Tour du Rwanda

From Wikirwanda
Revision as of 03:38, 19 February 2011 by Mugisha Egide (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
ikarita igaragaza ibice Tour du Rwanda inyuramo
Tour du Rwanda ni irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare, rikorwa rizenguruka u Rwanda mu byiciro bitandukanye. Rikaba ryaratangiye mu 1988.

Tour du Rwanda itegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY). Mu mwaka 2009 ryashyizwe kuri gahunda y’amasiganwa mpuzamahanga abera ku mugabane wa Afurika.

Amavu n’ amavuko ya Tour du Rwanda.

Mu myaka ya 1970 mu Rwanda haberaga imikino yo gusiganwa ku magare, igakorwa n’ abazungu babaga mu Rwanda, icyo gihe ayo masiganwa yaberaga mu mujyii wa Kigali gusa ikaba yarategurwaga n’ amashyirahamwe y’ abazungu babaga mu Rwanda. Mu mwaka 1977 Karemera Pierre wakoraga muri Ministere y’ umuco na siporo afatanyije na bagenzi be, bakomeje kwibaza uburyo bategura amarushanwa akomeye y’ amagare kandi abanyarwanda bakayagiramo uruhare rugaragara. Muri uwo mwaka nibwo Karemera na bagenzi be bafashe gahunda yo gushinga Ishyirahamwe ry’ umukino wo gusiganwa ku magare. Mu 1977 Karemera na bagenzi be baricaye bashyiraho amategeko yagenga iri shyirahamwe ryo ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda. Nyuma aya mategeko yaje koherezwa muri Ishyirahamwe mpuzamahanga y’ umukino wo gusiganwa ku magare (FIAC) yaje guhinduka UCI (Union International du Cyclisme) basaba kuba abanyamuryango, aho baje kwemerwa nyuma. Muri uwo mwaka wa 1977 Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryahise ritangira imirimo yaryo, ritangira gutegura amarushanwa mato mato, aho abasiganwa bahagurukaga i Kigali bakerekeza i Rwamagana. Iryo siganwa ryaje kuvamo ikitwaga Tour de l’ Est, aho abasiganwaga bavaga i Kibungo bakajya ku Rusumo bakagaruka i Kibungo mu mujyi. Umunsi ukurikiyeho bagahaguruka i Kibungo bakajya i Nyagatare bakagaruka i Kibungo. Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryakomeje ritegura amarushanwa hirya no hino mu gihugu. Haje gukurikiraho isiganwa ryitwaga Ascension des Milles Collines, aho abasiganwa bahagurukaga i Kigali bakerekeza i Butare, umunsi ukurikiyeho bakerekeza ku Kanyaru bagaruka bagahagarara i Nyanza, ku munsi wa gatatu bakava i Nyanza berekeza i Kigali rigahita rirangira. Mu Rwanda hakomeje gutegurwa amarushanwa menshi. Amagare arakundwa cyane yaba ku banyarwanda bakinaga uwo mukino ndetse n’ abawurebaga. Mu 1987 u Rwanda rwitabiriye imikino y’ Afurika yabereye muri Kenya, byaje gutuma abayobozi B’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare bagira igitekerezo cyo gukoresha isiganwa rinini nyuma yaho abakinnyi bari bamaze kumenyera gusiganwa ahantu harehare. Umwaka wa 1988 nibwo habaye irushanwa rya mbere, aho Abasiganwe bazengurutse igihugu cyose mu byiciro bitandukanye, maze iryo siganwa baryita Tour du Rwanda.

