Imigani migufi
Imigani migufi ariyo bakunze kwita “Imigani y’imigenurano” nubwo ivugitse mu buryo bunyarutse,irusha ibindi byose kuranga umuco rusange w’abanyarwanda.Ushaka kumenya uburezi n’uburere cyangwa imibanire y’abantu bya Kinyarwanda wabisangamo.
Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza ,umugani n’ipfundo ry’amagambo atonze neza,Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya.Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo.Umugani uvuga ukuri ,ariko muri kamere yawo ntabwo wo uba ari ukuri.Dore ingero zimwe na zimwe z’imigani migufi.
1. Uwo utazaruta ntumwima umubyizi
2. Inyama utazarya ntuzirinda ibisiga
3. Ahabaye imanga ntihaba indagiro
4. Akaboko kazaguha ukabonera mu iramukanya
5. Uruyuzi rujya kwera ibihaza rubanza ubututu
6. Ntawe utinda adahambira
7. Uwoze ntazika
8. Ntawe ukandagira ibijanju by’amacupa ,ngo ananirwe ibijanju by’ibicuma
9. Nyakamwe ntavumba mu Bakara
10. Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye
11. Agaharawe gahabwa agahari ,agahararutswe kagahabwa agahini
12. Aho ingenzi ziri ingegera ntizigurumbya
13. Aho ingenzi zitari ,ingegera zirigurumbya
14. Nyakibi ntarara bushyitsi
15. Nta musozi utagira agasharu
16. Umugabo yananiwe kwenda,abeshyera akarago ngo karanyerera
17. Igiti ntikimenyekana ku bw’izina kitwa ,kimenyekana ku bw’imbuto cyera
18. Nta nyanya zera imitobotobo
19. Imfura ntipfunyika indi
20.Nta ngoma itavuga
21.Induru ntitsinda ingoma
22.Ingoma zose ni uruhu
23.Ingoma ebyiri si irobe
24.Ingoma idahora aba ari ikimuga
25.Ingoma irahaka ntihora
26. Ingoma iruta irobe
27. Ingoma itabara bene yo
28. Ingoma ituje ntibura ituro
29. Ingoma ni kimwe na nyirayo
30. Ingoma ntigira umunyina,ikamisha umuyoboke
31. Ingoma nto yica nk’inini
32.Ingoma nziza ni igukijije
33.Ingoma si ubuteto
34.Ingoma utonnyeho niyo ugiraho ubutwari
35.Ingoma uyirira inkuna ,igakiza nkunzi
36.Ingoma wagizeho ubuhake niyo ugiraho ubugabo
37.Ingoma yaguha amata ntiyaguha amazi
38.Ingoma y’ikuzimu iyo ihamagaye ,nyigomba abadashye
39.Ingoma yimana ibyayo
40.Ingoma zihora zihindura imirishyo
41.Haguma umwami ingoma irabazwa
42.Akari mu nda y’ingoma kamenywa n’umwiru na nyirayo
43.Uko zimye nyamahembe
44.Uko zivuze niko zitambirwa
45.Harabaye ntihakabe,hapfuye imbwa n’imbeba hasigara inka n’ingoma
46.Iyapfuye ntawe utayiryaho
47.Iyaguye ntawe utayigera intorezo
48.Inka ya nkoronko igira inkomoko
49.Ntawe usaba amata aho akombwa
50.N’uwendeye nyina mu nyenga yaramenywe
51.Icumu rizagucungura ntumenya iyo ryacuriwe
52.Umugabo akama inka imwe ,yakama iya kabiri agakama ingeso
53.Ingeso ntiryamirwa
54.Nta nzovu ebyiri mu isenga
55.Ibihanga bibiri ntibitekwa mu nkono imwe
56.Utagira Nyirasenge arisenga
57.Nyokorome akuruma akurora
58.Ibunyokorome uhajyanwa na Nyoko
59.Nta mwiza wisoma
60.Umukobwa mubi yarikirigise araseka ,ati « Burya bwose nanjye ndi mwiza »
