Ubuvanganzo nyandiko

From Wikirwanda
Revision as of 01:47, 16 May 2012 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Ubuvananzo nyandiko ,ni Ubuvanganzo bwanditswe ,atari bwa bundi Abanyarwanda bo ha mbere bavugaga ,ariko ntaho babisoma.

Kuva kera aho u Rwanda rutangiye gushyikirana n’Amahanga b’ibyaduka baje kuvuga indimi zabo,bakaza bandika ,bakaza bihekeje imico yabo,amadini yabo, n’ibinyamajyambere by’ibikorwa byabo,ubuvanganzo nyarwanda bwabanje gusa n’ubuguye mu cyunamo.Koko rero ba nyiri ubwo buvanganzo bagize batya babona itsimburiro cyangwa se ifatizo ry’ubuvanganzo bwabo ribirindutse.Ni ukukvuga ko buri wese yatangiye kurangamira ibyaduka,ndetse no kubirangarira rugeretse.Abinjiye mu mashuri ba mbere,bo bararuretse bata urwo bari biteye,bitoza igiswayire,abisumbuye bashyikira ku Gifaransa basezera ku Kinyarwanda.Icyakora kuko nta bapfira gushira ,tube ariko tubyita,hagiye haboneka abantu bake bake,bazirikanaga kubyo babonaga bakagira ibyo bahimba.Bamwe muri abo bahimbaga batandika kuko ntabyo bari bazi,abandi bari babizi bakagerageza kwandika.Hari n’undi witwaga Munyangaju wari uzi kwandika ariko agahimba mu mutwe.

Iby’abo bahimbyi tubikesha Padiri Alexis Kagame wabitangaje mu dutabo tubiri  :

  • Icara nkumare irungu
  • Iyo wiriwe ntaungu

Iyo usesenguye iby’ubwo buvanganzo usanga itsimburiro ry’ubuvanganzo nyarwanda bwa kera ryarahindutse ,ariko inzira z’ihimba zigakomeza.Baduhimbiye ibyo twakwita amayingabyivugo .Si ibyivugo nya byivugo .ariko buhimbitse nk’ibyivugo ,kandi bikaba bifite akamaro mu mateka y’Igihugu.

Aho ubuvanganzo nyandiko bwaziye ,niho hatangiye kwaduka ubuvanganzo bushya butari busanzwe mu Rwanda,ubwo buvanganzo twavugamo nk’Amakinamico ,Inkuru ndende n’ingufi,Inkuru shusho n’izindi.Kuva icyo gihe nibwo hatangiye no kwandikwa bumwe mu buvanganzo nyemvugo bwari bukiriho.Reka tureba urugero rumwe mu ngirwabyivugo cyahimbwe aho ubuvanganzo nyandiko butangiye kwamamara cyahimbwe na KALINGANIRE ka GISHUMBA .

Icyivugo cy ‘Umuzungu wishe Ndungutse

Rwikwiza-ngofero ngira ngo nshyiremo

Rwa Sarushi,

Ndi umusore uberwa nAbasirikari

Imbaraga nayicanye ku ndogobe,

Ngiturukira urw’Umutwa,

N’umutware we ndamuhingana

Maze kumwanika mu ishyamba

Ngwiza imbaraga yo gutabara,

Nkurikiye iz’ibikomo,

No mu bikombe ndahasiriza.

N’izahungiye ku ngenzi ndazinyaga.

N’izahungiye ku birwa.

Maze kuzikuramo abamabaye imihama,

Nzidendeza kuri Ruhondo,

Zaganya Rusarabuge.