Tour du Rwanda kuva 1988 kugeza 1990

Tour du Rwanda ya mbere yabaye mu 1988, icyo gihe yitabiriwe n’ abakinnyi bakiniraga mu Rwanda mu makipe atandukanye harimo ikipe ya Rwamagana, ikipe ya Huye, ikipe ya Ruhengeri, ikipe ya Sine El mail, buri kipe yazanaga abakinnyi 6. Tour du Rwanda yo mu 1988 yatangiriye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ariko ntabwo yazengurutse u Rwanda rwose, icyo gihe icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye abakinnyi bagiyeyo basiganwa ariko ntibagaruka basiganwa no mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi bigenda bityo. Abakinnyi bajya mu Mutara bagarukiye ku isoko rya Kiramuruzi. Tour du Rwanda yakurikiyeho yabaye mu 1989, icyo gihe Tour du Rwanda yari imaze kumenyekana cyane ibyo byatumye yitabirwa n’ amakipe yari aturutse mu bihugu byo mu karere k’ Afurika y’ iburasirazuba ; Kenya, Uganda, Burundi, Tanzaniya n’ icyahoze ari Zaïre buri kipe yazanaga abakinnyi 6 biyongera ku makipe atatu y’ u Rwanda (ikipe ya Huye, ikipe y’ Akagera n’ ikipe yitwaga ikipe y’ Igihugu). Tour du Rwanda yo mu 1990 yarabaye yitabirwa n’ amakipe yari yaturutse mu bihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba n’ amakipe yo mu Rwanda, icyo gihe hari ibyiciro bitakozwe bitewe n’ umutekano mucye waragwaga mu bice bimwe by’ igihugu kubera intambara yo kubohoza igihugu yari hagati y’ umutwe wa FPR Inkotanyi n’ ingabo za Leta. Nyuma yaho Tour du Rwanda yahise ihagarara kubera intambara yari imaze kugera mu gihugu hose, yaje kongera gusubukurwa mu mwaka 2001.

Tour du Rwanda kuva 2001 kugeza 2007.

Hashize imyaka 10 Tour du Rwanda yarahagaze, mu mwaka 2001 FERWACY yongeye kugira igitekerezo cyo gusubukura Tour du Rwanda. Tour du Rwanda2001 yarabaye yegukanwa na Nsengiyumva Bernard, kuva 2001 yakomeje kuba buri mwaka ikitabirwa n’ abakinnyi b’ abanyarwanda n’ abandi bo mu karere k’ iburasirazuba bw’ Afurika, Ruhumuriza Abraham yigaragaje cyane atwara Tour du Rwanda 4 zikurikirana kuva 2002 kugeza 2005.

Tour du Rwanda 2008

Prezida wa FERWACY Aimable Bayingana, Niyonshuti Adrien, umutoza Jonathan n'abandi bishimira itsinzi y'abanyarwanda muri Tour du Rwanda 2010.
Tour du Rwanda 2008 yatangiye tariki ya 16/08/2008, ryitabiriwe n’ amakipe atandukanye harimo 2 y’ u Rwanda (Rwanda A na Rwanda B) n’ amakipe y’ ibihugu byo muri aka karere k’ iburasirazuba bw’ Afurika ( Burundi, Kenya, Uganda na Tanzanie).

Tour du Rwanda 2008 yabaye mu minsi 9, harimo ibyiciro 8 n’ umunsi umwe w’ ikiruhuko, ikiciro gito cyari gifite ibirometero 127, ikiciro kirekire gifite ibirometero 171, mu bakinnyi 35 batangiye harangije 31, muri iyi Tour du Rwanda nibwo hagaragaye ko ishobora kuza mu rwego rw’ amarushanwa yo gusiganwa ku magare mu rwego mpuzamahanga. Perezida wa FERWACY Bayingana Aimable na komite ye bafashe icyemezo cyo gusaba ko Tour du Rwanda yashyirwa ku ngengabibe y’amarushanwa mpuzamahanga icyifuzo cyahise cyemerwa n’ishyirahamwe ry’ umukino wo gusiganwa ku magare kw’Isi UCI (Union Cycliste International). Muri Tour du Rwanda 2008 umunyarwanda Niyonshuti Adrien yarigaragaje cyane abasha kurangiza ibyiciro 6 aba uwa mbere mu byiciro 9.

Uko ibyiciro byakozwe n’ iminsi byakoreweho.

