Template:Inkuru zigezweho

From Wikirwanda
Revision as of 05:05, 17 November 2013 by Wikiadmin (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
Stephanie Nyombayire
Stephanie Nyombayire (yavutse tariki 6 Ukuboza 1986) ni umunyarwandakazi, akaba ahagarariye umuryango witwa Genocide Intevention Network. Muri Kamena 2008 nibwo yakuye impamyabumenyi muri Swarthmore College yo muri Pennsylvania.

Mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda mu 1994, Nyombayire yatakaje abantu barenga icumi bo mu muryango we, n’ubwo we icyo gihe atari mu gihugu. Ibi byamukoze ku mutima kuburyo mu mwaka wa 2004, afatanije na Mark Hanis ndetse na Andrew Sniderman, bashinze umuryango Genocide Intervention Network mu rwego rwo gukora ubuvugizi ku gushakira ubutabazi intara ya Darfur muri Sudani yari yugarijwe n’ubushyamirane.

Mu mwaka wa 2005, Nyombayire yasabwe kwakira uwahoze ari Perezida w’Amerika Bill Clinton mu nama yiswe 2005 Campus Progress National Student Conference ahagarariye icyitwa GI-Net. Ubwo yagarukaga ku mbabazi Clinton yasabye u Rwanda ku kuba isi itarigeze irutabara mu gihe cya Jenoside, Nyombayire yakanguriye abari muri iyo nama guhora bashyira amagambo bavuga mu bikorwa. soma inkuru irambuye Stephanie Nyombayire