Sindikubwabo Théodore
Ubwo ingabo za FPR-Inkotanyi zabohoraga u Rwanda, Bagosora yahungiye mu cyahoze ari Zaire, nyuma ajya muri Kameruni ari naho yafatiwe mu 1996.
Uruhare rwa Bagosora muri jenoside yakorewe Abatutsi
Bagosora yatangiye gutegura umugambi wo gutsemba Abatutsi kuva mu 1990 ndetse no gutsemba abarwanyaga leta bose. Muri uwo mugambi harimo gutoza ndetse no guha intwaro abasiviri harimo no gukora urutonde rw’ abantu bagomba kwicwa.
Mu 1991 Bagosora Umuyobozi wa komisiyo yashyizweho na perezida Habyarimana igamije gushaka uburyo bwo gutsinda umwanzi mu buryo bwose. Iyi komisiyo yaje kwemeza ko umwanzi ari umututsi ndetse n’ umuhutu wese utavuga rumwe na leta. Ibi bikaba byarashimangiye urwango ndetse n’ ihohoterwa rishingiye ku moko .
Bagosora yarwanyije amasezerano ya Arusha muri 1993, Bagosora kandi anashinjwa kuba ari umwe mu bateguye amalisiti yabagomba kwicwa.
Bagosora ni umwe mu bahaye intwaro Interahamwe kuva kum itariki 7 mata 1994 ari nazo zashyize mu bikorwa jenoside.
Bagosora mu Rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda
Bagosora yaburanishijwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha aho yashinjwaga ibyaha bikurikira:
- jenoside
- Guhamagarira abaturage gukora jenoside
- Ibyaha byibasiye inyoko muntu, n’ ibindi…
Urubanza rwa Bagosora rwaburanishijwe hamwe n’ urw’ abandi basirikare bahoze mu ngabo za FAR aribo: Gratien Kabiligi, Aloys Ntabakunze na Nsengiyumva Anatole .
Ku itariki 18 Ukuyoboza nibwo Koroneli Bagosora yakatiwe igifungo cya burundu .