  1. 16/08/2008 KIGALI – CYANIKA (127Km)
  2. 17/08/2008 CYANIKA – KIGALI (127Km)
  3. 18/08/2008 KIGALI – KARONGI (142Km)
  4. 19/08/2008 KARONGI – HUYE (164Km)
  5. 20/08/2008 HUYE – KIGALI (148Km)
  6. 22/08/2008 COURSE - CONTRE LA MONTRE NYAMATA - GASHORA
  7. 23/08/2008 KIGALI – NYAGATARE (171Km)
  8. 24/08/2008 NYAGATARE - KIGALI (171Km)

Abatsinze Tour du Rwanda 2008.

  1. NIYONSHUTI ADRIEN (Rwanda)
  2. BYUKUSENGE NATHAN (Rwanda)
  3. GAHEMBA GODEFREY (Rwanda)

Tour du Rwanda 2009

Mu mwaka wa 2009 Tour du Rwanda yashyizwe kuri gahunda y’amarushanwa yo gusiganwa ku magare akinirwa ku mugabane wa Afurika, ibyo byatumye yitabirwa n’ amakipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika nandi yo ku mugabane w’ i Burayi no muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika. Iyi Tour du Rwanda yagenze neza yitabirwa n’ abakinnyi bibihangange, ibyo byatumye iza kwegukanwa n’ umukinnyi wo mu ikipe ya Maroc Adil Jelloul, umunyarwanda wa mbere yaje ku mwanya wa gatatu yabaye Niyonshuti Adrien.

Abatsinze Tour du Rwanda 2009.

  1. Adil Jelloul (Maroc)
  2. Saadoune Abdelaati (Maroc)
  3. Niyonshuti Adrien (Rwanda)
  4. Erragragui Mohamed (Maroc)
  5. Ruhumuriza Abraham (Rwanda)
  6. Chaoufi Tarik (Maroc)
  7. Nderi Zakayo (Kenya)
  8. Lahsaini Mouhcine (Maroc)
  9. Uwimana Jean de Dieu (Rwanda)
  10. Habiyambere Nicodem (Rwanda)

Tour du Rwanda 2010

Tour du Rwanda 2010 yitabiriwe n’ amakipe 15, izamo abakinnyi bibihangange barimo Teklehaimanot Daniel wari uherutse kwegukana umudari wa zahabu mu marushanwa nyafurika ya 2010 yari yabereye mu Rwanda, harimo Jelloul Adil wari ufite umudari wa zahabu ya Tour u Rwanda 2009 yaherukaga. Amakipe yitabiriye Tour du Rwanda 2010. Amakipe 2 yo mu Rwanda Akagera na Karisimbi, UCI continental Center,ikipe y’ igihugu ya Afurika y’epfo, ikipe y’ igihugu ya Cameroon, ikipe y’ igihugu ya Ivory Coast, ikipe y’ igihugu ya Kenya, ikipe y’ igihugu ya Misiri, ikipe y’ igihugu ya Libiya, ikipe y’ igihugu ya Maroc, ikipe y’ igihugu ya Eritreya, ikipe y’ igihugu ya Seychelles, ikipe y’ abakinnyi bo mu karere k’ ibiyaga bigari (Mixt Team Grands Lacs), ikipe yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika Team Type I, amakipe abiri yo ku mugabane w’ i Burayi C.A. Castelsarrasin na Flanders Avia Team

Abatsinze Tour du Rwanda 2010.

  1. TEKLEHAIMANOT Daniel (Eritrea)
  2. NATNAEL BERHANE Teweldemedhin (Eritrea)
  3. JANSE VAN RENSBURG Reinardt (RSA)
  4. JELLOUL Adil (Maroc)
  5. GRMAY Tsgabu Gebremaryam (UCC-MIX)
  6. RUSSOM Meron (Eritrea)
  7. TEKLIT Tesfai (Eritrea)
  8. NIYONSHUTI Adrien (Rwanda)
  9. GEBRESILASSIE Estifanos (UCC-MIX)
  10. DEBESAI Frekalsi (Eritrea)