Maze kuzihebya bene zo bazizirikaga,

Njyanwa no gushinyagurira mwene Bishingwe

Ni ukurikiwe n’inkuba za Burayi,

N’ingabo za Sarushi,

Zimaze kwikwiza amasasu,

Ntabarukana iy ‘I Bugarura,

Mu Kivuruga bamusanganiza ibitoki,

Mu Gitare cya Mugenda,

Bihagira abafite ingofero

Kabuye ka Jabana barangamira iz’I Nyarugenge,

Zirongoye iz’imitamu n’ibitobo,

Zitambitse ibitovu mu matama,

Isibo irampimbara,

Mu cyambu cya Nyabugogo bansanganiza isabune,

N’imisambi isaga ku ijana,

Karubeti iroroma mu Bahinde,

Ingoma yabo iravuga,

Iranganya I Nyamirambo,

Amakuba asesekara ku Ruyenzi,

I Kigese cya Mibirizi,

Bihagira abari ku ndogobe

Mu Bibungo bya Mukinga,

Bakurwa mu ngo no kureba ibikoko,

N’ibikatirane by’Abasirikare,

Mu Gaseke ka Nyamagana,

Inkweto tuzirimiriza mu nzira,

Inkuba tuzitambitse mu ntugu,

Ku Gasoro ka Mutende,

Nahacaniye imbunda yashize ubuvukasi

I Kabare ka Nyanza maze kunoza umuhangararo,

Mbwira Umwami wa Kigeli,

Ko natsinze Ndungutse,biramukesha.

Ati :ese Ndabukira-mafurebo,

Urwo rugo rw’Umuhinza waruteye ute ?

Nti :narutunguye mu museke,

Amasasu akiri mu muryango,

N’imyugariro ikiri mu irembo,

N’abasenyi bakwiriye imihana ,

N ‘abasirikari barangije kwica,

Nyiri-ibisage agiye gusohoka,

Ndareba yirengera n‘urusoro !

Umwami ampa ingororano yabaye igisaga ,

N’amagi asagutse intete,

N’amasekurume asaga ku ijana.

Ati :bijyanye Mwungura-Shyamba ,

N’umusatsi utukura !

Nta mahanga akitwubahutse !

1. Amateka y’inkuru Nyarwanda

Inkuru nyarwanda ,zatangiye kuboneka aho Abanyarwanda benshi batangiye kumenyera kwandika,ariko nabwo haciyeho igihe.

Inkuru nyarwanda ni interuro igamije kubara .Iyo nteruro ntiyari isanzwe mu Kinyarwanda kuko itashoboraga kubaho nta nyandiko . Umwihariko w’inkuru nyarwanda , ni uko zifitanye isano n’imigani miremire ndetse n’ibitekerezo,ni nacyo gituma usanga bitoroshye kubona igisobanuro gihamye ku nkuru.Ubwo buryo bw’ikoresharurimi ntibwari busanzwe mu Rwanda ,icyo Abanditsi benshi bahurizaho nuko inkuru yibutsa uumuryango uyu n’uyu n’umuco wa ba nyirawo.Igitandukanya inkuru n’imigani miremire ,nuko inkuru igira insanganyamatsiko nyinshi zibumbiye ku kitso kirekire n’abayivugwaho benshi .

Inkuru nyarwanda nyinshi zavutse kubera Amarushanwa yari agamije guteza imbere ururimi rw’Igifaransa ,ni nayo mpamvu inkuru ya mbere yabonetse mu Kinyarwanda yanditse mu gifaransa.Ayo marushanwa yabaye mu w’1952 .Iyo nkuru yitwa « ESCAPADE » yanditswe na NAYIGIZIKI Saveri.Inkuru ya kabiri yabonetse mu n1955, yitwa « NTA BAJYANA » ya MUNYAKAZI Simoni.Mu myaka yakurikiyeho ,inkuru ntiziyongereye cyane ,uretse ko iza Kagame Alexis.Inkuru zongeye kuboneka ari nyinshi mu mwaka w’1970,zigaruwe na none n’amarushanwa .Kuva icyo gihe kandi zagiye ziyongera.

Urugero :

MURERANYANA ya Byuma Faransisiko

NTA BYERA ya Nsanzuruvugo Vigitoriya

MBABARENGIRENTE ya Nzirorera Aloyizi

GIRAMATA ya Niyitegeka Mukarugira Yuriyana

AHO MBIKENGE ya Nsabimana Yohani Karawudiyani

Hifashishijwe

ibyavuye mu Gitabo “Umuco n’ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu 2012 )