Template:Inkuru zigezweho

From Wikirwanda
Revision as of 06:56, 4 November 2010 by Meilleur (Talk | contribs)

Jump to: navigation, search
Musinga na nyina Kanjogera
Intambara yo ku Rucunshu yabereye ku Rucunshu muri Komini Nyamabuye I Gitarama (mu Karere ka Muhanga) mu mwaka w'1896, hagati y'abari ku gice cy'umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n'abari ku gice cy'umwami Mibambwe Rutalindwa. Iyi ntambara yaje kurangira ingabo zo ku gice cya Kanjogera zitsinze iza Rutalindwa.

Inkomoko y'iyi ntambara

Kigeli IV Rwabugili ajya gutanga yimitse umuhungu we witwaga Rutalindwa amushakira n’umugabekazi w’umutsindirano witwaga Nyiramibambwe IV Kanjogera, kuko nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga wari waracyuwe na Mubyara wa Rwabugili yari yarapfuye, yishwe na na Rwabugili ahorera nyina.

Mu gufata icyo cyemezo Rwabugili yakoze amakosa 2:

  • Irya mbere ni uko yafashe Rutalindwa akamuha ubwami yarangiza akamuha umugabekazi w’umutsindirano badafite icyo bahuriyeho, kandi uwo Mukobwa akomoka mu bwoko bw’Abega bwatangaga Abagabekazi kandi bukomeye ku ngoma, naho Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa yakomokaga mu bwoko bw’Abasinga birukanywe mu bagomba gutanga Abagabekazi.
soma inyandiko irambuye Intambara yo ku Rucunshu