Abakinnyi bagiye batsinda Tour du Rwanda

Ruhumuriza Abraham watwaye Tour du Rwanda ishuro 5
  • 1988 Ndengeyingoma Celestin
  • 1989 Masumbuko Omar
  • 1990 Mparabanyi Faustin
  • 2001 Nsengiyumva Bernard
  • 2002 Ruhumuriza Abraham
  • 2003 Ruhumuriza Abraham
  • 2004 Ruhumuriza Abraham
  • 2005 Ruhumuriza Abraham
  • 2006 kamao
  • 2007 Ruhumuriza Abraham
  • 2008 Niyonshuti Adrien
  • 2009 Adil Jelloul
  • 2010 TEKLEHAIMANOT Daniel



Abaterankunga, Ubukungu, Iterambere rya Siporo, umuco n’ Itangazamakuru muri Tour du Rwanda

Tour du Rwanda n’Abaterankunga.

Tour du Rwanda ni irushanwa risaba imyiteguro ihambaye, ibi bituma FERWACY ishaka abateramkunga. Kuva iri rushanwa ryatangira Minisitere ifite siporo mu shingano zayo Minispoc iza kwisonga mu batera nkunga, bimwe mu bigo bya Leta namwe mu masosiyete akorera mu Rwanda atera inkunga iri rushanwa na FERWACY ikamamaza ibikorwa byabo mu gihe irushanwa riri kuba.

Tour du Rwanda n’Itangazamakuru.

Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa akomeye abera ku mugabane wa Afurika, ibi bituma itangazamakuru ryo mu Rwanda, itangazamakuru mpuzamahanga ryita kuri iri rushanwa riba rikurikiranywe na benshi kw’ Isi hose. Televisiyo y’ u Rwanda n’ Amaradiyo akorera mu Rwanda, harimo amaradiyo yigenga (Contact FM, Radio 10, Flash FM, Amazing Radio, Radiyo Mariya, City Radio, Umucyo Radio), Radiyo Rwanda na Radiyo z’ abaturage harimo RC Huye, RC Rubavu. Televisiyo mpuzamahanga nka Super Sports, Canal +. Amaradiyo mpuzamahanga nka RFI, BBC, VOA n’ itangazamakuru ryandika mu binyamakuru aribyo Imvaho nshya, na Newtimes. Hari itangazamakuru ku mirongo ya interineti kuri www.igihe.com, www.newtimes.co.rw n’ izubarirashe (www.izuba.org.rw).

Tour du Rwanda mw’Iterambere rya Siporo.

Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa akomeye ategurwa mu Rwanda, rigahuza abakinnyi bibihangange baturuka mu bihugu bitandukanye kw’ Isi hose bigatuma abakinnyi b’abanyarwanda n’ abo mu karere babasha kumenyana n’ abakinnyi b’ibihangange bakagira n’icyo babigiraho. FERWACY biyongerera ubushobozi bwo gutegura amarushanwa atandukanye, n’andi mashyirahamwe y’ imikino itandukanye mu Rwanda akahakura ibitekerezo byo gutegura irushanwa mpuzamahanga.

Tour du Rwanda n’umuco.

Tour du Rwanda ni irushanwa rimenyekanisha u Rwanda umuco nyarwanda n’ abanyarwanda bitewe n’uko ryitabirwa n’ abantu benshi baturuka mu bihugu bitandukanye, Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa akundwa cyane kandi akareberwa ubuntu aho rinyura mu ntara zose zigize u Rwanda. Tour du Rwanda imenyekanisha amateka nyakuri y’ u Rwanda, aho ababa baje mw’ irushanwa basura inzibutso zitandukanye za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Tour du Rwanda n’Ubukungu.

Tour du Rwanda igira akamaro ku bukungu bw' igihugu cy’ u Rwanda, ifasha cyane abacuruzi bo mu Rwanda ibamenyekanishiriza ibikorwa binyuze mu kwamamaza. amahoteli akaba aza mu bucuruzi bwunguka cyane mu gihe cya Tour du Rwanda. Tour du Rwanda iteza imbere ubucyerarugendo aho ababa baje muri Tour du Rwanda babona akanya ko gusura uduce ndangaburanga mu Rwanda harimo parike y’ Akagera, parike y’ibirunga bagasura ingagi, ikiyaga cya kivu n’ibindi.

