Template:Inkuru zigezweho

From Wikirwanda
Revision as of 06:02, 24 November 2010 by Meilleur (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
KABERUKA Donald
Kaberuka Donald (yavutse ku ya Gatanu Ukwakira 1951) ni umunyarwanda w’umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, kuri ubu akaba ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank).

Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba. Yigiye amashuri ye ya Kaminuza muri Tanzania, akomereza mu Bwongereza(United Kingdom) aho yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu(Ph.D. in economics) yayikuye muri kaminuza ya Glasgow.

Dr Donald Kaberuka yakoranye igihe kinini n’amabanki ndetse n’imiryango mpuzamahanga. Mu kwakira 1997 yagizwe minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda. Kaberuka yakoze ako kazi mu gihe kingana n’imyaka umunani, aho yakoraga akazi gakomeye ko gusubiza mu buryo ubukungu bw’u Rwanda bwari bwahungabanye kubera Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 19994. soma inyandiko irambuye Kaberuka Donald