Template:Inkuru zigezweho
From Wikirwanda
Kayirebwa Cécile ni umuhanzi nyarwanda w’indirimbo z’umuco ,akaba yaravukiye i Kigali mu mwaka w’1964 . Cécile Kayirebwa ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana cumi na babiri. amashuli abanza yayigiye Kigali mu ishuli rya " Lycée Notre Dame de Citeaux" ,amashuli yisumbuye yayakomereje muri Ecole sociale de Karubanda i Butare aho yamaze imyaka 6,aha yaje gushinga itorero rye rya mbere, byaje rero kumutera imbaraga bituma akomeza guhimba indirimbo zijyanye n’umuco harimo n’ iyo yahimbiye umwamikazi Gicanda Rosalie bityo we n’iryo torero rye bagashyushya ababyeyi kakahava mu minsi mikuru y’ishuli. ni muri icyo gihe yatangiye guhimba indirimbo ze bwite ndetse zimwe na zimwe zitangira guca kuri Radio Rwanda. Kayirebwa Cécile akaba afite impano akomora ku babyeyi bombi ;Se umubyara akaba akomoka mu bwoko bw’abahanzi, ababyinnyi, abasizi, ndetse n’abaririmbyi naho nyina we akaba yarakuze atozwa kuririmbira mu minsi mikuru y’imiryango. Mu w’1973, yaje guhungana n’ umugabo we n’abana be babiri kubera umutekano mucye ndetse n’ubwicanyi byaragwaga mu Rwanda ahungira mu gihugu cy’u Burundi aho yaje kumara amezi 3 akomeza kuririmba afashijwe na Florida Uwera hamwe n’itorero rye ryitwaga Iminyana. Soma inkuru irambuye Kayirebwa Cécile