Difference between revisions of "Yanyoye nzobya"
(Created page with ".'''Yanyoye nzobya''' ni umugani wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w'i Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwa...") |
(No difference)
|
Latest revision as of 02:30, 10 December 2010
Yanyoye nzobya ni umugani wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w'i Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwaka wa 800. Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: "Yabaye Sabizeze"Uwo mugabo Nzobya rero, yabaye umutoni w'akadasohoka kwa Mibambwe Sentabyo; bukeye Mibambwe afatwa n'ubushita buramwica, agwa i Remera rya Rukoma na Ngamba (Taba, Gitarama). Amaze gupfa umuhungu we Gahindiro umuzunguye, yangana na ba sewabo, abo bitaga ibigina bya Ndabarasa Semugaza wari umutware w'umutwe w'ingabo zitwaga Urukatsa, afatanya na Nzobya banesha ibigina. Hanyuma ariko Nyiratunga, nyina wa Gahindiro, yanga Semugaza, bituma acikana n'Urukatsa bajya mu Ndorwa. Nzobya asigara mu Rwanda. Hanyuma aho Gahindiro amariye gutoneshereza Rugaju rwa Mutimbo, amugabiye akatsi ko haruguru y'inzira no hepfo yayo, Nzobya asubira inyuma ntibamurebe neza. Bigeze aho arasezera ajya iwe mu Buyenzi, ku musozi witwa Ngarulira. Amazeyo iminsi, abantu b'amacuti ye baza kumubwira ko ibintu bimumereye nabi ibwami.
Nzobya ariyumvira, ati: "Uruzi Semugaza ngo acike ansige mu Rwanda!" Ahera ko akoresha amakoro yo gutura Gahindiro i Rubona rwa Gihara muri Komini Runda (Gitarama). Ahaguruka iwe i Ngarurira ataha mu i Ceni ku Bisi bya Huye; mu gitondo arahava ataha i Mayunzwe mu Nduga (Tambwe, Gitarama); bukeye ataha i Gihinga na Ruzege mu nsi ya Kamonyi (muri Komini Taba). Ahageze araza inkera, arasinda n'abagaragu be, inzoga imaze kumusaga abwira abagaragu be, ati: "Ubonye ngo databuja Mibambwe ansige mu gihugu none mbe nsigaye inyuma ya Rugaju; mbese mwene databuja Semugaza we gucika akansiga mu Rwanda nabitewe n'iki?" Ati: "Ubu ndagiye nsange databuja Mibambwe ku musezero i Rutare, ningera ku mva ye niyahure mpwane na we!" Ubwo ayo yose yayavugishwaga n'inzoga!
Nuko abagaragu be baramuhana arabananira, ateshwa inzira ijya i Rubona kwa Gahindiro, aboneza iy'epfo ku Kavuza n'Uruyenzi, yambuka Nyabarongo ataha i Kinyinya mu Bwanacyambwe (muri Komini Rubungo). Amaze kuhagera, na none araza inkera. Isindwe riramudanangira akomeza ya migabo ye yo kwiyabura ntiyagaruka. Ibwami bamenya ko acitse nka Semugaza, bohereza ingabo zo kumutangira ngo zimufate. Nzobya amaze kubyumva arahaguruka ngo acikane n'ingabo ze nka Semugaza. Ariko abantu babonye ko babungerezwa n'umusinzi, bamwegukaho basubira i Gihara kwa Gahindiro barayoboka.
Nzobya na we abonye abantu bamushizeho, yambuka Nyabarongo aboneza iy'i Buliza; ageze ku mugezi wa Rusasa na Ntarabana, inyota iramurembya, ajya mu mugezi anywa amazi, amaze kuyahuga ariyahura arapfa. Icyo cyambu yanywereyemo cyitwa Akazi, ni ho havuye ijambo rivugwa n'ubu, ryo kunywa Akazi ka Rusasa.
Ayo mafuti yose rero Nzobya yakoze kuva ku Kamonyi kugera i Rusasa na Ntarabana, yayakoreshwaga n'itende ry'inturire yihoshyaga; ni yo bise nzobya, babonye urupfu rwe ruturutse ku itende ry'ubuki n'inturire; barabimwitirira byitwa Nzobya. Kuva ubwo inzoga yose y'itende bayita nzobya. Ni byo bavugira ku muntu isindwe ryakoresheje ibidakorwa, bati: "Noneho si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya".
Ariko kandi kunywa nzobya uretse abavuga ko bikomoka kuri uwo mugabo Nzobya wo mu Buyenzi, hari n'abandi bavuga ko byakomotse ku nka ya sekuru wa Nyirarucyaba rwa Gihanga. Mu bitekerezo, bavuga ko Nyirarucyaba akiri umukobwa w'inkumi yicishije amata sekuru ubyara nyina agira ngo abise se Gihanga yime ingoma. Sekuru wa Nyirarucyaba yari umwami wo mu basangwabutaka; bukeye Gihanga agisha umukobwa we inama, ati: "Ese mwana wanjye ko naje ino ngira ngo ni jye uzaba umwami, none databukwe uriya ari we sogokuru wawe, tumugize dute ngo ambise mbe umwami?" Nyirarucyaba aramusubiza, ati: "Hora nzi uko nzabigira; nzabikurangiriza."
Ubwo kwa sekuru hari inka yitwa Nzobya, bukeye Nyirarucyaba ajyayo, amarayo iminsi. Umunsi umwe sekuru ajya guhiga, ahigutse afite inyota, asanga Nyirarucyaba ari we uri mu rugo wenyine; avuruga amata ya Nzobya ashyira mu nkongoro, aramuhereza. Sekuru amaze kunywa atangira kugira isesemi, araruka. Nyirarucyaba abibonye yihina mu cyanzu, urugo aruha inkongi y'umuriro, araboneza yigira iwabo kwa Gihanga.
Nyina wabo witwaga Gihogwe (ni we kuvuza iya Gihogwe byavuyeho) asohotse asanga urugo rwahiye kare. Induru ayiha umunwa, ariko habura uwagira, ati: "Komera." Nuko sekuru wa Nyirarucyaba apfa atyo, azize ko yanyoye amata ya Nzobya; ni yo bagereranya n'inzoga umuntu anywa agasinda byo gupfa, bati: "si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya (= icyishi).
Nuko Nyirarucyaba amaze kwica sekuru atyo, Gihanga yima ingoma, umukobwa we arongorwa na Kazigaba, ariko asaba se ingororano y'uko yamuhesheje ingoma. Gihanga amusezeranya ko abana bamukomokaho bazitirirwa izina rye n'ubwo ari umugore bwose; bakitwa Abacyaba.
Kunywa nzobya = Gusinda bita ubwenge; kunywa icyinshi.
Hifashishijwe
- Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere, ingoro y’umurage w’u Rwanda, 2005.