Ibihembo muri Tour du Rwanda.

Nk’uko no mu yandi marushanwa ya siporo batanga ibihembo ku bakinnyi n’amakipe aba yaritwaye neza, muri Tour du Rwanda igihembo cya mbere gihabwa umukinnyi urangiza ari uwa mbere hamazwe guteranywa ibihe baba barakoresheje mu byiciro byose. Kugeza ubu muri Tour du Rwanda ibihembo bitagwa mu mafaranga, bigatagwa mu muhango wo gusoza Tour du Rwanda uba ku munsi wa nyuma w’ irushanwa. Iyo Tour du Rwanda irangiye, habaho guhemba abakinnyi baba baritwaye neza hamaze kugaragazwa uko bakurikiranye ku rutonde rusange. Urugero : Ibihembo byatazwe muri Tour du Rwanda 2010, igiteranyo ni ibihumbi 20.978 y’amafaranga akoreshwa ku mugabane w’ i Burayi.

Abakinnyi 20 ba mbere muri rusange.

Uwa mbere yahawe 1350 Eurro, uwa kabiri 850 Eurro, uwa gatatu 580 Eurro, uwa kane 430 Eurro, uwa gatanu 370 Eurro, uwa gatandatu 320 Eurro, uwa karindwi 270 Eurro, uwa munani 230 Eurro, uwa cyenda 190 Eurro, uwa cumi 160 Eurro, uwa cumi n’ umwe140 Eurro, uwa cumi nakabiri 120 Eurro, uwa cumi na gatatu 100 Eurro, uwa cumi na kane 80 Eurro, uwa cumi na gatanu 70 Eurro, uwa cumi na gatandatu 60 Eurro, uwa cumi na karindwi 50 Eurro, uwa cumi n’ umunani 40 Eurro, uwa cumi n’ icyenda 30 Eurro, uwa makumyabiri ahabwa 20.

Abakinnyi 20 ba mbere muri buri cyiciro.

Muri buri cyiciro hari ibihembo biteganyirijwe abakinnyi 20 baza ku mwanya wa mbere, uwa mbere yahawe 482 Eurro, uwa kabiri 240 Eurro, uwa gatatu 120 Eurro, uwa kane 60 Eurro, uwa gatanu 48 Eurro, uwa gatandatu nuwa karindwi 36 Eurro, uwa munani nuwa cyenda 24 Eurro, uwacumi kugeza kuwa 20 bahawe buri umwe 12 Eurro.

Abakinnyi 3 ba mbere mu manota.

  • Uwa mbere yahawe 300 Eurro.
  • Uwa kabiri ahabwa 150 Eurro.
  • Uwa gatatu ahabwa 50 Eurro.

Abakinnyi 3 ba mbere mu bitwara neza ahazamuka.

  • Uwa mbere yahawe 300 Eurro.
  • Uwa kabiri ahabwa 150 Eurro.
  • Uwa gatatu ahabwa 50 Eurro.

Abakinnyi 3 ba mbere mu batarengeje imyaka 24 y’amavuko.

  • Uwa mbere yahawe 300 Eurro.
  • Uwa kabiri ahabwa 150 Eurro.
  • Uwa gatatu ahabwa 50 Eurro.

Abakinnyi 3 ba mbere babanyarwanda.

  • Uwa mbere yahawe 300 Eurro.
  • Uwa kabiri ahabwa 150 Eurro.
  • Uwa gatatu ahabwa 50 Eurro.

Ibihembo bihabwa amakipe.

Ikipe ya mbere yahawe 600 Eurro, iya kabiri ihabwa 400 Eurro, iya gatatu ihabwa 250 Eurro, iya kane ihabwa 150 Eurro, iya gatanu ihabwa 100 Eurro, andi makipe asigaye ahabwa 50 Eurro.

Hifashishijwe

  • www.tourofrwanda.com
  • ikiganiro twagiranye na Aimable Bayingana
  • ikiganiro twagiranye na Mparabanyi Faustin tariki ya 8/12/2010
  • ikiganiro twagiranye na Karemera Pierre Celestin tariki ya 9/12/2010