Ibisigo by’ikobyo ( Ikungu )
Ibisigo by’ikobyo ni ibisigo bigiye umujyo umwe.Bigira interuro ,bikagira n’umusayuko kimwe n’ibindi bisigo ,ariko byo ntibigira ibika bitandukanye.Na none ariko aho bihurira n’ibindi nuko bifite indezi,ariryo jambo rigenda risingiza ubwirwa.Dore urugero rumwe rw’igisigo cy’ikobyo.
None Imana itumije abeshi
None Imana itumije abeshi
Twitabe Abami b’I Tambanguge
Ngo dukorane twese abanyanganzo
Ngo twitabe Nyabatende
5. Ingoma ya Mutara
Dutarame ineza kwa Gahindiro imbere
Ndabukire umwami wimye Rugina
Mwebwe Bagina ba Mugina na Mugeranduga
Ngo adasuzugurwa no hanyuma
10. Uwanze gucibwa inka arabyara
Tugaca ibyaro imigisha
Yakabyawe n’umukwiye
Nyina akaba Umukono wavutse zakunze
Tukamukurira inyovi
15. Ndabukire iyi Mana yunamuye u Rwanda
Rwabizangoma rwa Ngozi ya Karume
Inka zagashe kuvumera
Ngo zitararana I Kankobe
Kamina ka Nyiramikore
20. Yikoze gutabara
Buriya ntibwari ubutoni gusa
Kwa Bughingo na Nyirabuhanzi
Nawe yabonywe kre na Bwimba
Havutse n’Intwari
25. Ya Ntabara ya Cyamatare
Uwaduturuye Rubanda
Mugabo mwiza udushingiye umugani
Ungana uwa Gisare
Cyadusigana amapfa kabiri
30. Umunsi wima uraruramira
U Rwanda rwa Rwangoruke
Uraduhumurije Rubanda
Noneho udukuye mu iziga
Muzigirwa na Nyiramuzima wa Mutima
35. Reka nkuvuge
Warimye umaze rubanda agahinda
Usa na ba so abaguhweje
Muyange na Nkandanshya
Warimye umaze rubanda agahinda
40. None ubu watugomye
Mugombwa na Mugaba ntaka
Aradukumbura atuma Mwangakuyoberwa
Ikirozi kiradutse ku Mukundansumba
Karame,Bugiro bwa Rugaba
45. Nkwitabanye n’izanjye nshuke
Kabone n’aho nasaza
Uragasagamba ubugeri
Ubugingo bwaza nkigaba iyo nahatswe
Mba ngiye nta mwikoro
50. Ukazakamira aba
Nkubwiye uko bizamera
Ngo nticarana igihemu
Nkakwanga ndagahumanya iyi ngoma
Wakwima ngo ngende uyu mwanya
55. Mba ngiye anyise umwanzi
Bugabo bwa Kanyurangeri
Sinagusiga mu rwangano
Rungana inzovu
Uhawe Nzobikeye
60. Nzaguhiganira inzigo
Nibareke iyo bizika
Ubwo wenze ingoma
Nta gukira kwabo
Nje kukurakaza ishema
65 . Ko yaganije imvura
Ruvugangoma rwa Mikore
Ko ikubye ikanyagira
Abanyakantu mu mubiri
Bikwiza he abatase
70. Ko itambagije amarebe
Igatongana ku Mugongo ruguru
Ko mbonye ijuru rirakaye bagakubana
Nkomati azabamaza inkoni
Ngo hariho n’abandi
75. Basangiye amahomvu
Mahe ya Ntarwango aza kubahonda
Iki gisigo cyasizwe na MUTSINZI k'ubwimo bwa Rwabugili .Iyo umuntu agisesenguye neza asanga muri cyo hariho amakimbirane.Ibyo biragaragara neza ibyerekeye ayo makimbirane yasoma uko Kagame yabisobanuye .Reba muri “Un abrege de l’Ethino –Histoire du Rwanda Tome 1 p.208-214”,no mu gitabo cya kabiri kuva ku rupapuro rwa 13 kugeza ku rwa 25.Umuntu yabisanga na none mu “Isoko y’Amajyambere 2 “ urupapuro rwa88-101
Muri iki gisigo indezi igenda yigaragaza neza .Dusome twitonze iyi mikarago :16,19,34,44,56,65,na 75.Muri iyi mikarago yose turabona neza ko Umusizi agenda asingiza Rwabugili ,nyiri uguturwa iki Gisigo.
Hifashishijwe
Byakuwe mu gitabo cy’amahugurwa y’abarimu b’I Kinyarwanda, Ugushyingo 1982