61. Nta mwiza wabuze inenge
62. Umukobwa aba umwe agatukisha bose
63. Ubugabo si ubutumbi
63 Umugabo umwe agerwa kuri nyina
64. Ihene mbi ntuyizirikaho iyawe
65. Mwene samusure avukana isunzu
66.Umwambari w’umwana agenda nka se
67.Inyana ni iya mweru
68.Inkanda mbi ibyara imisuzi
69.Imfizi ibyara uko ibyagiye
70.Umwana uko umureze niko akunera
71.Kutarera umwana ni ukwitera akazana utazi akazaza ejo
72. Abo umwami yahaye amata ,nibo bamwimye amatwi yabo
73. Uburezi bw’umwana butangirira ku kiriri bukarangirira ku kiriyo.
74. Ntawe uhuruza ahunga abana
75. Utazi umukungu yima umwana
76. Utazi ikizakura yica unutavu
77. Izabira none zari imitavu
78. Izibika none zari amagi
79. Abo umwami yasereye amasaka bose nibo bamusereye amabuye
80. Iyaba buri mukobwa yakuburaga ku irembo ry’iwabo, isi yose yagira isuku
81. Ubwira uwumva ntavunika
82. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona
83. Nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera
84. Ucira amarenga injiji ,amara ibinonko
85. Umukuru arareba ntabaririza
86. Ijisho rya mukuru ntirizinduka riba ryagiye kureba
87. Akebo kajya iwa mugarura
88. Bavuga ibigoramye umuhoro ukarakara
89. Ugutanze mu kibo aguhaza intore
90. Ntihaba gukanura haba Imana ikurebera
91. Uwahawe n’Imana ahambira abambuzi bamureba
92. Kora ndebe iruta vuga numve
93. Uguha akubonye arutwa n’ukuzirikana
94. Kure y’amaso siko kuba kure y’umutima
95. Haguma amagara umurizo wo uramerwa
96. Ubyina naryo ntakura ibirenge
97. Guhitwa amagambo ni ubutayu bw’ibitekerezo
98. Uburanga butagira umutima ,ni nk’impeta y’izahabu ikwikiye mu izuru ry’ingurube
99. Nyakagore iriuta nyagakobwa
100. Uwanze nyakabwa ,amwangana n’ibibwana bye.
101. Umuryango utaziririza urazima
102. Nta ngoma itagira ab’ubu
103. Agasimba ushaka kwica ntubura izina ukita
104. Agasimbva ushaka kurya ntubura izina ukita
105. Inkoni ikubise Mukeba uyirenza urugo
106. Ifuni ibagara ubucjuti ni akarenge
107. Ukutiha guhabwa guhina
108. Umwana w’undi abishya inkonda
109. Ijisho ry’umukuru rigabanya rihitamo
110. Ukuri uguhisha inyuma y’ishyiga kukabirira mu ziko
111. Ukuri guca mu ziko ntigushye
112. Ukuri kurasharira
113. Ujya guhiga n’impeshyi aba azi ibigega aciye
114. Akabigira kabizi karya imboga karitse
115. Ukora ibyo azi annya ahetse
116. Kabutindi itembesha ihene
117. Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni
118. Utazi ubwenge ashima ubwe
119. Imfizi itazi ubwenge irigata mu bugi bw’intorezo
120. Ubwenge bw’umwe buragora
121. Ubwenge burarahurwa
122. Ingeri igera imitima igenera uwayihawe
123. Umutima muhanano ntiwuzura igituza
124. Amagara araseseka ntayorwe
125. Amagara ntaguranwa amagana
126. Inyama utazarya ntuzirinda ibisiga
127. Ahabaye imanga ntihaba indagiro
128. Iyahigaga yahiye ijanja
129. Akabaye icwenda ntikoga
130. Abasangira ubusa bitana ibisambo
