi, ariko yitirirwa Rwogera kuko ariwe wari Umwami. Nyiramavugo ni we watanze itegeko ryo kurinda inkiko ku buryo bukomeye ubwo umutasi we Ruhiso yamuburiraga ko u Burundi bugiye gutera u Rwanda, banze kubyemera kuko yari amaze iminsi avuga itera ry’u Burundi ntiribe, ararira. Nyiramavugo ni ko kubona ko bikomeye yitegura intambara. Icyo gihe Abarundi bari bateguye gutera u Rwanda banyuze ku mipaka yise, uhereye mu Bugesera ukagera mu Bugarama, dore ko mu gihe abanyarwanda bari mu cyunamo cy’amezi ane bo bari bahugiye mu kurunda urufunzo mu Kanyaru ngo bazabone aho bambukira. Byarangiye rero u Rwanda rukubise Abarundi inshuro rutsinda iyi ntambara.
Inkomoko y’iri zina rya Rwategana, ngo ubwo ingabo z’u Rwanda zajyaga gutega iz’Abarundi, zahuye n’impunzi zihunze izo ngabo ariko ngo zikaba zarimo igishegu. Ingabo z’u Rwanda zihera ko zigabaza aho iz’u Burundi ziherereye, igishegu aho gusubiza ikibazo, kiti dusize rwategana (ari byo kuvuga ngo gisize banigana), maze abazirikanyi bafata iryo jambo rya nyuma aba ari ryo bitirira igitero.
Itanga rye
Nyuma y’ umuganura wo muri Kamena 1853, Umwami Mutara II Rwogera yaratanze nyuma yo gufatwa n’indwara ikamugezayo, ariko ngo akaba yari yarabujije abiru kuzamenyesha umugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi urupfu rwe, ngo kuko yari yaranze kunywa kandi atagomba gusigara nyuma yo gutanga k’ Umwami. Mutara amaze gutanga, ni bwo Rwakagara musaza w’ umugabekazi yamusomesheje amata menshi cyane, aba aramwishe. Iyi ngoma ya Mutara ni yo yarangije igikorwa cyateguwe cyo gutsinda i Gisaka, igihugu byari bihanganye. Muri iki gihe kandi ni bwo u Rwanda rwatakaje Ijwi, kuko ubwo ryari rizanye amakoro y’umwaka nk’uko byari bisanzwe, indagu yagaragaje ko bidashoboka kuyakira mu gihe Umwami arwaye bikomeye, ni uko bayasubizayo. Guhera ubwo, iki kirwa kigandira u Rwanda. Rwabugili wazunguye ingoma ya se yafashe umurimo ukomeye wo kurigarura, n’ubwo bitamuhiriye kuko yaguye mu ntambara.
Hifashishijwe
- Ibyo ku ngoma z’abami b’u Rwanda unyuze ku muzi w’abasuka, Nyirishema Célestin, 2008'