Ibisigo by’ikobyo ( Ikungu )
Ibisigo by’ikobyo ni ibisigo bigiye umujyo umwe.Bigira interuro ,bikagira n’umusayuko kimwe n’ibindi bisigo ,ariko byo ntibigira ibika bitandukanye.Na none ariko aho bihurira n’ibindi nuko bifite indezi,ariryo jambo rigenda risingiza ubwirwa.Dore urugero rumwe rw’igisigo cy’ikobyo.
None Imana itumije abeshi
None Imana itumije abeshi Twitabe Abami b’I Tambanguge Ngo dukorane twese abanyanganzo Ngo twitabe Nyabatende
5. Ingoma ya Mutara
Dutarame ineza kwa Gahindiro imbere Ndabukire umwami wimye Rugina Mwebwe Bagina ba Mugina na Mugeranduga Ngo adasuzugurwa no hanyuma
10. Uwanze gucibwa inka arabyara
Tugaca ibyaro imigisha Yakabyawe n’umukwiye Nyina akaba Umukono wavutse zakunze Tukamukurira inyovi
15. Ndabukire iyi Mana yunamuye u Rwanda
Rwabizangoma rwa Ngozi ya Karume Inka zagashe kuvumera Ngo zitararana I Kankobe Kamina ka Nyiramikore
20. Yikoze gutabara
Buriya ntibwari ubutoni gusa Kwa Bughingo na Nyirabuhanzi Nawe yabonywe kre na Bwimba Havutse n’Intwari
25. Ya Ntabara ya Cyamatare
Uwaduturuye Rubanda Mugabo mwiza udushingiye umugani Ungana uwa Gisare Cyadusigana amapfa kabiri
30. Umunsi wima uraruramira U Rwanda rwa Rwangoruke Uraduhumurije Rubanda Noneho udukuye mu iziga Muzigirwa na Nyiramuzima wa Mutima
35. Reka nkuvuge
Warimye umaze rubanda agahinda Usa na ba so abaguhweje Muyange na Nkandanshya Warimye umaze rubanda agahinda
40. None ubu watugomye
Mugombwa na Mugaba ntaka Aradukumbura atuma Mwangakuyoberwa Ikirozi kiradutse ku Mukundansumba Karame,Bugiro bwa Rugaba
45. Nkwitabanye n’izanjye nshuke
Kabone n’aho nasaza Uragasagamba ubugeri Ubugingo bwaza nkigaba iyo nahatswe Mba ngiye nta mwikoro
50. Ukazakamira aba
Nkubwiye uko bizamera Ngo nticarana igihemu Nkakwanga ndagahumanya iyi ngoma Wakwima ngo ngende uyu mwanya
55. Mba ngiye anyise umwanzi
Bugabo bwa Kanyurangeri Sinagusiga mu rwangano Rungana inzovu Uhawe Nzobikeye
60. Nzaguhiganira inzigo
Nibareke iyo bizika Ubwo wenze ingoma Nta gukira kwabo Nje kukurakaza ishema
65 . Ko yaganije imvura
Ruvugangoma rwa Mikore Ko ikubye ikanyagira Abanyakantu mu mubiri Bikwiza he abatase
70. Ko itambagije amarebe
Igatongana ku Mugongo ruguru Ko mbonye ijuru rirakaye bagakubana Nkomati azabamaza inkoni Ngo hariho n’abandi
75. Basangiye amahomvu
Mahe ya Ntarwango aza kubahonda
Iki gisigo cyasizwe na MUTSINZI k'ubwimo bwa Rwabugili .Iyo umuntu agisesenguye neza asanga muri cyo hariho amakimbirane.Ibyo biragaragara neza ibyerekeye ayo makimbirane yasoma uko Kagame yabisobanuye .Reba muri “Un abrege de l’Ethino –Histoire du Rwanda Tome 1 p.208-214”,no mu gitabo cya kabiri kuva ku rupapuro rwa 13 kugeza ku rwa 25.Umuntu yabisanga na none mu “Isoko y’Amajyambere 2 “ urupapuro rwa88-101
Muri iki gisigo indezi igenda yigaragaza neza .Dusome twitonze iyi mikarago :16,19,34,44,56,65,na 75.Muri iyi mikarago yose turabona neza ko Umusizi agenda asingiza Rwabugili ,nyiri uguturwa iki Gisigo.
Hifashishijwe
Byakuwe mu gitabo cy’amahugurwa y’abarimu b’I Kinyarwanda, Ugushyingo 1982