Ikibuye cya Shali

From Wikirwanda
Revision as of 02:56, 5 May 2012 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Ikibuye cya Shali giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, neza neza aho akarere ka Nyaruguru gahanira imbibi n’akarere ka Huye, ku muhanda Butare-Akanyaru werekeza i Burundi.

Abaturage bavuga ko rikura, nyamara ari isuri ijyana umusenyi urikikije

Uretse iki ikibuye kinini, iruhande rwacyo hari ikindi gito bivugwa ko cyabyawe (mythologie Rwandaise) n’ikinini,dore ko ari nka kimwe cya kabiri cy’irinini. Ikibuye cya Shali kivugwaho inkomoko zitandukanye, iz’ingenzi usanga zishingiye ku mwamiRuganzu Ndori. Abantu bamwe bemeza ko ku gihe cy’umwami Ruganzu Ndori, igihe uyu mwami yarwanaga intambara zo kwagura u Rwanda aruganisha i Burundi, abarundi babonye ko badafite imbaraga zihagije zo ku murwanya, bamwoherereza uruziramire (inzoka) runini ngo rumubuze gukomeza. Ruganzu we ngo ntiyigeze atinya nagato urwo uruziramire, mu gihe ngo bose bari bahunze yafashe ibuye rinini aritera mu kanwa karwo, maze ako kanya ruhita ruhinduka iki kibuye cya Shali.

Abandi bantu bo bavuga ku bwami bwa Ruganzu Ndori, muri aka gace ka Shali hari uruziramire runini rwaryaga abantu rukanangiza imyaka ndetse n’amatungo yabo. Uko rwangizaga ibi byose niko rwanabuzaga abahahita kujya gutura umwami Ruganzu.

Aha hejuru risadutse,abaturage bavuga ko ari umurizo w'uruziramire


Ruganzu amaze kubimenya, yagiye guhiga rwa Ruziramire maze ruhungira mu mwobo wari uhari. Ngo Ruganzu yafashe ibuye aripfundikiza wamwobo rwahungiyemo, afata n’irindi kandi aripfundikiza ku mpande z’umwobo aho umwobo wasohokeraga. Niyo mpamvu bamwe mu bahaturiye bavuga ko ibi bibuye biramutse bivuyeho, rwa ruziramire rwagaruka rukamira abahaturiye rukanangiza umutungo wabo. Abahaturiye bemeza ko iri buye rihora rikura, mu gihe bigaragara ko ari isuri igenda ivanaho umusenyi wari urikikije. Kuri iri buye nta bamukerarugendo bakunze kuhasura, abahazi nibo bakunda kuhasura no kujya kwiyumvira amateka y’ikibuye cya Shali.

Bivugwa ko cyakomotse ku ibuye Ruganzu Ndori yapfundikije umwobo uruziramire rwahungiyemo

Hifashishijwe

http://umuseke.com/2012/01/03/ikibuye-cya-shali