Template:Inkuru zigezweho

From Wikirwanda
Revision as of 09:45, 24 January 2011 by Meilleur (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
Padiri Alexis Kagame
Alexis Kagame yavutse (tariki 15 Gicurasi 1912). Ni umupadiri akaba n'umunyamateka w'umunyarwanda wavukiye I Kiyanza, mu cyahoze ari mu Buliza, muri Komine Mugambazi, Perefefitura ya Kigali. Iyo tariki y’ukuvuka kwe kugera ngo imenyekane neza ni uko yahuriranye n’urupfu rwa Basebya ba Nyirantwali wari warigize hangaharya mu Rugezi, mu majya-ruguru y'ikiyaga cya Bulera. Icyo gihe u Rwanda rwategekwaga n'umwami Yuhi wa V Musinga.Mu mwaka wa 1925, Kagame yatangiye kwiga mu ishuri rya Leta mu Ruhengeri. Bigaga gusoma, kwandika, kubara na gatigisimu. Ururimi rw’amagahanga bigaga ni igiswayile. Uwarangizaga iryo shuri yashoboraga gukora akazi k’ubukarani. Amashuri nk'ayo yari mbarwa.

Mu mashuli, Kagame yamenye gusoma atebye. uko yakundaga kubitekerereza abantu ngo yibwiraga ko bazagira igihe cyo kwiga inyuguti za buri gitabo. Ubwo bigiraga muri Alifu, agatekereza ko nibarangiza bazafata Gatigisimu, barangiza bagasoma Schulbibel. Bityo bityo kugeza igihe bamariye ibitabo byose.

Kagame yarangije ishuli rya Leta mu w' 1928. Ni nabwo yabatirijwe i Rwaza na Padiri Desbrosses ari we wari warafashije Lecoindre gushinga Misiyoni ya Marangara yaje gufata izina rya Kabgayi (Kabwayi). Ubwo ku munsi yari amaze kubatirizwaho yegera Padiri Desbrosses aramubwira ati; ndashaka kujya mu Seminari. Padiri aramuseka . Icyo gihe abahawe batisimu bamaraga icyumweru bacumbitse hafi ya Misiyoni . Bukeye Kagame agarutse mu misa ahura na Padiri Desbrosses. Padiri aramubaza ati; “Ibyo wambwiye ejo, warakinaga cyangwa wari ukomeje?” Nubwo yari yabivuze yikinira ntabwo yari gushobora kubwira umupadiri wari waraye amubatije ko yivugiraga gusa adakomeje. Ni bwo ashubije ati; “Nari nkomeje”, Padiri Desbrosses akura ibarwa mu mufuka arayimuhereza ati; “Yijyane i Kabgayi”.

Ahita ajya imuhira gusezera. Ariko agihinguka baratangara bati; “Ko wabatijwe ejo utashye ute?” Ati; “Ngiye mu Seminari?”. Gukora iki?, “Kwiga igifaransa!?”.

Yari akenyeye imishanana ateze n’amasunzu y’intambike, nk’umuntu uvuye mu giturage rwose. Abandi bari batangiye kwambara amakabutura n’amashati.

Nijoro aritegereza abona nta muntu unyoye itabi. Abaza abandi baseminari ati:”Mbese ko utanywa agatabi?” Bati :”Hano ntibanywa itabi birabujijwe”. Ni kwo gufata imboho z’itabi yari yazanye aziha abari bamuherekeje bazisubiza imuhira. soma inkuru irambuye Kagame Alexis