131. Ubusa buruta buriburi
132. Nta mufene w’ifaranga
133. Igiti bakokoyeho amashami nta gutoha kiba kigifite
134. Inkoko iyo ivuye mu majyi aba amahuri
135. Uwishima aho yishyikira ntiyikwatagura
136. Uhinga yihima atera urwiri mu murima we
137. Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi
138. Utarahuguka ntahorera Se
139. Udahingiye abana b’inyoni ntahingira n’abe
140. Udahinze ahakomeye,ntasarura amakoma ngo akome mu Benzi
141. Izaba intozo uyibona nyina ikiyibwegetse
142. Izaba umusega uyibona n yina I,kiyibwegetse
143. Umwana uko umureze niko akunera
144. Inkoni ivuna igufwa ngtivura ingeso
145. Umuryango utazimura urazima
146. Utazi umwanzi asiga umubiri
147. Utazi irengero ry’amagambo agirango umuyaga ni igaju
148. Ugorwa n’ubusa arara ahaze
149. Inzira ntibwira umugenzi
150. Amaherezo y’inzira ni mu nzu
151. Ubanza ineza imbere ukayisanga ku iherezo igutegereje
152. Inyana ni iya Mweru
153. Isuku igira isoko,Umwanda ukagira akazu
154. Inkanda mbi ibyara imisuzi
155. Umwambari w’umwana agenda nka se
156. Umwera uturutse I Bukuru ,bucya wakwiriye hose
157. Iyo umutwe urwaye igihimba kirahebuza
158. Inkingi imwe ntigera inzu
159. Umugabo umwe agerwa kuri nyina
160. Umugore gito ,agirwa n’ingufuri
161. Ingona iva mu ruzi ikarigata urume
162. Ntawe uhuruza ahunga abana
163. Intozo isaza ku menyo ntisaza ku merwe
164. Umwami ntiyica hica rubanda
165. Intero nyirurugo ateye niyo wikiriza
166. Nta Mutware uba Kabeba
167. Nta mukungu wikunga akungwa n’Abandi
168. Nyiramaguru yirukiye Nyirumugisha
169. Abishyize hamwe nta ,kibananira
170. Ubumwe buranuka
171. Akanwa karya ntiwumve kavuza induru ntiwumve
172. Abatutira batongana batura ukubiri
173. Ntawe utinya ishyamba ,atinya icyo barihuriyemo
174. Ukangiwe mu cyanzu annyana ingabo
175. Utaranigwa agaramye,agirango ijuru riri hafi
176. Ikizere kiraza amasinde
177. Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo
178. Aho ufite imbibe uhora uhashinga imbibe
179. Aho wahahiye uhora uhahanze ijisho
180. Aho utazaririmbira ntuhanambira
181. Ubonye isha itamba ata n’urwo yari yambaye
182. Umugore yishimiye umugabo aryama aheneye iwabo
183. Ikinyoni kigurutse kitavuze bakita icyana
184. Aho kuniganwa ijambo wanigwa n’uwo uribwiye
185. Aho kuniganwa ijambo ryaniga uwo uribwiye
186. Findifindi irutwa na So araroga
187. Akebo kajya I wa Mugarura
188. Akundi kaza imvura ihise
189. Imvura igwa ni isubira
190. Ukwezi ni ugutaha
191. Imvura igwa idasubira ,bayita cyumya
192. Kuzinduka ni ukuzindukuruka
193. Guherekeza si ukujyana
194. Ntawe uherekeza uwicaye
195. Uhisha mu nda ntiyibwa n’imbwa
196. Abatagera I Bwami ,babeshya byinshi
197. Igiti kigororwa kikiri gito
198. Iyakaremye niyo ikamenea
199. Utazi ingumba akwa inkumi
200. Igihanga kimwe kifasha gusara ntikifasha kubara
Hifashishijwe
- Imigani y'imigenurano,no7(Kagame Alexis,Kabgayi)