Kaberuka Donald

From Wikirwanda
Revision as of 09:51, 4 December 2010 by Wikiadmin (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search
KABERUKA Donald
Kaberuka Donald (yavutse Tariki 5 Ukwakira 1951) ni umunyarwanda w’umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, kuri ubu akaba ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank).

Ubuzima bwe bwo hambere

Kaberuka yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba. Yigiye amashuri ye ya Kaminuza muri Tanzania, akomereza mu Bwongereza(United Kingdom) aho yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu(Ph.D. in economics) yayikuye muri kaminuza ya Glasgow.

Kaberuka Donald nk’impuguke mu bukungu

Dr Donald Kaberuka yakoranye igihe kinini n’amabanki ndetse n’imiryango mpuzamahanga. Mu kwakira 1997 yagizwe minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda. Kaberuka yakoze ako kazi mu gihe kingana n’imyaka umunani, aho yakoraga akazi gakomeye ko gusubiza mu buryo ubukungu bw’u Rwanda bwari bwahungabanye kubera Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 19994. Muri nyakanga 2005, Kaberuka yatorewe kuba Perezida wa Banki Nyafurika y’iterambere ariyo African Development Bank (AfDB). Yatangiye akazi ku mugaragaro muri Nzeri 2005.

Kaberuka ayobora iyi banki nyuma y’aho mu 2005 iyi Banki yari yagize ihungabana ry’ubukungu, ariko mu mikorere ye hari ikintu gikomeye yahinduye muri kiriya kigo gifatiye runini ubukungu bw’afurika abahanga bemeza ko ubu hari iterambere ry’iriya banki hari progress. Gukorera mu itsinda nibyo byasabwe banki nyafurika y’iterambere babisabwe n’akanama kari kavuye muri Center for Global Development, akaba ari ikigo gikorera I Washington niko kasabye abayobozi ba Banki Nyafurika y’iterambere ko bakorera hamwe, kano kanama kakoze icyegeranyo (report) muri nzeri 2006 aho bahaye inama ziri mu ngingo esheshatu baziha Kaberuka ndetse n’inama y’ubutegetsi y’iriya Banki(Bank’s board of directors) izo nama zerekanaga uburyo banki yahindura imikorere igatera imbere byihuse.

Dukomeje kuri iki cyegeranyo cyavuye I Washington cyari kirimo izo ngingo esheshatu z’uburyo imicungire y’iriya banki yavugururwa ndetse n’uko abafitemo imigabane (shareholders) bakorana mu rwego rwo kuzamura iyi banki nyafurika y’iterambere, imwe mu nama bagiriwe n’ukwibanda ku kuzamura ibikorwaremezo (infrastructure) muri Afurika.

Dr Donald Kaberuka ku ya 21 ukwakira 2007 yafunguye urubuga kuri internet (Blog) mu rwego rwo guteza imbere iterambere ryihuse ku mugabane w’afurika, muri aka kazi Dr Donald Kaberuka yafashwaga na Josette Sheeran, Jean-Michel Severino, Kemal Dervis, Pascal Lamy, Abdou Diouf ndetse na Supachai Panitchpakdi.

Habaye ibiganiro hagati yabo Bantu ndetse n’abakoresha internet (internautes) bose bemerewe kunganira ibitekerezo harimo: kugabanya ubukene, guteza imbere ubukungu, ndetse no kurwanya ko ubushyuhe mu isi bwakwiyongera cyane.

Atorerwa kuba perezida wa Banki Nyafurika y’iterambere yari ahanganye n’umunya Nigeria witwa Olabisi Ogunjobi. Kaberuka kandi yatowe asimbura umunya Maroc witwa Omar Kabbaj wayoboraga iyi Banki kuva mu 1995.

Hifashishijwe